Taarifa
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Reading: Muhanga: Umuntu Yapfiriye Mu Kirombe
Font ResizerAa
TaarifaTaarifa
  • English VesrsionEnglish VesrsionEnglish Vesrsion
Search
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Have an existing account? Sign In
Follow US
© 2022 Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
Mu RwandaUmutekano

Muhanga: Umuntu Yapfiriye Mu Kirombe

Umwanditsi wa Taarifa
Last updated: 11 July 2025 10:32 am
Umwanditsi wa Taarifa
Share
Byabereye mu Karere ka Muhanga mu Murenge wa Rugengabari.
SHARE

Umwe mu bantu batanu bari bagiye gucukura amabuye y’agaciro mu kirombe kiri Mudugudu wa Muheta, Akagari ka Kanyana, Umurenge wa Rugengabari muri Muhanga bakagwirwa nacyo, yapfuye.

Amakuru avuga ko bamwe muri abo bantu bagwiriwe nacyo ari abanyeshuri bari bagiye yo kuhasaba akazi.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’umusigire w’Umurenge wa Rugendabari, Bizimana Sixbert yabwiye itangazamakuru ko iyo mpanuka y’ikirombe yishe Hakizineza Adrien w’imyaka 25 y’amavuko.

Avuga ko abo banyeshuri bari bagiye kuhasaba akazi ko kuba bakora muri iki gihe cy’ibiruhuko.

Icyo kirombe gisanzwe gicukurwamo amabuye ya coltan na gasegereti.

Bagenzi bacu ba UMUSEKE banditse ko babwiwe na Gitifu Bizimana ko umwe muri abo bane, arwariye mu bitaro bya Kabgayi.

Ati: “Batatu muri bo bakomeretse mu buryo bidakabije kandi bajyanywe mu kigo Nderabuzima cya Gasovu baravurwa basubira mu rugo”.

Umwe mu banyeshuri bakomeretse afite imyaka 18 naho undi afite imyaka 19.

Ibyo gushyingura byahise bitangira gutegurwa n’ubuyobozi bw’ikigo gicukura amabuye muri kiriya kirombe.

Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Amajyepfo, SP Emmanuel Habiyaremye yabwiye itangazamakuru ko iperereza ryatangiye gukorwa ngo bamenye icyateje iyi mpanuka.

Ati: “Hari igihe impanuka iterwa n’imiterere y’ubutaka, cyangwa igaterwa n’uko abacukura babyitwayemo byose bizerekanwa n’ibizava mu iperereza.”

Ikindi SP Emmanuel Habiyaremye avuga ni uko ikigo gikora ubwo bucukuzi, kibukora mu buryo bwemewe n’amategeko.

Ubuyobozi bw’Umurenge byabereyemo buvuga ko umuryango wa nyakwigendera uzahabwa impozamarira kubera ko iyi kampani yashinganishije abakozi bayo.

Nyakwigendera Hakizineza Adrien yaraye ashyinguwe ku mugoroba wo kuri uyu wa Kane taliki 10, Nyakanga, 2025.

TAGGED:AgaciroGitifuIkirombeMuhangaRugengabariUbucukuziUmuturage
Share This Article
Facebook Twitter Whatsapp Whatsapp Telegram Threads
Previous Article Abahinga Ikawa Bagiye Kwegerezwa Ifumbire Kuri Nkunganire
Next Article DRC: Muri Masisi Haravugwa Umutwe W’Abarwanyi Bashamikiye Kuri FDLR
Tanga igitekerezo

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

- Advertisement -

Aheruka

Kagame Yaganirije Ingabo Azisanze i Gabiro

Uburundi Bwatsembye Ko Butazafungura Vuba Umupaka Wabwo N’u Rwanda

Gaza: Ingabo Za Israel Zishe Abanyamakuru

Bafatanywe lbilo 30 By’urumogi Babitwaye Kuri Moto

Abangilikani Bizihije Imyaka 100 Ishize Bageze Mu Rwanda

- Advertisement -
Ad imageAd image
- Advertisement -

Trending News

MINAGRI Irasaba Abahinzi Kudahubukira Gutera Imyaka

Abakekwaho Kwiba Mu Isoko Rya Kimironko Bafashwe

Afurika Yunze Ubumwe Igiye Gushyiraho Komisiyo Ku Masezerano Ya Kigali Na Kinshasa

Kacyiru Hari Gusizwa Ibibanza Bizubakwamo Inzu Ndende ‘Koko’

Nduhungirehe Yitabiriye Inama Yiga Ku Bufatanye Bw’Ubuyapani N’Afurika

You Might Also Like

Mu RwandaUbucuruzi MpuzamahangaUbukungu

Rwanda: Abohereza Ikawa Mu Burayi Basabwe Gukurikiza Ibyo Bushaka

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu RwandaUbubanyi n'AmahangaUmutekano

U Rwanda Rwatumye Abaturage Bacu Bongera Gutekana-Min W’Ingabo Za Mozambique

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu RwandaUbubanyi n'AmahangaUmutekano

Abayobozi Bakuru Mu Ngabo Za Mozambique Bari Mu Rwanda

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Imibereho Y'AbaturageMu RwandaPolitiki

Nyaruguru: Bagiye Gusasa Inzobe Kucyatumye Abana Batsindwa

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa

Taarifa is a Rwandan News Platform telling true stories by delivery quick, in-depth and exclusive news on Social, Political, and Economic issues.

  • +250788316164
  • +25078457033
  • info@taarifa.rw
  • taarifarwanda@gmail.com
Facebook Twitter Youtube Instagram Flickr Tiktok

Mu Rwanda

  • Politiki
  • CHOGM-2022
  • Umutekano
  • Ubukungu

Mu Mahana

  • Mu Mahanga

Mu Mahana

  • Imikino
  • Imyidagaduro

Indimi

English

Francais

© 2015-2023 Copyright Taarifa.rw | All rights reserved.

  • Advertise
  • About Us
  • Contact
  • Privacy Policy
  • Terms & Conditions
Go to mobile version
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?