Taarifa
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Reading: Muheto Yemeye Ibyaha Aregwa Uretse Kimwe
Font ResizerAa
TaarifaTaarifa
  • English VesrsionEnglish VesrsionEnglish Vesrsion
Search
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Have an existing account? Sign In
Follow US
© 2022 Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
ImyidagaduroMu Rwanda

Muheto Yemeye Ibyaha Aregwa Uretse Kimwe

Umwanditsi wa Taarifa
Last updated: 31 October 2024 11:01 am
Umwanditsi wa Taarifa
Share
Miss Muheto ubwo yari ageze ku rukiko rw'ibanze rwa Kicukiro
SHARE

Ubushinjacyaha bwasabye urukiko rw’ibanze rwa Kicukiro kuzafunga Miss Muheto Divine Nshuti kuzafungwa umwaka n’amezi umunani. Muheto yemeye ibyo aregwa ariko ahakana ko atigeze ahunga.

Kuri uyu wa 31 Ukwakira 2024, Miss Nshuti Muheto Divine nibwo yitabye Urukiko rw’Ibanze rwa Kicukiro, aho ari kuburana ku ifungwa n’ifungurwa ry’agateganyo.

Miss Muheto yunganiwe n’abanyamategeko batatu.

Ubushinjacyaha bwavuze ko uyu mukobwa yanywereye mu kabari kitwa ‘Atelier du vin’ bigeze saa sita z’ijoro afata imodoka ye arataha.

Bwavuze ko kubera ubumenyi buke mu gutwara imodoka no kuba yanyweye ibisindisha ku rwego rwo hejuru yagonze ipoto y’amashanyarazi n’umukindo.

Nyuma yo kugonga yaje guhunga, abaturage baramuhururiza ariko nyuma aza kugaruka aje kujyana telefoni ze nibwo yahasanze polisi ayibwirako atari we wari utwaye icyo kinyabiziga.

Ubushinjacyaha bwabwiye urukiko ko Miss  Nshuti Muheto atari ubwa mbere akora ibyo kuko ku wa 23 Nzeri 2024 yari yagiriwe inama ndetse anasaba imbabazi.

Bwasabye ko Urukiko kumuhamya ibyaha bitatu akurikiranyweho.

Divine Muheto ngo yarapimwe bigaragara ko mu mubiri we harimo alcohol yo ku kigero cya 4.00 kandi umuntu atagomba kurenza 0.8.

Mu kwiregura kwe, Miss Muheto yavuze ko hari ibyo yemera.

Yagize ati: “Nemera gutwara nasinze, gutwara nta ruhushya no kugonga ariko sinemera guhunga.”

Yavuze ko nyuma yo kugonga yagiye ku ruhande kuko yari abonye abantu benshi bahuruye ariko ko atigeze ahunga.

Ndetse ngo yagumye gutegereza Polisi ngo ize irebe uko byifashe.

Umunyamategeko we yavuze ko uyu mukobwa yemera ibyaha akanabisabira imbabazi yongeraho ko kuva mu ibazwa rye atigeze arushya inzego z’ubutabera.

Yavuze ko yari afite uruhushya rw’agateganyo rwo gutwara ibinyabiziga bityo ko amategeko y’umuhanda yari ayazi, ariko ko yakoze ikosa ryo gutwara adafite uruhushya rwa burundu.

Yagaragarije urukiko ko ipoto Miss Muheto yagonze igihagaze ndetse n’umukindo ugihari bityo ko atigeze ahunga..

TAGGED:featuredIbyahaimodokaKugongaMissMuhetoUmukindo
Share This Article
Facebook Twitter Whatsapp Whatsapp Telegram Threads
Previous Article Espagne: Abantu 95 Bamaze Kwicwa N’Umwuzure
Next Article Amavubi Yateye Abanyarwanda Akanyamuneza
Tanga igitekerezo

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

- Advertisement -

Aheruka

Ingwe: Inyamaswa Ibayeho Icunganwa N’Intare

Guinée: Bidasubirwaho Mamadi Doumbouya Yatsinze Amatora

Asanga Hakwiye Kujyaho Itorero ‘Ryihariye’ Ry’Abagabo

Menya Ahaza Kurasirwa Ibishashi Birangiza 2025

Muhanga: Umunyamategeko Yakatiwe Gufungwa Imyaka 15

- Advertisement -
Ad imageAd image
- Advertisement -

Trending News

Jean-Pierre Bemba Arasabwa Kwegura

Ndayishimiye Ati: “ Twe Turaterwa Ntidutera!”

Kirehe: Abimuwe Kubera Urugomero Rwa Rusumo Bagiye Gutaha Inzu Nshya

Polisi Yafashe Abibaga Abatuye Ikirwa Cya Nkombo

Bunyoni Ararembye

You Might Also Like

Mu Rwanda

Rutaremara Agaya Ababyeyi Bahariye Abayaya Uburere Bw’Abana

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu Rwanda

Abanyeshuri Barasubira Ku Ishuri Guhera Kuri Uyu Wa Gatandatu

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu Rwanda

Kamonyi: Abagabo Bahaye Umwana Inzoga Bose Irabica

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu mahanga

Guinée: Doumbouya Yatsinze Amatora 

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa

Taarifa is a Rwandan News Platform telling true stories by delivery quick, in-depth and exclusive news on Social, Political, and Economic issues.

  • +250788316164
  • +25078457033
  • info@taarifa.rw
  • taarifarwanda@gmail.com
Facebook Twitter Youtube Instagram Flickr Tiktok

Mu Rwanda

  • Politiki
  • CHOGM-2022
  • Umutekano
  • Ubukungu

Mu Mahana

  • Mu Mahanga

Mu Mahana

  • Imikino
  • Imyidagaduro

Indimi

English

Francais

© 2015-2023 Copyright Taarifa.rw | All rights reserved.

  • Advertise
  • About Us
  • Contact
  • Privacy Policy
  • Terms & Conditions
Go to mobile version
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?