Taarifa
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Reading: Muhanga: Yafatiwe Muri Banki Ajyanyeyo Amadolari Y’Amakorano
Font ResizerAa
TaarifaTaarifa
  • English VesrsionEnglish VesrsionEnglish Vesrsion
Search
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Have an existing account? Sign In
Follow US
© 2022 Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
Mu Rwanda

Muhanga: Yafatiwe Muri Banki Ajyanyeyo Amadolari Y’Amakorano

Umwanditsi wa Taarifa
Last updated: 23 March 2022 9:55 am
Umwanditsi wa Taarifa
Share
SHARE

Mu masaha y’umugoroba taliki 21, Werurwe, 2022 hari umugabo wafatiwe mu Karere ka Muhanga ajyanye muri Unguka Banki amadolari y’Amerika 2000 bivugwa ko yari amakorano.

Yafatiwe mu Kagari ka Ruli kari mu Murenge wa Shyogwe mu Karere ka Muhanga.

Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda mu Ntara y’Amajyepfo Superintendent of Police( SP) Theobald Kanamugire avuga kugira ngo abapolisi bafate uriya mugabo byaturutse ku makuru bahawe n’umwe   mu bakozi ba UNGUKA Banki wamuteye imboni.

Yitegereje ariya madolari ntiyashira amakenga.

SP Kanamugire ati: “Umukozi wa Banki yahamagaye Polisi avuga ko hari umuntu uje kuvunjisha amadolari 2,000 y’amanyamerika ngo bamuhe amanyarwanda. Hanyuma bayashyize mu kamashini kagenzura amafaranga basanga ari amiganano. Polisi ikimara kumva ayo makuru yahise ijya kuri iyo Banki koko basanga amakuru niyo niko guhita ifata uwo muntu arafungwa.”

Umukozi wa UNGUKA Banki watanze ariya makuru yashimiwe kuba yayatanze.

Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Amajyepfo SP Kanamugire yibukije abaturage ko gukora amafaranga cyangwa gukwirakwiza amakorano binanwa n’amategeko.

Ikindi kandi ngo ni uko bigira ingaruka mbi ku bukungu bw’igihugu.

Uwafashwe yashyikirijwe Urwego rw’ubugenzacyaha (RIB) rukorera kuri sitasiyo  ya  Nyamabuye ngo hakurikizwe amategeko.

Kuba mu gihugu rwagati haboneka ibyaha byari bisanzwe biboneka mu Turere twegereye imipaka biteye impungenge.

Mu minsi micye ishize Polisi yafatiye mu Karere ka Ruhango abantu bane bari bafite udupfunyika ibihumbi 18 tw’urumogi.

Nabo ngo bafashwe kubera kubera amakuru Polisi yahawe n’abaturage.

Bafatiwe mu Murenge wa Ruhango, Akagali ka Nyamagana, Umudugudu wa Kigimbu.

Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Amajyepfo Superintendent of Police (SP) Theobald Kanamugire yavuze ko mu bafashwe hari uwo barusanze iwe.

Umwe mu basesengura iby’umutekano yabwiye Taarifa ko kuba ibyaha birimo gukora amafaranga no gucuruza urumogi bisigaye bikorerwa no mu Turere turi mu gihugu rwagati( Muhanga na Ruhango) ari ikibazo.

Ati: “ Birashoboka ko hari umuntu waba warinjiranye akamashini gakora amafaranga[kuri iyi ngingo ni amadolari] akaba atuye muri Muhanga. Gukora amafaranga no gucuruza urumogi rwinshi byari bimenyerewe muri Rubavu, Rusizi, Burera n’ahandi ku mipaka…”

Avuga ko igikwiye ari ugukora iperereza rihagije hakamenyekana niba nta bantu baba bari muri turiya turere baraciye inzego z’umutekano mu rihumye bagakorera biriya byaha rwagati mu Rwanda.

