Taarifa
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Reading: Muheto Yemeye Ibyaha Aregwa Uretse Kimwe
Font ResizerAa
TaarifaTaarifa
  • English VesrsionEnglish VesrsionEnglish Vesrsion
Search
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Have an existing account? Sign In
Follow US
© 2022 Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
ImyidagaduroMu Rwanda

Muheto Yemeye Ibyaha Aregwa Uretse Kimwe

Umwanditsi wa Taarifa
Last updated: 31 October 2024 11:01 am
Umwanditsi wa Taarifa
Share
Miss Muheto ubwo yari ageze ku rukiko rw'ibanze rwa Kicukiro
SHARE

Ubushinjacyaha bwasabye urukiko rw’ibanze rwa Kicukiro kuzafunga Miss Muheto Divine Nshuti kuzafungwa umwaka n’amezi umunani. Muheto yemeye ibyo aregwa ariko ahakana ko atigeze ahunga.

Kuri uyu wa 31 Ukwakira 2024, Miss Nshuti Muheto Divine nibwo yitabye Urukiko rw’Ibanze rwa Kicukiro, aho ari kuburana ku ifungwa n’ifungurwa ry’agateganyo.

Miss Muheto yunganiwe n’abanyamategeko batatu.

Ubushinjacyaha bwavuze ko uyu mukobwa yanywereye mu kabari kitwa ‘Atelier du vin’ bigeze saa sita z’ijoro afata imodoka ye arataha.

- Kwmamaza -
Ad imageAd image

Bwavuze ko kubera ubumenyi buke mu gutwara imodoka no kuba yanyweye ibisindisha ku rwego rwo hejuru yagonze ipoto y’amashanyarazi n’umukindo.

Nyuma yo kugonga yaje guhunga, abaturage baramuhururiza ariko nyuma aza kugaruka aje kujyana telefoni ze nibwo yahasanze polisi ayibwirako atari we wari utwaye icyo kinyabiziga.

Ubushinjacyaha bwabwiye urukiko ko Miss  Nshuti Muheto atari ubwa mbere akora ibyo kuko ku wa 23 Nzeri 2024 yari yagiriwe inama ndetse anasaba imbabazi.

Bwasabye ko Urukiko kumuhamya ibyaha bitatu akurikiranyweho.

Divine Muheto ngo yarapimwe bigaragara ko mu mubiri we harimo alcohol yo ku kigero cya 4.00 kandi umuntu atagomba kurenza 0.8.

- Advertisement -

Mu kwiregura kwe, Miss Muheto yavuze ko hari ibyo yemera.

Yagize ati: “Nemera gutwara nasinze, gutwara nta ruhushya no kugonga ariko sinemera guhunga.”

Yavuze ko nyuma yo kugonga yagiye ku ruhande kuko yari abonye abantu benshi bahuruye ariko ko atigeze ahunga.

Ndetse ngo yagumye gutegereza Polisi ngo ize irebe uko byifashe.

Umunyamategeko we yavuze ko uyu mukobwa yemera ibyaha akanabisabira imbabazi yongeraho ko kuva mu ibazwa rye atigeze arushya inzego z’ubutabera.

Yavuze ko yari afite uruhushya rw’agateganyo rwo gutwara ibinyabiziga bityo ko amategeko y’umuhanda yari ayazi, ariko ko yakoze ikosa ryo gutwara adafite uruhushya rwa burundu.

Yagaragarije urukiko ko ipoto Miss Muheto yagonze igihagaze ndetse n’umukindo ugihari bityo ko atigeze ahunga..

TAGGED:featuredIbyahaimodokaKugongaMissMuhetoUmukindo
Share This Article
Facebook Twitter Whatsapp Whatsapp Telegram Threads
Previous Article Espagne: Abantu 95 Bamaze Kwicwa N’Umwuzure
Next Article Amavubi Yateye Abanyarwanda Akanyamuneza
Tanga igitekerezo

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

- Advertisement -

Aheruka

Uko I&M Bank Rwanda Yungutse Mu Mezi Atatu Ashize

Martin Ngoga Yabaye Ambasaderi W’u Rwanda Muri UN

Igihangange Manny Pacquiao Agiye Kugaruka Mu Iteramakofe

Abatuye Umujyi Wa Kigali Bari Mu Bibasiwe Na Malaria

Intambara Y’Amagambo Hagati Ya Israel N’Ubwongereza

- Advertisement -
Ad imageAd image
- Advertisement -

Trending News

Nyarugenge: Imodoka Ya WASAC Yibwe

Nyagatare: Haravugwa Kotsa Burushete Z’Imbwa 

BNR Mu Ngamba Zo Kurushaho Guteza Imbere Ikoranabuhanga Mu Kwishyurana

Cardinal Kambanda Yatunguwe No Kumva Ko Kwa Yezu Nyirimpuhwe Hafunzwe

Impuguke Ya UN Irasuzuma Uko Ubukene Buhagaze Mu Banyarwanda

You Might Also Like

Imyidagaduro

Frank Joe Mu Gahinda Ko Gupfusha Umugore We

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu mahangaPolitiki

Kabila Yambuwe Ubudahangarwa

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu RwandaUmutekano

RIB Yafunze Abanyamahanga Batatu

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu RwandaUbutabera

Gasabo: Hafashwe Abanigaga Abantu Bakabambura

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa

Taarifa is a Rwandan News Platform telling true stories by delivery quick, in-depth and exclusive news on Social, Political, and Economic issues.

  • +250788316164
  • +25078457033
  • [email protected]
  • [email protected]
Facebook Twitter Youtube Instagram Flickr Tiktok

Mu Rwanda

  • Politiki
  • CHOGM-2022
  • Umutekano
  • Ubukungu

Mu Mahana

  • Mu Mahanga

Mu Mahana

  • Imikino
  • Imyidagaduro

Indimi

English

Francais

© 2015-2023 Copyright Taarifa.rw | All rights reserved.

  • Advertise
  • About Us
  • Contact
  • Privacy Policy
  • Terms & Conditions
Go to mobile version
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?