Sheikh Mussa Sindayigaya yarahiriye kuzuza inshingano nshya aherutse gutorerwa zo kuba Mufti w’u Rwanda. Izi nshingano yazirahiriye hari Umuyobozi mukuru w’Urwego rw’igihugu rushinzwe Imiyoborere Dr. Usta Kayitesi.
RGB mu magambo ahinnye y’Icyongereza(Rwanda Governance Board) ni rwo rwego rushinzwe gukurikirana imikorere y’amahuriro ya Politiki n’amadini.
Undi wari muri uyu muhango ni Sheikh Salim Hitimana ucyuye igihe ku buyobozi bwa Mufti w’u Rwanda ndetse n’uwari umwungirije muri izi nshingano witwa Sheikh Swaleh Nshimiyimana.
Yaba Sheikh Hitimana na Sheikh Nshimiyimana bombi bahererekanyije ububasha n’ababasimbuye ari bo Sheikh Mussa Sindayigaya n’umwungirije Sheikh Yunus Mushumba.
Sindayigaya ukomoka mu Karere ka Kamonyi. Amatora ya Mufti w’u Rwanda na komite ye yagombye kuba yarabaye mu mwaka wa 2020 ariko birogowa na COVID-19.
Ni icyorezo cyadutse mu Rwanda muri Gashyantare, 2020 kibuza Abanyarwanda gukora byinshi mu byo bari bamenyereye mu buzima bwabo bwa buri munsi birimo no gusohoka mu ngo zabo.
Mufti Mussa Sindayigaya afite imyaka 43 arubatse afite abana batatu. Yari asanzwe muri Komite icyuye ashinzwe imari n’igenamigambi, akaba yaranakoze imirimo ku rwego rw’ubuyobozi muri Islam kuva mu mwaka wa 2003.
Ni umwe mu ntiti za Tewologiya ya Kisilamu zikomeye mu Rwanda kuko yayigiye muri Arabia Saudite ahavana impamyabushobozi y’icyiciro cya kabiri cya kaminuza (Bachelor’s degree) mu masomo ya Islam, akaba afite n’impamyabushobozi yisumbuyeho (Diploma) mu masomo y’ubuyobozi bwa Leta (Public Administration).
Afite kandi impamyabumenyi mu kiciro cya gatatu cya Kaminuza mu by’ubuyobozi rusange bita Public Administration Management.
Sheikh Mussa Sindayigaya aritegura kurangiza amasomo yo ku rwego rw’ikirenga (PhD) mu buyobozi n’imiyoborere.
Mu ijambo yavuze akimara gutorwa, Mufti Sindayigaya yavuze ko azashyira imbaraga mu mishinga yo kuzamura imibereho y’Abayisilamu abinyujije mu bikorwa bitatu by’ibanze aribyo ubumwe bw’Abayisilamu, imishinga y’iterambere no kwigira k’Umuryango wa Islam, ndetse n’imiyoborere myiza iherekejwe no gusohoza inshingano.