Aimé Boji Sangara niwe mukandida rukumbi wagenwe n’Ihuriro ry’amashyaka ari ku butegetsi muri Repubulika ya Demukarasi ya Congo ryitwa l’Union sacrée riyobowe na Perezida Félix Tshisekedi.
Boji Sangara yahoze ari Minisitiri w’ubucuruzi aza kuva kuri izi nshingano kugira ngo abone uko yiyamamariza kuba Perezida w’Inteko ishinga amategeko ya DRC asimbuye Vital Kamerhe.
Umunyamabanga uhoraho mu Bunyamabanga bukuru bwa Union Sacrée witwa André Mbata niwe waraye ubitangaje, aboneraho gusaba Abadepite bose bo muri iryo huriro kuzatora Boji.
Mbata avuga ko kuba Boji ari umukandida washyigikiwe na Pereziza wa Repubulika bihita byumvikanisha ko buri wese mu bari mu ihuriro ry’imitwe ya politiki iyoboye DRC agomba kumutora.
Aimé Boji akomoka ahitwa Walungu muri Kivu y’Amajyepfo, akaba yarigeze kuba Umudepite mu Nteko guhera mu mwaka wa 2006 kugeza muwa 2019.
Ikindi kandi asanzwe ari muramu wa Vital Kamerhe kuko umugore we ari mushiki wa Kamerhe.


