Musanze: Hafashwe Litiro 800 Z’Inzoga Zikozwe Mu Isabune

Umwanditsi wa Taarifa
2 Min Read
Iyi ni inzoga itaramenyekana izina. Ivangwamo isabune n'isukari ya Melase. Ifoto: RNP

Mu Mudugudu wa  Mata, Akagari ka Kibirizi, Umurenge wa Gacaca, muri Musanze haravugwa inzoga abantu bakora mu binyabutabire bitemewe birimo no kubivangamo isabune.

Muri aka gace hafatiwe ibiyobwa bitujuje ubuziranenge bingana na Litiro 800 byengererwa mu nzu zidatuyemo n’abantu.

Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Amajyaruguru Chief Inspector of Police( CIP) Alexis avuga ko bidakwiye ko abaturage bakora inzoga nk’izo.

CIP Ngirabakunzi Ignace, Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Amajyaruguru.

Ati: “abantu barasabwa kwirinda kunywa ibintu bitagaragaza inkomoko izwi kuko bishobora kubica cyangwa kibangiriza ubuzima mu gihe kirekire bitewe n’iruvangavange baba babikozemo.”

Avuga ko uretse ubuzima byangiza, binatwara amikoro make abantu baba bavunikiye, agasaba abantu kujya nabyo babizirikana.

Urugomo rugendana nabyo narwo rutera ibihombo ku barugira kuko hari ubwo babifungirwamo, bakabikomerekeramo cyangwa bikarushaho gukenesha ingo iyo hagize umwe mu bashakanye ufungwa, upfa cyangwa usabwa kwishyura ibyo yangije.

Isabune bavanga muri izo nzoga.
Izi ni litiro 800.

Hagati aho, hari izindi litiro nyinshi z’inzoga z’inkorano bita karigazoke nazo ziherutse gufatirwa muri aka gace mu rugo rw’urwitwa Théoneste Shimirwa.

Iwe hafatiwe litiro zisaga 2,250 z’izo nzoga zitujuje ubuziranenge zirangizwa ku mugaragaro, ndetse hanafatwa ibigega bya pulasitiki 15 byakoreshwaga mu kuzibika.

Uvugwa mu bika bibanza by’iyi nkuru we ntarafatwa kugeza ubwo twandikaga iyi nkuru.

 

Share This Article
Leave a Comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *