Menya Ibice By’Umujyi Wa Kigali Byugarijwe N’Ibiza By’Imvura

Umuyobozi w’Umujyi wa Kigali wungirije ushinzwe imibereho myiza y’abaturage Urujeni Martine aherutse gutangaza ko hari ahantu harindwi hateje akaga abahatuye mu gihe imvura nyinshi izaba yatangiye kwisuka hasi.

Aho hantu ni mu Mirenge ya  Gatsata, Jabana, Nduba, Kimisagara, Nyakabanda, Kigali n’Umurenge wa Mageragere.

Ahenshi muri ho ni mu Karere ka Nyarugenge.

Ubuyobozi bw’Umujyi wa Kigali busaba abatuye ibyo bice gutekereza kabiri, bagahitamo neza bakahava kuko imvura nyinshi nitangira kugwa bizabagora kuhimuka kandi kuhaguma bikazashyira ubuzima bwabo mu kaga.

Ahandi hateje akaga nk’uko ubuyobozi bubivuga ni ahantu hose hegereye ibishanga.

Akaga k’ahantu nkaho gashingiye ahanini ku kuba hashobora kwaduka imyuzure, igatwara inzu zaho cyangwa igasenya ibindi bikorwaremezo.

Urujeni asaba akomeje abatuye ahantu nkaho kuhava inzira zikigendwa.

Yagize ati: “ Abaturage bakwiye kuva aho hantu kuko kuhaguma ari ukwishyira mu kaga. Tuzakorana n’izindi nzego kugira ngo dufashe abo baturage kuva aho hantu habi”.

Umuyobozi w’Umujyi wa Kigali wungirije ushinzwe imibereho myiza y’abaturage Urujeni Martine

Imibare itangazwa n’ubuyobozi bw’umurwa mukuru w’u Rwanda ivuga ko guhera mu mwaka wa 2023, abantu 6,000  ari bo bamaze kwimurwa mu manegeka batuzwa ahantu hazima.

Abasabwa kwimuka ku ikubitiro ni abatuye mu bice bifite ubuhaname buri hagati ya 30% na 50% ndetse n’abatuye mu nzu zubatswe hatagendewe ku bipimo bigenewe guhangana n’ibiza.

Abandi basabwa kuva aho batuye amazi atararenga inkombe ni abatuye mu ntera igera cyangwa iri munsi ya metero eshanu uvuye ku miferege cyangwa abatuye muri metero 20 uvuye aho amazi aretse agarukira.

Hagati aho Meya w’Umujyi wa Kigali Samuel Dusengiyumva avuga ko ubuyobozi bw’uyu mujyi bwatangiye gutunganya ahantu 65 mu rwego rwo kuharinda ngo hatazaduka imyuzure cyangwa hagatuma ingo zihaturiye ziriduka.

Ibi ni ibivugwa na The New Times.

Iyo ahantu nkaho hadatunganyijwe, biha amazi y’imvura uburyo bwo kureka, agateza imyuzure ikomeye.

Kuyaha uburyo atemba cyangwa areka ariko mu buryo bugirira akamaro ibimera biri aho nabyo ni uburyo bwo kuyakoresha neza kurushaho.

Ahandi hateganyijwe ibikorwa byo gutunganya ibishanga biri mu Mujyi wa Kigali ni ahitwa Kibumba, Nyabugogo, Rugenge-Rwintare, Rwampara na Gikondo, aho hose hakazahindurwa ahantu nyaburanga.

Iyi mishinga izakorwa ku bufatanye na Banki y’isi binyuze mu mushinga wiswe Rwanda Urban Development Project (RUDP II).

Ikindi gihari ni uko hari amakuru y’uko umujyi wa Kigali uri hafi guha ingurane abaturiye Stade Amahoro bakimuka kugira ngo aho bari batuye hatunganywe hazorohereze imikoreshereze y’amazi ajya cyangwa ava muri iyi Stade.

Aha haravugwa Stade Amahoro ariko twibukiranye ko iki gikorwaremezo gisanzwe gituranye na BK Arena ndetse mu gihe gito hazaba hanuzuye inzu nini y’ubucuruzi n’imikino yiwa Zaria Court iri kubahwa ahahoze RBC mu marembo ya Airtel Icyicaro gikuru.

Kimwe mu bibazo bigoye abayobora Umujyi wa Kigali muri iki gihe ni ukunoza imiterere y’imiyoboro y’amazi iwurimo kuko ihasanzwe ari mito.

Kuba ari mito kandi uyu mujyi ukaba uri kwaguka ni ukuvuga guturwa cyane bivuze ko kwagura iyo miyoboro biri mu byihutirwa cyane.

Imiterere y’umujyi wa Kigali nayo ntiyoroshye.

Uretse imirenge imwe n’imwe y’Akarere ka Kicukiro wavuga ko irambuye, ahenshi mu tundi turere hafite ubuhaname bukomeye ku buryo kuhazamura amazi ari irindi hurizo.

Ibi bizwi n’abatuye za Kimisagara, abatuye Gatsata, abatuye Gisozi, abatuye Gikondo n’ahandi.

Kugira ngo ibi bishoboke, Umujyi wa Kigali wamaze gutegura Miliyoni $1 yo kuzakoresha muri uko kwagura iyo miyoboro.

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version