Muri Gatsibo Inzara Iranuma!

Si inzara gusa irembeje abatuye Akarere ka Gatsibo ahubwo bataka ko n’abajura babajujubije batobora inzu bashaka icyo barya.

Taarifa yaraperereje isanga mu Karere ka Gatsibo hari ibintu byinshi bihungabanya abagatuye birimo ikoreshwa ry’ibiyobyabwenge, ubusambanyi n’urugomo rugendanye n’ubusinzi n’ibindi.

Ni ikibazo kandi kiri mu mirenge yose y’aka Karere uko ari 14.

Imirenge igize aka Karere ni Gasange, Gatsibo, Gitoki, Kabarore, Kageyo, Kiramuruzi, Kiziguro, Muhura, Murambi, Ngarama, Nyagihanga, Remera, Rugarama na Rwimbogo.

Gatuwe n’abaturage 530,907.

Imvugo uzasangana uwo uzabaza wese muri  aka Karere muri iki gihe ni ‘NTUHUGE kuko uhuze gato bakwiba.’

Kudahuga bishingiye ku ngingo y’uko hari abajura biganjemo abana bato bataye ishuri kubera gusonza kandi n’ababyeyi babo babaka bakennye kuko barumbije imyaka abandi bakaba nta kazi bafite n’abagafite kakaba kadacyemura ibyinshi mu bibazo byabo.

Abo bana nibo usanga bacunga ahari icyuho mu rugo kugira ngo bagire icyo bashikuza biruke, cyangwa umuntu nadacunga neza bamukore mu mufuka bavuduke.

Umuturage witwa Gervais Nizeyimana yatubwiye ko nta gihe kinini gishize bamwibye igare.

Ati: “ Igare ryanjye barisanze aho riparitse ndebye hirya gato nsanga bararyandurukanye. Hari umuntu uherutse kumbwira ko yaribonanye agahungu karitwayeho ikaziye kagiye kurangura byeri.”

Gervais atuye mu Murenge wa Kiziguro.

Muri ako gace kandi, umucuruzi witwa Donatha Uwamwezi uherutse kudutekerereza uko mugenzi we aherutse kumuhamagara amutakira ko hari abantu basahuye iduka rye ry’inzoga bararyeza!

Umuturanyi w’uwo watakambiye Uwamwezi yatubwiye ko hari abantu baherutse gufatirwa ahitwa Ndatemwa bakurikiranyweho buriya bujura ariko bamwe bararekuwe.

Uwo muturanyi we yitwa Rudoviko Munyaneza.

Umuyobozi w’Umudugudu w’Akamamesa witwa Moïse Rusagara yatubwiye ko hari abaturage b’aho ashinzwe kuyobora baherutse kumutakira ko abajura bamaze iminsi babiba ibitoki.

Ati: “ Abo bajura turabazi ariko biragoye kubafatira mu cyuho.”

Irondo ryo mu cyaro nta kigenda…

Mu buhamya twahawe n’abaturage harimo ingingo yemeza ko irondo ry’umwuga mu cyaro nta musaruro ritanga.

Bemeza ko abarara irondo nabo bashonje bityo ngo ntibirirwa bigora ngo barirukankana cyangwa baratangatanga igisambo.

Ibi kandi bivugwa hafi mu mirenge yose y’Akarere ka Gatsibo.

Ubusanzwe, irondo ni igikorwa gikorwa n’abagabo cyangwa abasore babishaka bakarara bazenguruka mu bice bitandukanye  by’agace runaka mu mudugudu.

Buri rugo rutanga Frw 1000 kugira ngo muri yo hazakurwemo ayo guhemba abakora irondo bise iry’umwuga.

Ku rundi ruhande ariko, muri iki gihe hari abibaza icyo batangira ariya mafaranga kikabayobera!

Bavuga ko guha abantu amafaranga ngo bagucungire umutekano, bakumire ibisambo ariko ntibibuze ko kwa runaka watanze uriya musanzu havugwa ubujura, ngo ni ugutagaguza umutungo.

Uyu mutungo bavuga kandi uba wabonetse abantu biyushye akuya.

Abakora irondo haba mu mujyi cyangwa mu cyaro baba bafite izindi nzego bagomba gukorana nazo kugira ngo habeho kunganirwa mu gikorwa runaka kirenze ubushobozi bwabo.

Icyakora abaturage bibaza niba iyo mikoranire igikomeye nka mbere cyangwa niba abakora irondo ‘babaga bakifasha.’

Abagabo babiri twaganiriye barimo Rudoviko na Moïse batubwiye ko bifuza ko abakozi b’Urwego rw’igihugu rw’ubugenzacyaha bakoherezwa mu mirenge ya Gatsibo kugira ngo batahure kandi bafate abica amategeko kuko ngo bamaze kuhaba benshi.

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version