Taarifa
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Reading: Muhanga: Inzego Z’Ubuzima ‘Zatekinitse’ Imibare Y’Abana Bagwingiye
Font ResizerAa
TaarifaTaarifa
  • English VesrsionEnglish VesrsionEnglish Vesrsion
Search
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Have an existing account? Sign In
Follow US
© 2022 Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
Mu Rwanda

Muhanga: Inzego Z’Ubuzima ‘Zatekinitse’ Imibare Y’Abana Bagwingiye

Umwanditsi wa Taarifa
Last updated: 26 February 2023 2:07 pm
Umwanditsi wa Taarifa
Share
SHARE

Inzego z’ubuzima, abayobozi b’ibigo nderabuzima n’abandi bafite aho bahuriye n’ubuzima banyomojwe n’ubuyobozi bw’Ikigo cy’igihugu gishinzwe imikurire no kurengera  umwana (NCDA) ubwo bavugaga ko  nta mwana wagaragaje ibipimo by’imirire mibi kuva uyu mwaka wa 2023 watangira.

Abo muri Muhanga bavuga ko nta mwana wagwingiye bafite ariko bo muri kiriya kigo bakavuga ko iyo mibare idashoboka.

Muri iriya nama, abakozi bo mu bigo nderabuzima byo mu Karere ka Muhanga babwiye inzego ko mu birebana n’imirire mibi ihutiyeho hakoreshejwe igipimo cy’ikizigira cy’ukuboko kw’ibumoso, ibipimo byerekana ko abana bafite ibilo bikwiriye, ndetse n’ibipimo bigaragaza ko abana barimo gukura neza.

Ngo ibyo bipimo byose byerekana ko abana bose ‘bari muri zero’ mu rwego rw’imirire mibi no kugwingira.

Icyakora ibi bihabanye n’ibyo umukozi ushinzwe imirire y’umubyeyi n’umwana muri NCDA Machara Faustin yabwiye bagenzi  bacu ba UMUSEKE.

Avuga ko bidashoboka abana bose bafatiwe ibipimo babona zero, bityo ko iyo mibare idahuje n’ukuri.

Machara asanga hakenewe kongera gusuzuma iyi mibare kuko ariyo igihugu gishingiraho mu kurwanya igwingira mu bana.

Yarabwiye ati: “Imibare mwerekanye ku rundi ruhande ivuze ko nta mata Minisitiri y’imari n’igenamigambi izaha abana uku kwezi.”

Machara Faustin ( Ifoto@UMUSEKE.RW)

Avuga ko iyo abakozi berekanye ko nta mwana ufite ikibazo, hari amahirwe baba bavutsa abo bana.

Biterwa n’uko  Leta iba igomba kumenya imibare hakiri kare kugira ngo ikumire icyo kibazo mu maguru mashya.

Umwe muri bariya bakozi nawe yemera ko habayeho uburangare mu gukusanya iyo mibare kuko biyambaje abajyanama b’ubuzima batigeze bakora akazi ko gupima abana mu buryo busanzwe bukorwa.

Hejuru y’uburangare, hiyongeraho umubare muto w’abakozi bashinzwe imirire mu bigo nderabuzima.

 Avuga ko bagiye gusubira muri iriya mibare bagakora ijyanye n’ukuri kugira ngo abana bafite ikibazo cy’imirire mibi bahabwe amata abagenewe.

Umuyobozi wungurije ushinzwe imibereho myiza y’abaturage mu Karere ka Muhanga, Mugabo Gilbert  yabagiriye inama ko bagomba kwirinda kubeshya igihugu.

Ku rundi ruhande, Mugabo yirinze kwerura ngo asubire mubyo yanengaga abakozi bo mu bigo nderabuzima, ahubwo avuga ko kuba nta mwana wabonetse afite imirire mibi bibaho keretse iyo bijya kuba ari imibare yerekana uko ikibazo kimeze mu gihe cy’umwaka.

Ngo nta gikuba cyacitse!

Ubuyobozi bw’Akarere ka Muhanga bugaragaza ko abana 35% aribo bafite igwingira mu gihe abagera kuri 2% bafite ikibazo cy’imirire mibi.

TAGGED:AbanafeaturedIgwingiraImibareMuhangaUbureziUmuyobozi
Share This Article
Facebook Twitter Whatsapp Whatsapp Telegram Threads
Previous Article Muzaharanire Ishema Ry’u Rwanda-Minisitiri Gasana Abwira Abapolisi
Next Article DRC: Haribazwa Impamvu Kenya Yohereje Ingabo i Kisangani
Tanga igitekerezo

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

- Advertisement -

Aheruka

Undi Muyobozi Muri WASAC Yafunzwe

Gen Nkubito Yabwiye Abo Mu Burengerazuba Ko FDLR Idakwiye Kubahahamura

Abakoresha Amadovize Bishyurana Bitemewe Bagiye Gucika-BNR

Uburusiya Bwasutse Undi Muriro Kuri Ukraine

Iterambere Ryose Ribanzirizwa N’Umutekano-Nduhungirehe

- Advertisement -
Ad imageAd image
- Advertisement -

Trending News

MINAGRI Irasaba Abahinzi Kudahubukira Gutera Imyaka

Abakekwaho Kwiba Mu Isoko Rya Kimironko Bafashwe

Afurika Yunze Ubumwe Igiye Gushyiraho Komisiyo Ku Masezerano Ya Kigali Na Kinshasa

Trump Na Putin Ntibemeranyije Guhagarika Intambara Ya Ukraine

Nduhungirehe Yitabiriye Inama Yiga Ku Bufatanye Bw’Ubuyapani N’Afurika

You Might Also Like

Mu RwandaUbutaberaUmutekano

Ruhango: Bakurikiranyweho Gutega Abantu Bakabaniga

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu mahangaUbucuruzi MpuzamahangaUbukungu

Uburundi Bugiye Gukoresha Amafaranga Y’Ubushinwa Mu Gutumiza Ibintu Hanze

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
ImikinoMu Rwanda

Afrobasket: Amakipe Y’U Rwanda Yatashye Amara Masa

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu RwandaPolitiki

Perezida Kagame Yafashe Mu Mugongo Abo Mu Muryango Wa Dr.Kirabo Washyinguwe

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa

Taarifa is a Rwandan News Platform telling true stories by delivery quick, in-depth and exclusive news on Social, Political, and Economic issues.

  • +250788316164
  • +25078457033
  • info@taarifa.rw
  • taarifarwanda@gmail.com
Facebook Twitter Youtube Instagram Flickr Tiktok

Mu Rwanda

  • Politiki
  • CHOGM-2022
  • Umutekano
  • Ubukungu

Mu Mahana

  • Mu Mahanga

Mu Mahana

  • Imikino
  • Imyidagaduro

Indimi

English

Francais

© 2015-2023 Copyright Taarifa.rw | All rights reserved.

  • Advertise
  • About Us
  • Contact
  • Privacy Policy
  • Terms & Conditions
Go to mobile version
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?