Taarifa
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Reading: Muri Nyamasheke Bavanywe Mu Masambu Bizezwa Guhabwa Ingurane Baraheba
Font ResizerAa
TaarifaTaarifa
  • English VesrsionEnglish VesrsionEnglish Vesrsion
Search
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Have an existing account? Sign In
Follow US
© 2022 Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
Imibereho Y'AbaturageMu Rwanda

Muri Nyamasheke Bavanywe Mu Masambu Bizezwa Guhabwa Ingurane Baraheba

Umwanditsi wa Taarifa
Last updated: 22 October 2021 7:32 am
Umwanditsi wa Taarifa
Share
SHARE

Mu Murenge wa Cyato mu Karere ka Nyamasheke, Akagari ka Rwumba, Umudugudu wa Rugari hari abaturage bavuga ko ubuyobozi bw’ibanze bufatanyije na rwiyemezamirimo babasabye gutaburura imibiri yari ishyinguwe mu kariya gace bayimurira ahandi,  ngo hashyirwe umudugudu w’icyitegererezo ariko ntibishyurwa. Banavanywe mu masambu yabo ariko na n’ubu ntibarishyurwa.

Batubwiye ko aho bategetswe kwimurira imibiri hatayihesheje agaciro, bakaba bafite impungenge ko iriya mibiri izabururwa n’imivu y’imvura.

Taarifa ifite urutonde rw’abantu icumi bahagarariye abandi ruriho amazina yabo n’amafaranga buri wese bamubereyemo ndetse n’umukono we.

Muri bo hari umwe wangirijwe imirima itatu witwa Félicien utuye mu Mudugudu wa Rugali.

Ku rutonde  twabonye rw’abafite kiriya kibazo, babiri gusa ni abo mu Mudugugu wa Karambo, n’aho abandi ni abo mu Kagari ka Rwumba.

Iyo uteranyije amafaranga ya ba bantu 10 baduhaye urutonde rwabo, bavuga ko bahagarariye abandi, usanga akabakaba 2,000,000 Frw.

Umwe muri bariya baturage yabwiye Taarifa ati: “Muri make aba baturage ni abantu bari bafite  ibikorwa byagozwe n’umuhanda werekezaga aho bateganyaga kubaka Umudugudu w’icyitegererezo mu Karere ka Nyamasheke bababwira ko bazatwishyura ariko turategereza turaheba.”

Avuga ko nyuma baje kwishyurwa ariko bose ntibishyurwa.

Umuturage waduhaye amakuru avuga ko abahuje ikibazo bose hamwe ari abantu 400.

Ubuyobozi bwabaziritse ku katsi…

Aha ni hamwe muho bavuga ko bavanywe ntibishyurwa ibyabo

Undi muturage muri bariya icumi batishyuwe neza watubujije kwandika amazina ye yanga ko abayobozi bazamwitwaramo umwikomo, yavuze ko abasigaye batishyuwe bagerageje kubibwira ubuyobozi  bw’Akarere ariko bukomeza kubarerega.

Ati: “Twakomeje kubibwira ubuyobozi bakomeza kutubwira ko bari kubikurikirana ariko twarahebye.”

Yatubwiye ko ikibazo cyabo cyamenyeshejwe inzego z’ubuyobozi bw’ibanze ndetse n’Umuyobozi w’Akarere ka Nyamasheke Madamu Appolonie Mukamasabo nawe akizi.

Mbere y’uko kimugeraho ariko ngo  babanje no kukibwira Umunyamabanga nshingwabikorwa w’Umurenge wa Cyato witwa Janvier Ndanga.

Imirima yabo yacishijwemo imihanda ntibishyurwa nk’uko babibwiwe

Ari Ndanga ari na Mukamasabo bose ngo barabarereze babazirika ku katsi none ubukene bubageze  ahaga.

Abaturage bati: “ Kuki bamwe bishyurwa abandi ntibishyurwe? Tubona bashaka kutwambura nimutubarize!”

Bavuga ko bugarijwe n’’inzara kubera ko aho bahingaga bahatanze, ntibanahabwa ingurane.

 Umunyamabanga w’Umurenge wa Cyato ati: “ Wabajije Akarere!”

Taarifa yabajije Umunyamabanga nshingwabikorwa w’Umurenge wa Cyato witwa Janvier Ndanga niba icyo kibazo akizi, atubwira ko akizi ariko ko twakibaza Meya w’Akarere ka Nyamasheke Madamu Appolonie Mukamasabo.

Bariya baturage batuye mu Murenge wa Cyato, Akagari ka Rugari

Twahamagaye Umuyobozi w’Akarere ka Nyamasheke Madamu Appolonie Mukamasabo kugira ngo agire icyo atubwira kuri iki kibazo, ntiyashobora kwitaba telefoni ye igendanwa.

Hari n’ubutumwa twamwandikiye mu rubuga rwe rwa WhatsApp ariko ntiyadusubije.

Nyamasheke: Akarere kagifite abakene benshi kurusha ahandi mu Rwanda…

Akarere ka Nyamasheke karacyennye k’uburyo hari abagatuye bagahunga bakajya kuroba amafi muri Uganda kandi basize Ikiyaga cya Kivu.