Ku byerekeye icyaha cyo gukora cyangwa gukwirakwiza amafaranga, amategeko y’u Rwanda agira ati:

Ingingo ya 269: Kwigana, guhindura amafaranga cyangwa ibyitiranywa nayo cyangwa kubikwirakwiza Umuntu wese, ku bw’uburiganya wigana, uhindura amafaranga y’ibiceri cyangwa inoti akoreshwa mu Rwanda cyangwa mu mahanga, ibyakwitiranywa nayo, impapuro zifite agaciro k’amafaranga y’igihugu zashyizweho umukono n’inzego zibifitiye ububasha, ziriho tembure yayo cyangwa ikirango cyayo, cyangwa izindi mpapuro zikoreshwa mu Rwanda cyangwa mu mahanga, uzana cyangwa ukwiza mu Rwanda izo mpapuro n’izo noti azi ko ziganywe cyangwa ko zahinduwe, aba akoze icyaha.

Iyo abihamijwe n’urukiko, ahanishwa igifungo kitari munsi y’imyaka itanu (5) ariko kitarenze imyaka irindwi (7).

TAGGED:AmadolariBankifeaturedMuhangaPolisiRuhango
Share This Article
Facebook Twitter Whatsapp Whatsapp Telegram Threads
Previous Article I Rwamagana Ikigo Nderabuzima Cyakoresha Amazi Y’Imvura Cyahawe Amazi Meza
Next Article Ndimbati Imbere Y’Urukiko
Tanga igitekerezo

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

- Advertisement -

Aheruka

Nzanywe No Guhanga Udushya- Umuyobozi Mushya Wa Airtel Rwanda 

Madagascar: Ingabo Zafashe Ubutegetsi 

Hateranye Inama Y’Abajyanama Ba Perezida Kagame

Njozi: Indirimbo Nshya Ya Element Yatunganyijwe N’Usanzwe Ukorana Na Diamond

Intumwa Za DRC N’Iza AFC/M23 Zongeye Kuganirira i Doha

- Advertisement -
Ad imageAd image
- Advertisement -

Trending News

Rwanda: Bariga Guhunika Umusaruro Ngo Inzara Izacike

U Rwanda Ruzakira Inama Y’Abaminisitiri B’Ububanyi N’amahanga Mu Bihugu Bivuga Igifaransa

Hamas Yasabye Israel Kuyiha Umurambo Wa Yahya Sinwar

Bafatanywe Intsinga Za Metero 250 Bikekwa Ko Bibye

Imikino Ya NBA Igiye Gusubukurwa Mu Bushinwa

You Might Also Like

IkoranabuhangaImibereho Y'AbaturageMu Rwanda

Rwanda: Ababyeyi Baraburirwa Ngo Barinde Abana Ibibi Bya Interineti

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu Rwanda

Ingabire Immaculée Agiye Gushyingurwa

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu mahangaPolitikiUbubanyi n'Amahanga

Amerika Yasinyanye N’Abarabu Amasezerano Yo Kubaka Gaza Nshya

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
ImikinoMu Rwanda

Rayon Yahagaritse Umutoza Mukuru Bari Bamaze Iminsi Muri Rwaserera

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa

Taarifa is a Rwandan News Platform telling true stories by delivery quick, in-depth and exclusive news on Social, Political, and Economic issues.

  • +250788316164
  • +25078457033
  • info@taarifa.rw
  • taarifarwanda@gmail.com
Facebook Twitter Youtube Instagram Flickr Tiktok

Mu Rwanda

  • Politiki
  • CHOGM-2022
  • Umutekano
  • Ubukungu

Mu Mahana

  • Mu Mahanga

Mu Mahana

  • Imikino
  • Imyidagaduro

Indimi

English

Francais

© 2015-2023 Copyright Taarifa.rw | All rights reserved.

  • Advertise
  • About Us
  • Contact
  • Privacy Policy
  • Terms & Conditions
Go to mobile version
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?