Umwarimu Muri Kaminuza ati: ‘Ibiganiro Byacu Byavaga Kubyo Bechir Ben Yahmed Yanditse’

Umwarimu wigisha amateka muri za Kaminuza Prof Antoine Nyagahene avuga ko ubwo bigaga Kaminuza mu myaka ya 1970- 1980 ibiganiro byabo ku bibazo bya Politiki, amateka n’ubukungu byashingiraga ku nyandiko Bechir Ben Yahmed(BBY) yandikaga.

Yahmed yaraye atabarutse azize COVID-19, agwa mu bitaro biri i Paris mu Bufaransa aho yari asanzwe aba.

Prof Nyagahene avuga ko mu bihe byabo nta Google cyangwa Wikipedia yabagaho, bityo isoko yabo y’ubumenyi ikaba yari ibitabo n’inyandiko zasohokaga mu binyamakuru bikomeye nka Jeune Afrique.

Ubumenyi bakuragamo nibwo bifashishaga mu bushakashatsi bakoraga, bakabuheraho bandika inyandiko za gihanga.

- Advertisement -

Ikindi Prof Antoine Nyagahene avuga ni uko bifashishaga Jeune Afrique kuko yo yari hafi yabo kandi ikaboneka mu nzu z’ibitabo kurusha uko ibindi binyamakuru byo mu Isi ivuga Icyongereza byari buboneke.

Yabwiye Taarifa ko kuri uyu wa Kabiri ubwo yumvaga urupfu rwa Bechir Ben Yahmed yumvise ababaye kuko yari umuntu abantu bose bize mu gihe cye bafatanga nk’umuhanga mu gusesengura ibibera muri Afurika no muri Aziya cyane cyane iyo mu Burasirazuba bwo Hagati.

Ngo yari umwe mu ntiti zo mu bihe bye zikiriho.

Kuba yapfuye rero, ngo ni igihombo ku gisekuru cy’ubu n’icyo mu ntiti zize muri za Kaminuza mu gihe cye.

Ubusanzwe ngo mu gihe cya Bechir hari intiti zari zitsimbaraye ku k’ejo, zumvga ko ibintu bigomba gukorwa kinyafurika.

Izi ntiti rero zaje guhura n’igisekuru cy’izindi zari zifite ubushake bwo gukurikiza ibihe byari bigezweho bityo biba ngombwa ko ibisekuru byombi( iby’intiti) bigira aho bihuriza byungurana ubumenyi cyane cyane ku nyungu z’abari bakiri bato.

BBY yari afite inyandiko yabanzaga muri Jeune Afrique yari yarise Ce que je crois(Icyo ntekereza)

Intiti Antoine Nyagahene avuga ko ikindi gishimishije muri iki gihe ari uko urubyiruko rw’ubu rwakangutse rukabona ko igihe cyarwo cyo kwitegerereza Afurika rushaka cyageze.

Kuri we, urubyiruko rw’ubu ntirutekererezwa n’abo hanze gusa ngo ruterere iyo, ahubwo narwo rukora uko rushoboye rugashakira ibihugu byarwo n’Afurika muri rusange umuti w’ibibazo bihari.

Ibi ngo ni umurange wa Bechir Ben Yahmed n’ abandi nkawe kandi azahora abyibukirwaho.

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version