Perezida wa Israel Isaac Herzog yakiriye Ambasaderi w’u Rwanda muri Israel Bwana James Gatera. Herzog yamubwiye ko u Rwanda ari inshuti magara ya Israel muri Afurika.
Yongeyeho ko kuba Israel nayo ifite Ambasade i Kigali ari ikintu cyiza cyerekana ko umubano w’ibihugu byombi ari mwiza kandi uzaramba.
Ambasaderi wa Israel mu Rwanda, Dr Ron Adam yigeze kubwira Taarifa ko igihugu cye gifitiye u Rwanda umugambi mwiza wo kurufasha mu iterambere ryarwo kandi mu nzego nyinshi.
Murakaza neza to Israel, @RwandaIsrael Amb. @JamesGatera! Rwanda is one of Israel's greatest friends in Africa. With a new Israeli embassy in Kigali, excited to deepen our ties in agriculture, development, security and more.🇮🇱🤝🇷🇼 pic.twitter.com/2X8vISzz1v
— יצחק הרצוג Isaac Herzog (@Isaac_Herzog) December 6, 2021
Adam yatubwiye ko hari gahunda y’uko Israel izafasha Abanyarwanda kujya ku kwezi gukorera yo ubushakashatsi.
Mu butumwa Ambasaderi w’iki gihugu mu Rwanda yagejeje ku Banyarwanda ubwo bizihizaga Umunsi wo kwibohora, Dr Ron Adam yavuze ko abaturage ba Israel bazahora bakorana n’ab’u Rwanda mu rugendo rwo kwibohora kugamije iterambere rirambye.
Ryavugaga ko imyaka 27 ishize u Rwanda rubohowe rwerekanye ko rukataje mu iterambere.
Hari Abanyarwanda benshi bari muri Kaminuza zitandukanye za Israel.
Bagiye kurahura yo ubwenge mu nzego zitandukanye zirimo ubuhinzi, ubworozi, ikoranabuhanga ryifashisha mudasobwa, iby’umutekano,n’ibindi.
Hagati aho hari abaturage ba Israel bari mu Rwanda mu bikorwa bitandukanye birimo ubucuruzi, ibikorwa by’ubuhinzi n’ibindi.
Israel imaze koroza inka za kijyambere abaturage bo mu turere dutandukanye turimo Gusagara, Nyamasheke na Rulindo.
Ibikora binyuze mu kigo cya Israel gishinzwe iterambere mpuzamahanga, MASHAV.