Taarifa
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Reading: Muri Nyaruguru Imvura Igiye Kumara Amasaha 20 Idakuraho
Font ResizerAa
TaarifaTaarifa
  • English VesrsionEnglish VesrsionEnglish Vesrsion
Search
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Have an existing account? Sign In
Follow US
© 2022 Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
Mu Rwanda

Muri Nyaruguru Imvura Igiye Kumara Amasaha 20 Idakuraho

Umwanditsi wa Taarifa
Last updated: 25 October 2021 5:25 pm
Umwanditsi wa Taarifa
Share
SHARE

Umwe mu baturage bo mu Murenge wa Kibeho mu Karere ka Nyaruguru avuga ko guhera ejo hashize ku Cyumweru tariki 24, Ukwakira, 2021 imvura yatangiye kugwa ahagana saa kumi n’imwe z’umugoroba, ihita ahagana saa yine z’amanywa kuri uyu wa Mbere. Muri aka kanya yongeye iragwa akavuga ko afite impungenge z’uko iri buteze ibiza.

Imirenge twamenye iri kugwamo ari nyinshi ni Umurenge wa Kibeho, Umurenge wa Ngera n’Umurenge wa Nyagisozi.

Nta makuru y’ibyo irangiza ariko  twabwiwe ko hari igisenge cy’ishuri ribanza rya Bunge mu Murenge wa Rusenge umuyaga wasakambuye.

Imirenge twamenye iri kugwamo ari nyinshi ni Umurenge wa Kibeho, Umurenge wa Ngera n’Umurenge wa Nyagisozi.

Birashoboka ko hari n’ahandi mu bice bigize Intara y’Amajyepfo n’igice cy’Intara y’i Burengerazuba kigizwe na Nyamasheke na Rusizi hari kugwa imvura nk’iriya.

- Kwmamaza -
Ad imageAd image

Kugwa amasaha menshi kuriya bishobora gutuma hari inkangu zivuka, zigahitana inzu, amatungo n’abantu.

Turakomeza gukurikirana iby’iyi mvura iri kugwa idakuraho muri kiriya gice cyegereye ishyamba rya Nyungwe.

Tariki  27 Kanama, 2021 ubwo cyagaragazaga iteganyagihe ry’Umuhindo, ni ukuvuga hagati y’amezi ya Nzeri n’Ukuboza 2021, Ikigo cy’igihugu cy’ubumenyi bw’ikirere ,Meteo Rwanda, cyatangaje ko imvura y’Umuhindo w’uyu mwaka izaba iringaniye muri rusange.

Ngo ni imvura izaba ingana n’isanzwe, ahenshi mu gihugu.

Abo muri kiriya Kigo bavuga ko uretse mu Majyepfo y’Intara y’i Burengerazuba, mu gice cy’Amayaga no mu Turere twa Bugesera, Kirehe na Ngoma mu Ntara y’i Burasirazuba hateganyijwe imvura izagabanuka ku isanzwe ihagwa mu muhindo.

- Advertisement -

Ibipimo bigaragaza ko imvura nke izaba iri munsi ya milimetero 300, iteganyijwe mu mu bice by’uburasirazuba bw’Uturere twa Kirehe na Kayonza no mu Majyepfo y’Uturere twa Gatsibo na Bugesera.

Icyo gihe byari biteganyijwe ko hari imvura izaba ifite hagati ya milimetero 300 na 400 iteganyijwe ahasigaye hose mu ntara y’Iburasirazuba no mu Mujyi wa Kigali uretse Amajyaruguru y’Uturere twa Gasabo na Nyarugenge, no mu Ntara y’ Amajyepfo muri Gisagara, Huye, Nyanza na Ruhango.

Ni nayo mvura izagwa mu burasirazuba bwa Nyaruguru no mu Majyepfo y’Uturere twa Kamonyi na Muhanga.

Impamvu y’ibi

Abo mu kigo cy’ubumenyi bw’ikirere mu Rwanda icyo gihe babwiye abanyamakuru ko biriya bizaterwa  n’uko ubushyuhe bwo mu Nyanja ngari cyane cyane iya Pacifique n’iy’u Buhinde burimo kugabanyuka muri iyi minsi, ndetse bigaragara ko buzakomeza kugabanyuka muri uyu muhindo.

Meteo Rwanda yavuze ko bigatuma ahenshi mu Karere u Rwanda ruherereyemo ndetse no mu bice bimwe na bimwe by’igihugu, imvura iteganyijwe kuzagabanuka ugereranyije n’isanzwe.

Imyaka yabonetsemo imvura ijya gusa n’iteganyijwe mu muhindo wa 2021 ni umuhindo wa 2016, uwa 2010 n’uwa 1996.”

TAGGED:AmajyepfofeaturedImvuraKibehoMeteoNyaruguru
Share This Article
Facebook Twitter Whatsapp Whatsapp Telegram Threads
Previous Article Icyo Abo Mu Rugaga Rw’Abaganga Mu Rwanda Batangaza Ku Ifungwa Ry’Ibitaro Byigenga
Next Article Ikindi Gisasu Cyaturikanye Abantu Muri Uganda
Tanga igitekerezo

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

- Advertisement -

Aheruka

UBUSESENGUZI: Urugendo Rwa Trump Mu Bihugu By’Abarabu Ruhatse Iki?

DRC: Impaka Ni Zose Ku Cyemezo Cyo Gucukura Petelori Mu Mariba 52

Perezida Wa Senegal Yaratiye Amahanga u Rwanda

DRC: Umusirikare Yarasiye Abantu Mu Kiliziya 

Perezida Kagame Mu Nama Na Bagenzi Be Yiga Ku Iterambere Rya Afurika

- Advertisement -
Ad imageAd image
- Advertisement -

Trending News

Kagame Ari Mu Bufaransa 

Abasirikare Batatu B’u Rwanda Biciwe Muri Mozambique 

Roma: Gutora Papa Ku Munsi Wa Mbere Byananiranye

Equity Group Igiye Guteza Imbere Imishinga Yo Mu Rwanda No Muri DRC

Bobi Wine Agiye Kongera Kwiyamamariza Kuyobora Uganda

You Might Also Like

Mu RwandaUbukungu

Ngirente Ashima Uruhare Rwa Rwandair Mu Guhuza Afurika

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu RwandaUbubanyi n'Amahanga

U Rwanda Rurafungura Ambasade Muri Hongrie

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu RwandaUbumenyi N'Ubuhanga

Rwanda: Abana Basobanukiwe Ibidukikije Bagiye Kubisangiza Abandi

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu RwandaUmutekano

Nyarugenge: Bafatanywe Ubwoko 31 Bw’Amavuta Yangiza Uruhu

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa

Taarifa is a Rwandan News Platform telling true stories by delivery quick, in-depth and exclusive news on Social, Political, and Economic issues.

  • +250788316164
  • +25078457033
  • [email protected]
  • [email protected]
Facebook Twitter Youtube Instagram Flickr Tiktok

Mu Rwanda

  • Politiki
  • CHOGM-2022
  • Umutekano
  • Ubukungu

Mu Mahana

  • Mu Mahanga

Mu Mahana

  • Imikino
  • Imyidagaduro

Indimi

English

Francais

© 2015-2023 Copyright Taarifa.rw | All rights reserved.

  • Advertise
  • About Us
  • Contact
  • Privacy Policy
  • Terms & Conditions
Go to mobile version
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?