Taarifa
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Reading: Muhanga: Gitifu Yafunganywe N’Umukozi Wa RIB
Font ResizerAa
TaarifaTaarifa
  • English VesrsionEnglish VesrsionEnglish Vesrsion
Search
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Have an existing account? Sign In
Follow US
© 2022 Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
Mu RwandaUmutekano

Muhanga: Gitifu Yafunganywe N’Umukozi Wa RIB

Umwanditsi wa Taarifa
Last updated: 28 February 2025 3:06 pm
Umwanditsi wa Taarifa
Share
SHARE

Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha rwataye muri yombi Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Rongi witwa Gérmain Nteziyaremye n’umukozi wa RIB witwa Francine Gatesi bakurikiranyweho ruswa.

Amakuru yatanzwe n’abaturage bakayaha bagenzi bacu ba UMUSEKE avuga ko bari bamaze iminsi bumva ko uriya muyobozi ari gukorwaho iperereza na RIB.

Abo baturage bavuga inkuru bumvaga zihwihwiswa ko hari umuturage wahaye gitifu ruswa ya Frw 150,000.

Yari iyo kugira ngo asibanganye ibimenyetso ku cyaha yari akurikiranyweho cyo gutema ishyamba rya Leta atabiherewe uruhushya.

Mu kubara iyo nkuru, abaturage bavuga ko Nteziyaremye acyumva ko uwo muturage yatemye ishyambya rya Leta, yamuciye amande.

Gitifu rero yaje gusabwa n’umuvandimwe w’uwo watemye ishyamba, ko yashaka amafaranga akayoherereza umuntu ngo ayageze kuri gitifu ngo umuntu we ntafungwe.

Muri uwo mukino niho byaje kumenyekana, umwe mu babimenye abyongorera abakozi  b’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha rukora iperereza Gérmain Nteziyaremye arafatwa.

Umuvugizi wa RIB, Dr. Murangira B.Thierry yasobanuriye itangazamakuru iby’ifatwa ryabo.

Ati: “Tariki ya 27, Gashyantare, 2025, RIB yafunze Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Rongi mu Karere ka Muhanga witwa NTEZIYAREMYE GERMAIN  n’Umugenzacyaha witwa GATESI FRANCINE  bakurikiranyweho icyaha cyo gusaba no kwakira ruswa y’amafaranga 150,000 Frw ndetse n’ubufatanyacyaha kuri icyo cyaha kugira ngo hafungurwe umuntu wari ufunzwe  kubera ibyaha yari akurikiranyweho byo kwangiza ishyamba rya Leta.”

Icyaha bakurikiranyweho, nk’uko Dr. Murangira abivuga, ni ugusaba no kwakira indonke, kikaba giteganwa n’ingingo ya 4 y’itegeko N°54/2018 ryo ku wa 13/08/2018 ryerekeye kurwanya ruswa.

Murangira asobanura ko icyaha abo bantu bakurikiranyweho kiramutse kibahamye, bahanishwa igifungo kirenze imyaka itanu  ariko kitarenze imyaka irindwi n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda yikubye inshuro kuva kuri eshatu kugeza kuri eshanu z’agaciro k’indonke yatswe cyangwa yakiriwe.

Ubugenzacyaha busaba abaturage kwirinda ibyaha ibyo ari byo byose, harimo na ruswa.

Yibukije abantu bose ko ruswa ari icyaha kidasaza kandi gihanwa n’amategeko kandi ko ugikekwaho wese nafatwa azashyikirizwa ubutabera.

TAGGED:GitifuMuhangaUmurengeUmutekano
Share This Article
Facebook Twitter Whatsapp Whatsapp Telegram Threads
Previous Article Wazalendo Yigambye Igitero Cy’i Bukavu, Iteguza Ibindi Nkacyo
Next Article Rwanda: Ibitaranozwa Ngo Imibereho Y’Abacukuzi B’Amabuye Y’Agaciro Ibe Myiza
Tanga igitekerezo

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

- Advertisement -

Aheruka

Inkuba Zishe Bane Muri Batanu Bishwe N’Ibiza-MINEMA

Abayobozi Mu Burayi Bitabye Trump

Ufite Inkomoko Mu Rwanda Agiye Guhatanira Kuba Miss Uganda

Twiyumva Muri Siyanse Kurusha Mbere-Umunyeshuri Wa KIST

Abasirikare 100,000 Ba Israel Biteguye Gutangira Ibitero Bishya Muri Gaza

- Advertisement -
Ad imageAd image
- Advertisement -

Trending News

Hari Ikigega Kizaha Urubyiruko Inguzanyo Nta Ngwate

Trump Na Putin Ntibemeranyije Guhagarika Intambara Ya Ukraine

Rwanda: Abakanishi Bagiye Guhugurwa K’Ugukanika Batiri Za Bisi Z’Amashanyarazi

Nyanza: Umugore Yishe Umugabo We

DRC: Uwahoze Ari Minisitiri W’Ubutabera Yasabiwe Gukora Imirimo Nsimburagifungo

You Might Also Like

Mu RwandaUbubanyi n'AmahangaUbukungu

Qatar Mu Bufatanye N’u Rwanda Mu Gukora Imiti

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Imibereho Y'AbaturageMu Rwanda

Umuti Meya Wa Muhanga Aha Ibibazo Biri Mu Ngo

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
ImikinoMu Rwanda

Uko Umukino Wa APR Na Dynamos Wagenze

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu RwandaUbuzimaUmutekano

Burera Ikomeje Kuba Icyambu Kinini Cy’ Ibiyobyabwenge

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa

Taarifa is a Rwandan News Platform telling true stories by delivery quick, in-depth and exclusive news on Social, Political, and Economic issues.

  • +250788316164
  • +25078457033
  • info@taarifa.rw
  • taarifarwanda@gmail.com
Facebook Twitter Youtube Instagram Flickr Tiktok

Mu Rwanda

  • Politiki
  • CHOGM-2022
  • Umutekano
  • Ubukungu

Mu Mahana

  • Mu Mahanga

Mu Mahana

  • Imikino
  • Imyidagaduro

Indimi

English

Francais

© 2015-2023 Copyright Taarifa.rw | All rights reserved.

  • Advertise
  • About Us
  • Contact
  • Privacy Policy
  • Terms & Conditions
Go to mobile version
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?