Muhanga: Amayeri Yo Kurigisa Imari Ya Leta Yamenyekanye

Raporo zitandukanye zakozwe n’Umugenzuzi Mukuru w’imari ya Leta mu bihe bitandukanye zigaragaza ko hari amafaranga abarirwa muri za miliyoni nyinshi za Leta bikekwako zanyerejwe mu mayeri menshi.

Raporo y’Umugenzuzi Mukuru w’Imari ya Leta yagaragaje ko ubwo hubakwaga Umudugudu wa Munyinya, uherereye mu Kagari ka Ruli, Umurenge wa Shyogwe hakozwe urutonde rw’amazina ya bamwe batahafite imitungo babafunguriza amakonti muri Banki barangije banyuzaho Miliyoni Frw 800.

Ayo mayeri yo kwiba amafaranga ya Leta yagaragajwe n’Umugenzuzi mukuru w’Imari ya Leta, yerekana ko hari Umukozi wo mu rugo witwa Ahishakiye Chantal bafungurije konti banyuzaho arenga miliyoni Frw 400.

Amakuru y’uru rwego kandi agaragaza ko hari undi mugore witwa Mujawamariya Daphrose nawe utahafite ubutaka banyujijeho asaga miliyoni  Frw 400.

- Advertisement -

Uyu mukozi wo mu rugo bahaye asaga miliyoni  Frw 400 yakoreraga uwitwa Ntihinyurwa Jéremie wari ushinzwe Sosiyete y’Ishoramari y’Akarere ka  Muhanga ari nawe wakurikiranaga imirimo yo kubaka uwo Mudugudu wa Munyinya.

Uyu we yamaze kuva mu Rwanda ubu yahungiye mu Bufaransa.

Muri iyo raporo hanavugwamo ko ayo mafaranga yanyerejwe muri ubwo buryo atigeze agaruzwa cyangwa ngo aryozwe ababigizemo uruhare bose.

Bagenzi bacu b’UMUSEKE bamenye ko muri iyo raporo ifite paji nyinshi, hari metero 400 z’umuhanda wa Kaburimbo wagombaga kuva ahitwa mu Misizi ho muri uyu Murenge wa Shyogwe ukagera ahitwa ku Musaraba batakoze.

Abo mu Ishami ry’Ubutaka, Imiturire n’ibikorwaremezo  bahaye rwiyemezamirimo ayo mafaranga bamwandikaho ko yubatse izi metero kandi mu by’ukuri atari ko biri.

Muri iyo raporo kandi haravugwa ikigo cyatsindiye isoko ryo kubarura imitungo yose y’Akarere ka Muhanga irimo iyimukanwa, itimukanwa, amashyamba, inyubako n’ubutaka n’ibindi, uwo rwiyemezamirimo yemererwa ko azahabwa miliyari na miliyoni ijana na makumyabiri y’u Rwanda(112000000frw) ari uko abirangije.

Mu nyandiko n’amasezerano UMUSEKE ufitiye Kopi igaragaza ko Akarere katigeze kubahiriza ayo masezerano ahubwo ko kagabanyije ayo mafaranga kumvikana n’uwakoze iryo barura ko kagomba kumuha miliyoni Frw 480 gusa nta nyandiko yishyuza ayo mafaranga(Service order) rwiyemezamirimo yigeze yomeka kuri ayo masezerano.

Bamwe mu bakozi b’Akarere bavuga ko mu kwishyura uwabaruye iyo mitungo y’Akarere habayemo amanyanga kuko nta hantu abakozi bamufashije gukora iryo barura mu mirenge 12 bigeze bacumbika.

Bakavuga ko no gukaturira rwiyemezamirimo bitemewe mu mategeko agenga itangwa ry’amasoko ya Leta kuko nta tegeko bakurikije bagabanya ayo mafaranga, hakiyongeraho ko n’ayo bamuhaye atari ateganijwe mu ngengo y’imali y’Akarere ka Muhanga.

Umwe muri abo bakozi yagize ati: “Kuva mu mwaka wa 2021 kugeza uyu munsi,  Akarere karacyishyura uwo rwiyemezamirimo, iyo bajya kuyateganya aba yarayahawe yose uko angana”.

Ubushinjacyaha bwatangiye kubijyamo

Umuvugizi w’Ubushinjacyaha, Nkusi Faustin yabwiye bagenzi bacu ko ibivugwa muri iyi dosiye batangiye kubikurikana.

Ati “Mwaramutse neza, dosiye turayifite turacyayikoraho iperereza.”

Muri iki Cyumweru gishize(cyarangiye taliki 24, Werurwe, 2024)  nibwo Ubushinjacyaha bwatangiye kubaza bamwe mu bakozi b’Akarere barimo uwahoze ari Umuyobozi w’Ishami ry’ubutaka, Imiturire n’ibikorwaremezo witwa Nzabonimpa Onèsphore.

Icyakora uyu yimuriwe mu Karere ka Gakenke akaba ari umwe mu bavugwa cyane muri iyi dosiye.

 

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version