Taarifa
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Reading: Muri Kicukiro Barakoresha Kajugujugu Bakangurira Abaturage Kwirinda COVID-19
Font ResizerAa
TaarifaTaarifa
  • English VesrsionEnglish VesrsionEnglish Vesrsion
Search
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Have an existing account? Sign In
Follow US
© 2022 Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
Mu Rwanda

Muri Kicukiro Barakoresha Kajugujugu Bakangurira Abaturage Kwirinda COVID-19

Umwanditsi wa Taarifa
Last updated: 19 September 2021 1:21 pm
Umwanditsi wa Taarifa
Share
Indege yazengurutse igice kinini cy'Akarere ibwira abantu ibibi byo kwirinda COVID-19
SHARE

Mu Karere ka Kicukiro niho habaye aha mbere mu Rwanda hakoreshejwe indege mu rwego rwo kwibutsa abaturage ko icyorezo COVID-19 kigihari bityo ko bagomba gukomeza ingamba zo kucyirinda.

Kajugujugu yahagarutse ku kibuga cya IPRC Kicukiro igana mu bice by’Akarere ka Kicukiro bituwe n’abaturage benshi, abayibonye bagasoma ubutumwa bubibutsa kwirinda COVID-19.

Umuyobozi nshingwabikorwa w’Akarere ka Kicukiro, Solange Umutesi yavuze ko gukoresha iriya kajugujugu byakozwe hagamijwe gukoresha ubundi buryo butakoreshejwe mbere bwo gukangurira abantu kwirinda COVID-19.

Uburyo busanzwe bwo gukangurira abaturage kwirinda COVID-19 burimo gutambutsa imidoka zirimo indangururamajwi ibibutsa kwirinda kiriya cyorezo no gutambutsa ubutumwa muri za gare n’ahandi hahurira abantu benshi.

Indege ya Kicukiro yageze mu bice bitandukanye birimo isoko rya Gahanga mu Murenge wa Gahanga, mu Murenge wa Kicukiro ahitwa Ziniya, mu Gahoromani mu Murenge wa Masaka, muri Gare ya Nyanza mu murenge wa Gatenga, ahitwa Rebero hafata ku mirenge ibiri( Kigarama na Gikondo) ikomereza Busanza mu Murenge wa Kanombe, ikomereza Nyarugunga  n’ahandi.

Marceline Ntukabumwe umukozi ushinzwe guhuza Akarere n’abafatanyabikorwa bako wari uri muri iriya ndege avuga ko aho baciye hose bamanuraga indege ikegera abaturage bagasoma ubutumwa bwari buyanditseho.

Ati: “ Abaturage bazaga bagasoma ibyanditse ku ndege, bakadupepera, bikagaragara ko bishimiye kiriya gikorwa.”

Akarere ka Kicukiro kigeze kuba aka mbere mu turere tw’Umujyi wa Kigali kagize abantu benshi banduye biturutse ku kuba ari ho abenshi bipimishije.

Imwe mu mpamvu yatumye hagaragara benshi ni uko ari ho abaturage bipimishije benshi.

Nyuma imibare yerekanye ko ubwandu bwagabanutse.

Aka karere ni aka kabiri gatuwe n’abaturage benshi nyuma y’Akarere ka Gasabo.

Gafite imirenge icumi, kakaba ku buso bwa Kilometero kare 166.7

Ni Akarere gatuwe n’abaturage 318,564.

Muri bo, abagabo ni 51.3% mu gihe abagore ari 48.7%.

Umunyamabanga nshingwabikorwa w’Akarere ka Kicukiro Solange Umutesi aganira n’abanyamakuru
Iyi ndege iramanuka ikegera abaturage bagasoma ubutumwa bagenewe
Ubuyobozi bw’Akarere ka Kicukiro n’inzego z’umutekano mu bufatanye muri iki gikorwa
TAGGED:COVID-19featuredKicukiroUmutesi
Share This Article
Facebook Twitter Whatsapp Whatsapp Telegram Threads
Previous Article U Bwongereza Bwagumishije u Rwanda Ku Rutonde Rutukura, Rwima Agaciro Inkigo Mu Bihugu Byinshi
Next Article Inkuru Y’Agahomamunwa Ivugwamo Perezida Wa Mozambique
Tanga igitekerezo

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

- Advertisement -

Aheruka

Rwanda: Abakanishi Bagiye Guhugurwa K’Ugukanika Batiri Za Bisi Z’Amashanyarazi

Rulindo: Abaturage Biyemeje Kurinda Ibidukikije

DRC: Intara Ya Ituri Iri Kuberamo Imirwano Ikomeye

Minisitiri W’Intebe Yasuye Icyanya Cy’Inganda Cya Musanze

Hari Ikigega Kizaha Urubyiruko Inguzanyo Nta Ngwate

- Advertisement -
Ad imageAd image
- Advertisement -

Trending News

Hari Ikigega Kizaha Urubyiruko Inguzanyo Nta Ngwate

RDF/Military Police Mu Myitozo Ikarishye

DRC: Abanyamerika Barashaka Kubaka Uruganda Rw’Amashanyarazi Mu Kivu

Elwelu Mu Bajenerali Barindwi Museveni Yahaye Ikiruhuko Cy’Izabukuru

Nyanza: Umugore Yishe Umugabo We

You Might Also Like

Mu RwandaPolitikiUbukungu

P.M Nsengiyumva Asaba Urubyiruko Kudata Umwanya Mu Biciriritse

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu RwandaUbucuruzi MpuzamahangaUbukungu

U Rwanda Rugiye Gushyira Ikawa Muri Cyamunara Mpuzamahanga 

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu mahangaPolitikiUbutabera

DRC: Uwahoze Ari Minisitiri W’Ubutabera Yasabiwe Gukora Imirimo Nsimburagifungo

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
ImikinoMu Rwanda

U Rwanda Rwatangiye Amarushamwa Nyafurika Ya Basketball Rutsindwa

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa

Taarifa is a Rwandan News Platform telling true stories by delivery quick, in-depth and exclusive news on Social, Political, and Economic issues.

  • +250788316164
  • +25078457033
  • info@taarifa.rw
  • taarifarwanda@gmail.com
Facebook Twitter Youtube Instagram Flickr Tiktok

Mu Rwanda

  • Politiki
  • CHOGM-2022
  • Umutekano
  • Ubukungu

Mu Mahana

  • Mu Mahanga

Mu Mahana

  • Imikino
  • Imyidagaduro

Indimi

English

Francais

© 2015-2023 Copyright Taarifa.rw | All rights reserved.

  • Advertise
  • About Us
  • Contact
  • Privacy Policy
  • Terms & Conditions
Go to mobile version
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?