Muri Kicukiro Barakoresha Kajugujugu Bakangurira Abaturage Kwirinda COVID-19

Indege yazengurutse igice kinini cy'Akarere ibwira abantu ibibi byo kwirinda COVID-19

Mu Karere ka Kicukiro niho habaye aha mbere mu Rwanda hakoreshejwe indege mu rwego rwo kwibutsa abaturage ko icyorezo COVID-19 kigihari bityo ko bagomba gukomeza ingamba zo kucyirinda.

Kajugujugu yahagarutse ku kibuga cya IPRC Kicukiro igana mu bice by’Akarere ka Kicukiro bituwe n’abaturage benshi, abayibonye bagasoma ubutumwa bubibutsa kwirinda COVID-19.

Umuyobozi nshingwabikorwa w’Akarere ka Kicukiro, Solange Umutesi yavuze ko gukoresha iriya kajugujugu byakozwe hagamijwe gukoresha ubundi buryo butakoreshejwe mbere bwo gukangurira abantu kwirinda COVID-19.

Uburyo busanzwe bwo gukangurira abaturage kwirinda COVID-19 burimo gutambutsa imidoka zirimo indangururamajwi ibibutsa kwirinda kiriya cyorezo no gutambutsa ubutumwa muri za gare n’ahandi hahurira abantu benshi.

- Advertisement -

Indege ya Kicukiro yageze mu bice bitandukanye birimo isoko rya Gahanga mu Murenge wa Gahanga, mu Murenge wa Kicukiro ahitwa Ziniya, mu Gahoromani mu Murenge wa Masaka, muri Gare ya Nyanza mu murenge wa Gatenga, ahitwa Rebero hafata ku mirenge ibiri( Kigarama na Gikondo) ikomereza Busanza mu Murenge wa Kanombe, ikomereza Nyarugunga  n’ahandi.

Marceline Ntukabumwe umukozi ushinzwe guhuza Akarere n’abafatanyabikorwa bako wari uri muri iriya ndege avuga ko aho baciye hose bamanuraga indege ikegera abaturage bagasoma ubutumwa bwari buyanditseho.

Ati: “ Abaturage bazaga bagasoma ibyanditse ku ndege, bakadupepera, bikagaragara ko bishimiye kiriya gikorwa.”

Akarere ka Kicukiro kigeze kuba aka mbere mu turere tw’Umujyi wa Kigali kagize abantu benshi banduye biturutse ku kuba ari ho abenshi bipimishije.

Imwe mu mpamvu yatumye hagaragara benshi ni uko ari ho abaturage bipimishije benshi.

Nyuma imibare yerekanye ko ubwandu bwagabanutse.

Aka karere ni aka kabiri gatuwe n’abaturage benshi nyuma y’Akarere ka Gasabo.

Gafite imirenge icumi, kakaba ku buso bwa Kilometero kare 166.7

Ni Akarere gatuwe n’abaturage 318,564.

Muri bo, abagabo ni 51.3% mu gihe abagore ari 48.7%.

Umunyamabanga nshingwabikorwa w’Akarere ka Kicukiro Solange Umutesi aganira n’abanyamakuru
Iyi ndege iramanuka ikegera abaturage bagasoma ubutumwa bagenewe
Ubuyobozi bw’Akarere ka Kicukiro n’inzego z’umutekano mu bufatanye muri iki gikorwa
Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version