Taarifa
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Reading: Muhanga: Yishwe N’Igitaka Cyamanuwe Na Caterpillar
Font ResizerAa
TaarifaTaarifa
  • English VesrsionEnglish VesrsionEnglish Vesrsion
Search
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Have an existing account? Sign In
Follow US
© 2022 Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
Mu Rwanda

Muhanga: Yishwe N’Igitaka Cyamanuwe Na Caterpillar

Umwanditsi wa Taarifa
Last updated: 23 June 2023 8:22 am
Umwanditsi wa Taarifa
Share
SHARE

Mu Karere ka Muhanga hari umugabo witwa Nyabyenda Straton w’imyaka 49 wapfuye nyuma yo kugwirwa n’igitaka cyamanuwe n’imashini ifasha abacukura amabuye y’agaciro gukora akazi kikamurengera akabura umwuka.

Yari yagiye kwahira ubwatsi bw’amatungo ye.

Iyi mpanuka yabereye mu Mudugudu wa Karambo, Akagari ka Butare mu Murenge wa Kabacuzi mu Karere ka Muhanga.

Iriya mashini ni iy’ikigo gicukura amabuye y’agaciro kitwa COMAR.

Ubuyobozi bw’Umurenge wa Kabacuzi bwabwiye itangazamakuru ko uriya mugabo yahuye n’iriya mpanuka avuye gucukurana amabuye na bagenzi be, we abasezeraho ajya kwita ku matungo ye.

We na bagenzi be barangije gucukura, mu masaha ya nimugoroba, Nyabyenda abwira abo bakorana ko agiye kwahira ubwatsi bw’amatungo ye.

Byabereye mu Murenge wa Kabacuzi

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Kabacuzi,

Ndayisaba Aimable uyobora Umurenge wa Kabacuzi  avuga ko munsi y’icyo kirombe hari imashini nini bifashisha mu bucukuzi (Caterpillar) ikaba ari yo yaje kumanura ibitaka bimanukana n’umusozi Nyabyenda yahiragaho ubwatsi biramurengera, abura uko ahumeka arapfa.

Ku rundi ruhande, hari abaturiye kiriya kirombe bavuga ko nyakwigendera atigeze asohoka mu kirombe, ahubwo ko umusozi wamanutse ari imbere mu cyobo bacukuramo uramutwikira.

Ikindi ngo ni uko atari ubwa mbere abakozi ba COMAR bagwa mu kirombe kubera ko hamaze gupfa bane nk’uko abaturage babyemeza.

Ibi byatumye hari imwe muri sites z’iki kigo yafunzwe.

Site Ubuyobozi bw’Akarere bwafunze yari imaze amezi atanu ihagaritswe.

Kimwe mu birombe bya COMAR.(Ifoto@UMUSEKE.RW)

Nyabyenda Straton yakomokaga mu Mudugudu wa Gasharu, Akagari ka Giko, Umurenge wa Kayumbu mu Karere ka Kamonyi.

Asize umugore n’abana icyenda, umurambo we ukaba wajyanywe mu Bitaro bya Kabgayi gukorerwa isuzuma.

TAGGED:AgaciroAmabuyeIkirombeUmuturage
Share This Article
Facebook Twitter Whatsapp Whatsapp Telegram Threads
Previous Article U Rwanda Ruvuga Ko Kera Kabaye UN Yemeje Ko FDLR Ikorana Na Kinshasa
Next Article Inzozi Za Victor Wembanyama Zo Gukina Muri NBA Zabaye Impamo
Tanga igitekerezo

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

- Advertisement -

Aheruka

Ese Icyemezo Cya Leta Cyahombeje Abacuruzi Bagafunga Cyavugururwa?

DRC: Urugo Rwa Azarias Ruberwa Rwatewe

Abaturage 354,000 Bagiye Guhabwa Amazi Meza

Ingabo Z’u Rwanda Zasinyanye N’Iz’Ubushinwa Amasezerano Y’Ubufatanye

Rihanna Agiye Kubona Icyo Yari Yarabuze

- Advertisement -
Ad imageAd image
- Advertisement -

Trending News

Akamaro K’Amashanyarazi Akomoka Ku Mirasire Y’Izuba Ni Ntagereranywa

Ibya Ariel Wayz Byajemo Gishegesha

Gen Gatama Yoherejwe Kuyobora Inzego Z’u Rwanda Z’Umutekano Muri Mozambique

Urubyiruko Rw’U Rwanda Ruriyahura Cyane-RBC

Gusomera Kabila Byasubitswe, Hari Ibigiye Gusubirwamo

You Might Also Like

Mu RwandaUbukungu

Ubukungu Bw’u Rwanda Bwazamutseho 7.8%-MINECOFIN

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
IbidukikijeMu RwandaUbukungu

Dushora Mu Gusukura Ikirere Cyacu- Minisitiri Arakwiye

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Imibereho Y'AbaturageMu RwandaUbukungu

Imiterere Y’Ubucuruzi Bw’u Rwanda N’Amahanga Muri 2025

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Imibereho Y'AbaturageMu Rwanda

Drone Y’Ingabo Z’u Rwanda Yakoze Impanuka 

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa

Taarifa is a Rwandan News Platform telling true stories by delivery quick, in-depth and exclusive news on Social, Political, and Economic issues.

  • +250788316164
  • +25078457033
  • info@taarifa.rw
  • taarifarwanda@gmail.com
Facebook Twitter Youtube Instagram Flickr Tiktok

Mu Rwanda

  • Politiki
  • CHOGM-2022
  • Umutekano
  • Ubukungu

Mu Mahana

  • Mu Mahanga

Mu Mahana

  • Imikino
  • Imyidagaduro

Indimi

English

Francais

© 2015-2023 Copyright Taarifa.rw | All rights reserved.

  • Advertise
  • About Us
  • Contact
  • Privacy Policy
  • Terms & Conditions
Go to mobile version
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?