Taarifa
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Reading: Muhanga: Bashinja Sosiyete Icukura Amabuye Y’Agaciro Kubambura
Font ResizerAa
TaarifaTaarifa
  • English VesrsionEnglish VesrsionEnglish Vesrsion
Search
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Have an existing account? Sign In
Follow US
© 2022 Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
Mu Rwanda

Muhanga: Bashinja Sosiyete Icukura Amabuye Y’Agaciro Kubambura

Umwanditsi wa Taarifa
Last updated: 12 January 2026 10:50 am
Umwanditsi wa Taarifa
Share
Kimwe mu birombe bicukurwa na kiriya kigo: Ifoto: UMUSEKE.RW
SHARE

Mu Mudugudu wa Nyamasheke, Akagari ka Rwigerero, Umurenge wa Mushishiro mu Karere ka Muhanga hari abaturage bavuga ko amasezerano bagiranye na sosiyete icukura amabuye y’agaciro y’uko izajya ibaha amafaranga runaka ku kilo kuko icukura mu masambu yabo, yayishe nkana.

Abo baturage bafite amasambu ane sosiyete AFRISET icukuramo ibuye rya Berile n’irya Coltan, bakavuga ko ubuyobozi bwayo bwari bwarabemereye ko ku kilo kimwe cya Berile izajya iha nyiri isambu Frw 100 ku kilo n’aho ku ibuye rya Coltan ikabaha Frw 2,000 ku kilo.

Ibuye rya Berile ntago rihenda cyane ku isoko mpuzamahanga kuko iritunganyijwe ikilo hambere aha cyaguraga $2.

Umwe muri bo witwa Havugimana Vénuste yabwiye bagenzi bacu ba UMUSEKE ko agenekereje, asanga mu mezi atandatu yarambuwe Milioni Frw 1.5 yagombaga guhabwa ateranyije amafaranga yari buve muri ariya mabuye yombi.

Amakuru Taarifa Rwanda ifite avuga ko ku munsi uko iriya sosiyete yacukuye ayo mabuye yombi, icukura ibilo 60 bivuye mu mabuye yose  ava muri buri bwoko bwayo.

Havugimana yagize ati: “Kuva twakorana ayo masezerano, hashize amezi atandatu nta mafaranga baduha k’umusaruro iyi kampani ibona, kandi icukura buri munsi.”

Kuba hacukurwa ibilo bingana kuriya buri munsi ariko ntibahe abaturage amafaranga babemereye ko bazabaha ku kilo kandi buri munsi, bibabaza abo baturage basanzwe batunzwe n’ibyavuye mu masambu yabo.

Babwiye itangazamakuru ko basanga kuba bari baremerewe Frw 100 ku kilo cya Berile na Frw 2000 ku kilo cya Coltan ariko bakaba bamaze igihe nta n’ifaranga ripfumuye bahabwa, ari ikintu kibabaje.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Mushishiro, Musabwa Aimable nawe avuga ko bakiriye ikirego bashyikirijwe n’umuturage mu minsi yashize, kikaba cyarasabaga ko bamufasha kubwira umushoramari akamuha amafaranga ye.

Uyu muyobozi avuga ko ateganya kuzahuza abavugwa muri iki kibazo bakagikemura mu mahoro.

Ati: “Twifuza kubahuza n’umushoramari kugira ngo ikibazo gikemuke.”

Bagenzi bacu ba UMUSEKE bavuga ko abaturage bababwiye ko impamvu uwo mushoramari yabahaye ituma atabishyura ariko nawe ‘atagurisha’ kuko ngo ataragira ibyo bita ‘Tag’ yo kugurisha Coltan cyane cyane ko ari yo ivamo amafaranga menshi.

‘Tag’ iyi ni ikirango cyemerera umuntu kugurisha amabuye y’agaciro nyuma y’uko bigaragaye ko ayacukura mu buryo bwemewe n’amategeko kandi Taarifa Rwanda ifite amakuru yakuye mu Kigo cy’igihugu gishinzwe ubucukuzi bwa Mine, Petelori na Gaza, RMB, y’uko sosiyete AFRISET ifite icyemezo cyo gukora cyemewe n’amategeko.

