Perezida Donald Trump yategetse ingabo z’igihugu cye zirwanira mu mazi kurasa no kwica ingabo za Irani zizahirahira zigatega ibisasu mu mazi ari mu muhora wa Hormuz.
Irani imaze iminsi ifite ikoranabuhanga ryo gutega ibisasu bita mines bitegwa mu mazi bigaturikana ubwato bwose iki gihugu kidashaka ko buca aho hantu h’ingenzi mu bucuruzi mpuzamahanga bw’ibikomoka kuri petelori.
Kuri uyu wa Kane tariki 23, Mata, 2025, Trump yatangaje ko mu kurasa abo basirikare n’icyo bazaba barimo icyo ari cyo cyose ari ibintu bidakwiye gutindiganywaho.
Trump yavuze ko “nta gutidikanya kugomba kubaho,” agasobanura ko ubwato bwa gisirikare bw’ingabo ze bwatangiye kandi bugikomeje gukura ibisasu bihamaze iminsi bitezwe na Irani, gusa ngo ni igikorwa gishobora kumara amezi atandatu.
Yongeyeho ko Amerika ifite “ubugenzuzi busesuye” kuri iyo nyanja, avuga ko nta bwato bushobora kuyinjiramo cyangwa kuyisohokamo butabiherewe uburenganzira n’ingabo z’Amerika zirwanira mu mazi.
Ibibazo hagati ya Amerika na Iran bikomeje gukaza umurego
Iki cyemezo gitangajwe nyuma y’uko Trump yongereye igihe cy’agahenge (cease-fire) kari hagati ya Amerika na Irani, abikora nyuma y’uko ku wa Gatatu abasirikare ba Irani bagabye igitero ku bwato butatu muri iyo nyanja, bagafata ubundi bubiri.
Amerika nayo iherutse gufata ubwato bwa Irani bwari bupakiye toni nyinshi z’ibikomoka kuri petelori bwaganaga mu gace ingabo za Amerika zakomye ko nta bwato bugomba kuhakandagira.
Ibitangazamakuru bya Irani byatangaje ko ubwo bwato bwafashwe n’ingabo za Islamic Revolutionary Guard Corps (IRGC) zirwanira mu mazi ari ubwitwa MSC Francesca ariko biriho ibendera rya Panama n’ubundi bwitwa Epaminondas bufite ibendera rya Liberia.
Ubundi bwato bwa gatatu bwitwa Euphoria ari ko bwabashije guhunga.
Sosiyete y’Abagiriki ya Technomar Shipping Inc, icunga ubwato Epaminondas, yemeje ko bwafashwe n’inzego za Irani kandi ko barimo gukorana n’abafatanyabikorwa mu gushaka igisubizo ngo bube bwarekurwa.
Amerika yakomanyirije ingendo zo mu Nyanja igana muri Irani
Irani ivuga ko ari yo igenzura umuhora wa Hormuz, ndetse yatangiye gusaba imisoro ku bwato buwunyuramo. Ariko Trump yavuze ko ibi bitazihanganirwa, anatangaza ko Amerika yamaze yafunze inzira zimwe z’inyanja zikoreshwa na Irani.
Ibiro bihuza ibikorwa bya gisirikare mu ngabo za Amerika bita United States Central Command byatangaje ko kuva ku wa 13 Mata, ubwato 31 bwamaze gutegekwa gusubira inyuma cyangwa kuguma ku byambu buriho.
Nanone, ingabo za Amerika zatangaje ko zafatiye mu Nyanja y’Abahinde ubwato bwari butwaye peteroli iva muri Irani mu buryo butemewe.
Hagati aho, hari impinduka zakozwe mu buyobozi bwa gisirikare bwa Amerika.
Muri iki gihe cy’imirwano n’umutekano mucye, Umunyamabanga ushinzwe ingabo zirwanira mu mazi muri Minisiteri y’ingabo za Amerika, John Phelan, yakuwe ku mirimo ye.
Umuvugizi wa Minisiteri y’ingabo z’iki gihugu witwa Sean Parnell yatangaje ko yahise asimburwa by’agateganyo na Hung Cao.
Trump yashimiye Phelan, avuga ko yakoze akazi ke neza kandi ashobora kongera gukorana na we mu gihe kiri imbere.
Ibiganiro by’amahoro bikomeje kudindira
Ibi bibaye mu gihe ibiganiro by’amahoro hagati ya Amerika na Irani bikomeje kugenda biguru ntege.
Visi Perezida J.D. Vance yari ateganyijwe kujya muri Pakistan kuyobora ibiganiro, ariko Irani ntiraremeza niba izabyitabira.
Umuvugizi wa Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga ya Irani, Esmail Baghaei, yavuze ko kudasubukura ibiganiro biterwa “n’ubutumwa bunyuranye” buturuka muri Amerika, akemeza ko kwizera Abanyamerika mu biganiro nk’ibyo ari ibintu bitoroshye.
Mu gihe Amerika na Irani bakiri mu ntambara ya dipolomasi ariko itutumbamo indi ikomeye, Isiraheli na Libani byo byongereye igihee cy’agahenge byemeranyijeho.
Trump yatangaje ko Isiraheli na Libani bemeye kongera igihe cy’agahenge ho ibyumweru bitatu, nyuma y’inama yabereye i Washington.
Iyi nama yahuje abahagarariye Isiraheli na Libani, hamwe na Trump, J.D. Vance ndetse n’Umunyamabanga wa Leta ushinzwe ububanyi n’amahanga, Marco Rubio.
Trump yavuze ko Amerika izafasha Libani kwikuraho umutwe wa Hezbollah bityo amahoro yayo na Isiraheli agasugira.
Amakimbirane hagati ya Isiraheli na Libani amaze imyaka myinshi, kuko kuva mu 1948, ubwo Isiraheli yashingwaga, ikaba igihugu kigenga, ibihugu byinshi by’Abarabu birimo na Libani byahise biyirwanya.

