Mugomba Kugira Umwete Wo Gukora Ibikwiye- Kagame Abwira Abayobozi

Mu kiganiro n’ abayobozi bakuru bari bamaze iminsi ibiri mu mwiherero, Perezida Paul Kagame yavuze ko kugira ngo bagere ku byo biyemeje ari ngombwa ko bagira imbaraga zo gukora ibikwiye kandi bakazikomeza.

Umuyobozi w’Abanyarwanda avuga ko abayobozi bagomba kwiyumvamo igishyuhirane cyo gukora ibyiza hagamijwe kugera ku ntego zemeranyijwe.

Yabasabye kugira amahitamo muri Politiki runaka bumva bakurikiza kugira ngo ayo mahitamo abe ari yo abayobora.

Bisa n’aho yababuzaga guhuzagurika mu myumvire n’imigirire ya politiki.

- Kwmamaza -

Ati: “ Mugomba kugira amahame mwemera kandi mwiteguye guhaguruka mukarwanira. Simbasaba kumera nkanjye cyangwa kumera nk’undi uwo ari we wese ariko ndifuza ko byibura buri wese yakora uko ashoboye akagira icyo akora, akumva ko ibintu bimureba”.

Kagame yabwiye abayobozi ko buri wese muri bo afite ibyo ashoboye bitandukanye ni ibya mugenzi we bityo ko kubishyira hamwe bakabikoresha mu nyungu z’abaturage ari byo bikenewe.

Umwiherero w’abayobozi wari ugamije kubibutsa ko hari intego bihaye kandi ko bagomba kuzishyira mu bikorwa uko byagenda kose.

Icyo bari bagendereye ni ukwibukiranya ko ibintu byihutirwa kandi ko buri wese mu byo ashinzwe, akwiye gukorera ku ntego no ku muvuduko ukwiye ngo ibintu bigerweho kandi vuba.

Buri mwaka guhera mu mwaka wa 2004 abayobozi bakuru b’u Rwanda bajya mu mwiherero bakaganira uko barushaho kunoza imikorere no kugeza umuturage ku iterambere nyaryo.

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version