Canada Yashyizeho Urwibutso Rushya Rwa Jenoside Yakorewe Abatutsi

Ambasade ya Canada mu Rwanda yashyizeho urwibutso rushya rwa Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, hagamijwe ko ibyabaye bitazibagirana.

Amakuru y’uko uru rwibutso rwahubatswe rukaba rwanamuritswe yatangajwe n’uhagarariye inyungu za Canada mu Rwanda, Bwana François Quenneville-Dumont.

Canada ifite aho ihuriye n’Amateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi muri 1994 kuko mbere y’uko iba ndetse no mu gihe yabaga uwari umugaba w’ingabo z’Umuryango w’Abibumbye zari zaroherejwe kugarura amahoro mu Rwanda yari Umunya Canada Lt Gen Roméo Dallaire.

Dallaire ashimirwa ko yakoze uko ashoboye ngo atabarize Abatutsi bicwaga muri Jenoside, ariko amahanga akamwima amatwi.

- Kwmamaza -

Icyo gihe Umuryango w’Abibumbye wayoborwaga n’umunya Misiri witwa Boutros-Boutros Ghali.

Ni urwibutso rushya rwuzuye mu Rwanda
Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version