Madamu Jeannette Kagame yabwiye urubyiruko ko rukwiye kuba umusemburo w’amateka mashya y’u Rwanda, rugatandukana n’urwaranzwe n’ibikorwa bisenya ubunyarwanda, byanagejeje kuri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.
Ni ubutumwa yatanze kuri uyu wa Gatanu muri Intare Conference Arena, ahari hateraniye Ihuriro ry’Urubyiruko ryiswe Igihango cy’Urungano. Ni igikorwa cyabaye mu rwego rwo Kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.
Jeannette Kagame yavuze ko urubyiruko rukwiye guharanira kubaka Ubunyarwanda, bwasenywe n’abateguye Jenoside ndetse bakayishyira mu bikorwa.
Yakomeje ati “Twagize n’ibyago by’uko ubuyobozi bwahaga amabwiriza rubanda bo badakurikiza. Nimwitegereza neza, muzasanga bamwe mu bacuze umugambi wo kurandura Abatutsi no kubangisha rubanda, baragiye bashaka Abatutsikazi.”
“Wasobanura ute ukuntu umuntu aba mubi nyamara mukabyarana abana, mukubakana umuryango?”
Nyamara abantu bamwe babateze amatwi kugeza aho baje gukangurira abandi kwikora mu nda no kwica abo bashakanye, abanze kumvira bakahasiga ubuzima.
Muri icyo gihe ngo ubunyarwanda bwari bwasenyutse, kandi ari yo “sano-muzi iduhuza twese, kandi ikaba umurage ndahangarwa.”
Madamu Jeannette Kagame yavuze ko Abakoloni bageze mu Rwanda ari bwo abantu batangiriye kubura Ubunyarwanda, kugeza ubwo abantu bari abana muri za 60 aribo baje kugira uruhare mu bwicanyi mu myaka yakurikiye, kugeza mu 1994.
Yabwiye urubyiruko ati “Mufite umukoro wo kwandika amateka mashya! Maze urwo ruhererekane rw’abasenya, rusimburwe namwe mwubaka, mushyize imbere ubunyarwanda, iterambere no guharanira agaciro kacu.”
Yagarutse ku buryo Komisiyo yo kurwanya Jenoside igaragaza ko mu bayihakana harimo n’abo mu 1994 bari bafite imyaka hagati ya 10-19 n’abavutse nyuma yaho.
Jeannette Kagame yakomoje ku gitekerezo cy’inyoni yitwa colibri ijya kumera nk’umununi, uburyo ishyamba ryahiye iri kumwe n’izindi nyoni n’inyamaswa.
Uwo mununi ngo ntiwaheranywe n’ubwoba ahubwo watangiye gushaka amazi, uko ugiye ukagarukana igitonyanga kimwe ugasuka mu muriro, ukongera ugasubirayo.
Inyoni imwe yaje kurakazwa n’uko uwo mununi utaguma hamwe, yifatanya n’izindi nyamaswa mu kuwuseka, biwubaza niba ako gatonyanga kamwe kazimya umuriro.
Umununi ngo waje gusubiza uti “Ni byo, ntabwo nazimya uyu muriro jyenyine, ariko ndagira ngo nibura ntange umusanzu wanjye.”
Jeannette Kagame yabihuje n’uru rubyiruko, ati “Uruhare rwa buri wese muri mwe uko mungana, rwazana impinduka zarenga umuntu ku giti cye, kandi bigakebura n’abandi.”
Yavuze ko bashobora guhuza imbaraga mu gukoresha ikoranabuhanga mu guhangana n’abahakana n’abapfobya Jenoside ndetse bashaka gusenya ubunyarwanda.
Muri iri huriro hanatanzwe ikiganiro cyiswe “Imizi yo kubaho k’u Rwanda n’urugendo rwacu”, cyagizwemo uruhare n’abantu batandukanye.
Hakizimana Jean Bosco w’imyaka 35, yavuze uburyo mu 1994 afite imyaka umunani, bahungiye muri Congo. Mu gihe abandi bahungukaga, we n’abandi bakomereje mu mashyamba ya Masisi. Yaje kuba muri FDLR, aho yamaze imyaka 18 mu ishyamba.
Yasobanuye ko mu mashyamba hari inyigisho nyinshi bahabwaga zigamije kubangisha igihugu. Yaje gutahuka, ubu ni rwiyemezamirimo ushima icyizere igihugu cyamugiriye.
Ati “Usubije amaso inyuma wabona ko nta mpamvu n’imwe yatuma nicara ahantu nk’aha”.
Kwizera Didace wo mu Murenge wa Gashora mu Karere ka Bugesera, we yavukiye muri Congo, bahungutse se afungwa kubera uruhare yagize muri Jenoside.
Mu 2003 Perezida Kagame yamuhaye imbabazi mu bemeye ibyaha bakanabisabira imbabazi.
Nyina yaje kwitaba Imana mu 2006 arozwe kuko yashinje umugabo we, bituma uyu musore atangira ubuzima butoroshye.
Kwizera yavuze ko Se amaze gufungurwa batahuje binatuma acikiriza amashuri, ariko binyuze mu matsinda y’Urubyiruko yongera kwigirira icyizere cy’ubuzima.
Pasiteri Antoine Rutayisire yavuze ko abantu bakwiye kumva ko ubwenge bahawe ari ubw’igihugu, bityo bakabukoresha mu kugiteza imbere aho kugisenya.
Ati “Abatwanga ntibakakubere ikibazo, abatuvuga nabi mureke turebe ko ibyo bavuga bidahari, hanyuma tubikosore, icyo gihe umwanzi wawe aba agufashije.”
Iki gikorwa cyo Kwibuka cyateguwe ku bufatanye na Imbuto Foundation, Minisiteri y’Urubyiruko n’Umuco n’abandi bafatanyabikorwa.