Dukurikire kuri

Mu Rwanda

Muri Kigali Henshi Ibikoresho Byo Gupima COVID Byabuze

Published

on

Icyo Taarifa yamenye ni uko hari ahantu henshi mu mujyi wa Kigali bari basanzwe bapima COVID-19 abaturage bagiye kwipimisha basanga nta bikoresho byo kubapima bihari.

Hari umuturage umwe wahuye n’umwe mu banyamakuru ba Taarifa amubwira ko kwa Nyirinkwaya ari ho yasanze ibikoresho bipima ariko ngo byari bike.

Undi muturage wagiye kwisuzumisha iki cyorezo muri centre de sante ya Mwendo mu Murenge wa Kigali mu Karere ka Nyarugenge nawe yatubwiye ko yagiye kwisuzumisha asanga hari ibikoresho bipima bike.

Ati: “Nahageze bambwira ko ibikoresho ari bike ndetse bambwiye ko basigaranye iby’abantu batarenze 15.”

Uyu mugabo watubujije kumuvuga amazina yatubwiye ko bamubwiye ko impamvu ibitera ari uko abantu bipimisha ngo barebe uko bameze ari benshi k’uburyo ibikoresho byo gupima ari bike muri rusange.

Imibare y’abanduye kiriya cyorezo mu Rwanda imaze iminsi yiyongera k’uburyo muri Kamena 2021 ari bwo hagaragaye abarwayi n’abo cyahitanye benshi kurusha ikindi gihe cyose kimeze kigeze mu Rwanda.

Umujyi wa Kigali niwo wa mbere ugaragaramo ubwandu bwinshi hagakurikiraho Akarere ka Musanze.

Taarifa yahamagaye umuyobozi w’ikigo cy’igihugu gishinzwe ubuzima Dr Sabin Nsanzimana ngo agire icyo abivugaho ntiyashobora kwitaba telefoni ye igendanwa.

Icyo badutangariza turakigeza ku basomyi bacu.
Ibikoresho byo gupima bitumizwa na Leta y’u Rwanda ibindi bitangwa n’inshuti zarwo.

Hagati aho hari amakuru dufite avuga ko hari ibikoresho bipima COVID -19 u Rwanda rwatumije biri mu nzira biza.