Umwe mu bantu batanu bari bagiye gucukura amabuye y’agaciro mu kirombe kiri Mudugudu wa Muheta, Akagari ka Kanyana, Umurenge wa Rugengabari muri Muhanga bakagwirwa nacyo, yapfuye.
Amakuru avuga ko bamwe muri abo bantu bagwiriwe nacyo ari abanyeshuri bari bagiye yo kuhasaba akazi.
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’umusigire w’Umurenge wa Rugendabari, Bizimana Sixbert yabwiye itangazamakuru ko iyo mpanuka y’ikirombe yishe Hakizineza Adrien w’imyaka 25 y’amavuko.
Avuga ko abo banyeshuri bari bagiye kuhasaba akazi ko kuba bakora muri iki gihe cy’ibiruhuko.
Icyo kirombe gisanzwe gicukurwamo amabuye ya coltan na gasegereti.
Bagenzi bacu ba UMUSEKE banditse ko babwiwe na Gitifu Bizimana ko umwe muri abo bane, arwariye mu bitaro bya Kabgayi.
Ati: “Batatu muri bo bakomeretse mu buryo bidakabije kandi bajyanywe mu kigo Nderabuzima cya Gasovu baravurwa basubira mu rugo”.
Umwe mu banyeshuri bakomeretse afite imyaka 18 naho undi afite imyaka 19.
Ibyo gushyingura byahise bitangira gutegurwa n’ubuyobozi bw’ikigo gicukura amabuye muri kiriya kirombe.
Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Amajyepfo, SP Emmanuel Habiyaremye yabwiye itangazamakuru ko iperereza ryatangiye gukorwa ngo bamenye icyateje iyi mpanuka.
Ati: “Hari igihe impanuka iterwa n’imiterere y’ubutaka, cyangwa igaterwa n’uko abacukura babyitwayemo byose bizerekanwa n’ibizava mu iperereza.”
Ikindi SP Emmanuel Habiyaremye avuga ni uko ikigo gikora ubwo bucukuzi, kibukora mu buryo bwemewe n’amategeko.
Ubuyobozi bw’Umurenge byabereyemo buvuga ko umuryango wa nyakwigendera uzahabwa impozamarira kubera ko iyi kampani yashinganishije abakozi bayo.
Nyakwigendera Hakizineza Adrien yaraye ashyinguwe ku mugoroba wo kuri uyu wa Kane taliki 10, Nyakanga, 2025.