Muri Nyagatare Umugabo Yishe Nyarabukwe

Adolphe Mutuyubutatu akurikiranyweho kwica Nyirabukwe amuteye icyuma. Amakuru avuga ko mbere yo kumutera icyuma babanje gushyogoranya kuko uyu mugabo yari yagiye gucyura umugore we bwije bamusaba kuzaza habona undi ntiyabyakira neza.

Umugabo yari yabanje no kubabwira  nibatamuha umugore we azabatwikira mu nzu. Yishwe mu ijoro ryo ku wa 22 rishyira ku wa 23 Kanama, 2022.

Umukwe we yamuteye icyuma mu ijosi.

Ubuyobozi buvuga ko uriya mugabo yumvise ko bamwimye umugore we amutera icyuma mu ijosi.

- Advertisement -

Yaracitse…

Umunyamabanga nshingwabikorwa w’Umurenge wa Nyagatare witwa Eulade avuga ko ubwo abaturage bahageraga ngo bafate uwari umaze gukora iryo shyano, yabiyatse ariruka arabacika.

Ati“Saa munani nibwo nari mpari dushakisha ahantu hose mu nkengero z’aho batuye nimba hari umuntu waba wamucumbikiye turamubura, kubera ko abaturage batabaye yabarushije imbaraga ariruka.”

Guhera kuri uyu wa Mbere taliki 23, Kanama, 2022 umurimo wo guhiga uriya musore.

 Umurambo wa Mukandayisenga Pascasie wajyanywe kwa muganga gukorerwa isuzuma.

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version