Connect with us

Mu mahanga

Muhoozi Yabaye Jenerali W’Inyenyeri ENYE Ariko Yamburwa Inshingano

Published

on

Isangize abandi

Lt Gen Muhoozi Kainerugaba yahawe ipeti rya Jenerali w’inyenyeri enye ariko akurwa ku mwanya wo kuba Umugaba w’ingbao za Uganda zirwanira k’ubutaka. Uyu mwanya wahawe Major Gen Kayanja Muhanga wahawe ipeti rya Lt Gen.

Muhanga yari asanzwe ayobora ingabo za Uganda zoherejwe kurwana muri Repubulika ya Demukarasi ya Congo kurwanya ADF.

Inkuru yo kuzamurwa mu ipeti ya Muhoozi ije nyuma y’uko yari amasaha runaka yandika kuri Twitter amagambo akomeye bamwe bagakeka ko ashobora kuba atari we uyandika.

Lt Gen Kayanja Muhanga ni mukuru wa Andrew Mwenda, umunyamakuru akaba n’intyoza ukomeye muri Uganda.

Gen Muhanga

Author

Copyright © 2020-2023 - Kinyarwanda Version