Munyangaju yahaye Uganda igikombe cya CECAFA , u Rwanda rwatsinzwe kare

Munyangaju ahereza abasore ba Uganda igikombe batsindiye

Minisitiri wa Siporo n’umuco Madamu Aurore Munyangaju Mimosa yahaye ikipe ya Uganda y’abatarengeje imyaka 17 igikomye cya CECAFA nyuma yo gutsinda bagenzi babo ba Tanzania.  Umukino wa nyuma warangiye Uganda itsinze Kenya 3-1.

Hari hashize iminsi 10 mu Karere ka Rubavu ari ho habera ririya rushanwa ryahuje ibihugu bitandatu by’Afurika y’i Burasirazuba.

Ibyo bihugu ni Rwanda, Tanzania, Djibouti, Kenya, Ethiopia na Uganda.

Byaharaniraga kuzahagararira Akarere ka CECAFA mu gikombe cya Afurika cy’abatarengeje imyaka 17 kizabera muri Maroc muri Gashyantare 2021.

- Advertisement -

Uganda na Tanzania nibyo bizahagararira aka karere.

Uganda yegukanye iki gikombe yari mu itsinda rya kabiri, iri kumwe na Kenya na Ethiopia.

Tanzania yari mu itsinda ry’u Rwanda na Djibouti..

Amakipe muri buri tsinda yagombaga guhura buri imwe igakina imikino ibiri, ebyiri zitwaye neza nigakomeza muri ½ .

Uganda yegukanye iki gikombe yatsinze Kenya ibitego 5-0 mu mukino wa mbere, yongera gutsinda Ethiopia ibitego 3-0 ku mukino wa kabiri

Tanzania yo yatsinze u Rwanda 3-1, inganya na  Djibouti 1-1, bityo iyobora izamuka iyoboye itsinda.

Final ya Uganda na Tanzania yari ishiraniro…

Aya makipe yombi yinjiye mu kibuga  saa 3h:30′ pm  nyuma y’umukino wari wayabanje, uhuza Ethiopia na  Djibouti urangira Ethiopia itsinze ibitego 5-2 mu mukino wo guhatanira umwanya wa 3.

Umukino wa Uganda na Tanzania watangiye abatoza ba buri kipe bashyira abasore b’inkorokoro mu kibuga kugira ngo bakore akazi kari kabazanye.

Buri ruhande rwakoze uko rushoboye ariko abahungu b’i Kampala batsinda bidasubirwaho bagenzi babo b’i Dar el Salaam ibitego 3-1.

Minisitiri Aurore Munyangaju Mimosa niwe wahereje Ikipe ya Uganda igikombe yatsindiye.

Bisnimiye akazi bakoze
Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version