Muhanga: Hari Abagizi Ba Nabi Biyise ‘Abamonyo’

Mu Murenge wa Kiyumba mu Karere ka Muhanga haravugwa abantu biyise Abamonyo batega abantu batashye mu kabwibwi bakabambura utwabo bakanabakubita bikomeye.

Bamwe mu batuye ako gace bakoresha umuhanda uva mu isoko rya Rucyeri bavuga ko abo bagizi ba nabi ari benshi kandi iyo hari ushatse kubarwanya bamuteraniraho bakamukorera ibya mfura mbi.

Batera abantu ibyuma bakabakomeretsa bikomeye.

Egide Maniriho yabwiye bagenzi bacu ba Imvaho Nshya ati: “ Urahita uri umuturage bakubonana agasakoshi bagahita bakakwambura bakagatwara, agatelefone na ko ntibashobora kukagusigira baragatwara”.

- Kwmamaza -

Yabwiye umunyamakuru ko abo bantu nawe bamuciye urwaho bamwambura icyuma afatisha amajwi.

Ikindi giteye abo baturage impungenge ni uko hafi y’aho ubwo bwambuzi bukorerwa, hari umugezi ku buryo iyo hari umuturage ushatse kubarwanya bashobora kuwumutamo.

Ndetse ngo mu gihe gito gishize hari umugore wahaciye baramwambura abarwanyije baramufata bamuta muri uwo mugezi.

Icyakora abantu baramutabaye bamukuramo agihumeka.

Uhatuye witwa Karangwa ati: “ Aba bantu biyise Abamonyo hari umubyeyi uherutse kuva kuri Mbuye ahura nabo ku buryo bamwambuye bamuta mu mugezi avuza induru ku bw’amahirwe atabarwa n’abandi bari bahanyuze”.

Avuga ko we n’abandi bahatuye batewe impungenge cyane n’abo bantu biyise Abamonyo.

Polisi yarabahagurukiye…

Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Amajyepfo Superintendent of Police (SP) Emmanuel Habiyaremye avuga ko abatuye muri icyo gice badakwiye kugira ubwoba kuko ikibazo cy’abo bantu cyahagurukiwe.

Avuga ko hari bamwe muri bo bafashwe, ubu bari gukurikiranwa.

SP Habiyaremye ati: “ lcyo nabwira abo baturage ni uko muri kariya gace tugendeye ku makuru  twahawe na Polisi ihakorera hafashwe abantu 22 barimo n’abahungabanyaga umutekano”.

Yaboneyeho gusaba abakora ibyo bikorwa kubireka kuko Polisi n’izindi nzego bakorana bya hafi mu gutuma Abanyarwanda bose batekana.

Asaba abahatuye kongera imikoranire na Polisi kugira ngo iby’abo Bamonyo bimenyekane neza kandi bikurikiranwe.

Ku rundi ruhande, ku rundi ruhande igiteye abaturage impungenge kurushaho ni uko abo bagizi ba nabi iyo barangije kubahemukira bahita bahungira mu yindi mirenge nka Kayenzi na Kayumba muri Kamonyi.

Bivuze ko icyo kibazo kirenze ubuyobozi bw’Umurenge umwe n’AKarere kamwe.

Ifoto@ Imvaho Nshya

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version