Mu kiganiro yahaye itangazamakuru asubiza kubyo abaturage bamuvugaho, Umuyobozi wa AFRISET, Musaninyana Flora yavuze ko hari amafaranga bahaye aba baturage ubwo batangiraga gucukura kuko icyo gihe umusaruro wabonekaga.

Bivuze ko uko amezi yahitaga, amabuye atabonekaga mu buryo bwatuma agurisha akabona ayo yishyura abo baturage.

Musaninyana yagize ati: “Uyu Havugimana twamuhaye amafaranga y’umusaruro w’amezi atatu.”

Ayo ngo ni ayo bavanye mu musaruro w’amabuye yo mu bwoko bwa Berile kubera ko ava muri Coltan yo ataraboneka kuko bataratangira kuyicuruza bitewe n’uko ‘nta tag’ bari bahabwa.

Avuga ko atemera uwo mwenda w’amezi atandatu kuko kuva batangira gucuruza ayo mabuye nta mezi atandatu arashira.

Ku rundi ruhande, wa muturage na bagenzi be bavuga ko kuba badahabwa ayo mafaranga kandi bakaba nta bushobozi bafite bwo kwirukana uriya rwiyemezamirimo mu masambu yabo ngo nabo bayakoreshe bituma batabyaza umusaruro amasambu yabo kandi ari yo yari abatunze.

Umushoramari we avuga ko hari ubwo yigeze gushaka guha ingurane y’ubutaka bwose ariya mabuye y’agaciro arimo, ariko asanga hari uwabitambamiye mu rukiko.

TAGGED:AbaturageAmabuyeAmasambuIkigoMuhanga
Share This Article
Facebook Twitter Whatsapp Whatsapp Telegram Threads
Previous Article Miliyari Frw 1.2 Ziva Mu Gusura Nyungwe Zigiye Gufasha Abandi Bayituriye Kubaho Neza
Next Article Irani: Abamaze Kugwa Mu Myigaragambyo Bagera Kuri 500
Tanga igitekerezo

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

- Advertisement -

Aheruka

U Rwanda Mu Mboni Z’Umwanditsi Muri National Geographic

DJ Toxxyk Yongeye Gutakambira Urukiko

Umuryango FPR-Inkotanyi Mu Bufatanye Na Leta Ya Israel

U Rwanda Na Brésil Byasinye Amasezerano Yo Gufatanya Mu Bukungu

Amatara Ya Kigali Pélé Stadium Afite Ibibazo

- Advertisement -
Ad imageAd image
- Advertisement -

Trending News

Uko RURA Yabangamiye Ishoramari Ry’Abahoze Mu Ngabo

Amerika Irashaka Intambara Yeruye Na Iran

Hemejwe Umushinga W’Itegeko Rishyiraho Kaminuza Y’Ingabo Z’u Rwanda

Inenge Mu Burezi Bw’u Rwanda Kubera Ruswa

Burundi: Hari Ibice Biri Kuba Ubutayu Kubera Amapfa

You Might Also Like

ImikinoMu Rwanda

Masudi Djuma Watozaga Etincelles Yirukanywe

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu RwandaUbubanyi n'Amahanga

U Rwanda Rwagobotse Mozambique Yashegeshwe N’Imyuzure

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
ImikinoMu Rwanda

Umuyobozi Wa Polisi Yasezeranyije Kubaka Ikipe Y’Umupira W’Amaguru Ikomeye 

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu RwandaUbubanyi n'Amahanga

Ambasaderi Busabizwa Asanga Ubutwari Atari Amagambo

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa

Taarifa is a Rwandan News Platform telling true stories by delivery quick, in-depth and exclusive news on Social, Political, and Economic issues.

  • +250788316164
  • +25078457033
  • info@taarifa.rw
  • taarifarwanda@gmail.com
Facebook Twitter Youtube Instagram Flickr Tiktok

Mu Rwanda

  • Politiki
  • CHOGM-2022
  • Umutekano
  • Ubukungu

Mu Mahana

  • Mu Mahanga

Mu Mahana

  • Imikino
  • Imyidagaduro

Indimi

English

Francais

© 2015-2023 Copyright Taarifa.rw | All rights reserved.

  • Advertise
  • About Us
  • Contact
  • Privacy Policy
  • Terms & Conditions
Go to mobile version
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?