Mu rukiko rwisumbuyue rwa Muhanga haraye habereye iburana ry’ibanze-mbere y’uko urubanza rujya mu mizi-mu rubanza ruregwamo Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Rongi Nteziyaremye Germain n’Umukozi wa RIB Gatesi Francine.
Ubushinjacyaha bubarega icyaha cyo gusaba no kwakira ruswa ya Frw 150,000 n’ubufatanyacyaha kuri icyo cyaha kugira ngo hafungurwe umuntu wari ufunzwe kubera ibyaha yari akurikiranyweho byo kwangiza ishyamba rya Leta.
Abaregwa bahakana ibyo byaha bakavuga ko bakwiye kurekurwa bakitahira kuko nta cyaha nk’icyo bakoze.
Bavugwa ko bibaye ngombwa ko bakurikiranwa, byakorwa badafunzwe.
Ubusanzwe,Tariki 27, Gashyantare, 2025 nibwo RIB yafashe Gitifu Nteziyaremye Germain n’Umugenzacyaha Gatesi Francine ibakurikiranyeho gusaba no kwakira ruswa ya Frw 150,000 ndetse n’ubufatanyacyaha kuri icyo cyaha kugira ngo hafungurwe umuntu wari ufunzwe kubera ibyaha yari akurikiranyweho byo kwangiza ishyamba rya Leta.
Bidatinze Urukiko rw’ibanze rwa Kiyumba rwabahaye igifungo cy’iminsi 30 y’agateganyo bahita bakijuririra.
Mu iburanisha ku bujurire ryo kuri uyu wa Kabiri, Nteziyaremye Germain na Gatesi Francine usanzwe ari Umukozi wa RIB babwiye Urukiko ko nta mpamvu zikomeye babona zatuma bakomeza gufungwa.
Bemeza bashikamye ko nta ruswa bigeze bakira kuko uwo ubushinjacyaha buvuga ko yayibahaye bamenye amakuru ko ayo mafaranga (Frw 150.0000) bwakeye akayagura umurima.
Ibyo bireguza ariko, bitandukanye n’ibyo ubashinja yabwiye Urukiko kuko we yavuze ko ayo mafaranga yari agiye gutangwaho ruswa yayahawe n’inshuti n’abavandimwe.
Abaregwa bagize bati: “Ubushinjacyaha bwongere bukore iperereza ku mvugo zinyuranye z’umutangabuhamya kuko zivuguruzanya”.
Bagenzi bacu ba UMUSEKE bari muri uru rubanza bavuga ko Gitifu Nteziyaremye ku giti cye avuga ko ibyaha ashinjwa n’uwo mukecuru arimo kubikora yihimura kubera amande yaciwe ahwanye n’amafaranga Frw 50.000.
Akavuga ko iyo ajya kugira umutima wo kwakira ruswa atari kubanza kubaca amande yinjira mu isanduku ya Leta.
Ubushinjacyaha buvuga ko abakurikiranyweho iki cyaha bagomba kuburana bafunze kuko icyaha bakekwaho gifite uburemere.
Uwari ubuhagarariye ati: “Icyaha bakurikiranyweho gifite uburemere kuko kimunga ubukungu bw’igihugu bityo bakwiriye kuburana bafunze.”
Abaregwa baramutse bahamijwe iki cyaha bahanishwa igifungo kirenze imyaka itanu ariko kitarenze imyaka irindwi n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda yikubye inshuro kuva kuri eshatu kugeza kuri eshanu z’agaciro k’indonke yatswe cyangwa yakiriwe.
Isomwa ry’uruhanza rizaba Tariki ya 15, Mata, 2025 saa cyenda z’amanywa.