Minisitiri w’ubutegetsi bw’igihugu Jean Marie Vianney Gatabazi aherutse kugasura  avuga ko kuba hari abaturage bajya gushaka amafi muri Uganda basize Ikiyaga cya Kivu ari ibintu bibabaje.

Gatabazi ubwo aheruka i Nyamasheke( Photo@Umuseke.rw)

Icyo yavuze ko abaturiye Ikiyaga cya Kivu bagombye kugiteramo amafi akororoka aho kujya kuyahiga i mahanga.

Minisitiri Gatabazi yasabye abayobora Nyamasheke kuva mu bindi bibarangaje bagatekereza iterambere ry’umuturage.

Ibipimo byatangajwe n’Ikigo cy’Igihugu cy’Ibarurishamibare mu myaka yashize yerekanye ko Akarere ka Nyamasheke ari aka mbere mu turere dukennye cyane mu Rwanda.

Mu ibarura riheruka kari gatuwe  n’abaturage basaga ibihumbi 450, muri bo 69% bari munsi y’umurongo w’ubukene, 49% bari mu bukene bukabije.

Gafite Hegitari ibihumbi 54 zihingwaho ibingwa byatoranyijwe na Hegitari 4000 zihingwaho icyayi.

Gakora ku kiyaga cya Kivu kigatandukanya na Repubulika ya Demukarasi ya Congo gisarurwamo Toni zisaga 200 z’amafi mu mwaka.

Kuba hari abaturage b’umwe mu mirenge 15 ya kariya karere bavuga ko barushijeho gukena kubera kudahabwa ingurane bamerewe, birababaje.

Mu ijambo Perezida Paul Kagame aherutse kugeza ku bari bitabiriye  isabukuru y’imyaka 25 y’Umuryango Unity Club Intwararumuri, yibukije abayobozi ko iyo hari umwe muri bo cyangwa benshi, wirengagije akababaro k’abaturage, ko bimugaruka.

Perezida Kagame yakebuye abayobozi badaha agaciro abaturage

Ngo bibe vuba cyangwa cyera, biratinda bikamugaruka.

Yabasabye kugira umutima ushyira mu gaciro bakita ku bo bashinzwe kuyobora, bakabaha serivisi n’ibindi bakeneye kugira ngo batere imbere.

TAGGED:AbaturageClubCyatofeaturedGatabaziKagameNyamashekeUnity
Share This Article
Facebook Twitter Whatsapp Whatsapp Telegram Threads
Previous Article Umwamikazi W’U Bwongereza ‘Yajyanywe’ Kwa Muganga
Next Article Denise Nkurunziza Yagiye Kuyagira Janet Magufuli
Tanga igitekerezo

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

- Advertisement -

Aheruka

Dushora Mu Gusukura Ikirere Cyacu- Minisitiri Arakwiye

DRC: Abanyamahanga Ntibemerewe Gukora Ubucuruzi Buto Buto

Imiterere Y’Ubucuruzi Bw’u Rwanda N’Amahanga Muri 2025

Drone Y’Ingabo Z’u Rwanda Yakoze Impanuka 

Mu Rwanda Hamaze Kubakwa Ibiraro 300 Byo Mu Kirere

- Advertisement -
Ad imageAd image
- Advertisement -

Trending News

Akamaro K’Amashanyarazi Akomoka Ku Mirasire Y’Izuba Ni Ntagereranywa

Ikipe y’Igihugu Y’Ingimbi Ya Volleyball Yitabiriye Igikombe Cya Afurika

Qatar Irashaka Kurega Netanyahu 

Ibya Ariel Wayz Byajemo Gishegesha

Gen Gatama Yoherejwe Kuyobora Inzego Z’u Rwanda Z’Umutekano Muri Mozambique

You Might Also Like

Mu mahangaUmutekano

Ingabo Za Israel Zatangije Ibitero Byo Ku Butaka Byo Gusenya Gaza Yose

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Imibereho Y'AbaturageMu RwandaUbuzima

Musanze: Bafatanywe Litiro 1000 Z’Inzoga Itemewe

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu mahangaUmutekano

Amerika Yatwitse Ubundi Bwato Bwa Venezuela

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu mahangaPolitikiUmutekano

AFC/M23 Irashaka Gushinga Igisirikare Cy’Umwuga

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa

Taarifa is a Rwandan News Platform telling true stories by delivery quick, in-depth and exclusive news on Social, Political, and Economic issues.

  • +250788316164
  • +25078457033
  • info@taarifa.rw
  • taarifarwanda@gmail.com
Facebook Twitter Youtube Instagram Flickr Tiktok

Mu Rwanda

  • Politiki
  • CHOGM-2022
  • Umutekano
  • Ubukungu

Mu Mahana

  • Mu Mahanga

Mu Mahana

  • Imikino
  • Imyidagaduro

Indimi

English

Francais

© 2015-2023 Copyright Taarifa.rw | All rights reserved.

  • Advertise
  • About Us
  • Contact
  • Privacy Policy
  • Terms & Conditions
Go to mobile version
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?