Taarifa
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Reading: Muri Sena Hanengewe Serivisi Za Banki Zo Mu Rwanda
Font ResizerAa
TaarifaTaarifa
  • English VesrsionEnglish VesrsionEnglish Vesrsion
Search
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Have an existing account? Sign In
Follow US
© 2022 Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
Mu Rwanda

Muri Sena Hanengewe Serivisi Za Banki Zo Mu Rwanda

Umwanditsi wa Taarifa
Last updated: 07 June 2022 1:22 pm
Umwanditsi wa Taarifa
Share
SHARE

Mu Ngoro Sena y’u Rwanda ikoreramo habereye inama yari igamije kureba uko serivisi z’imari zihabwa abaturage. Abanyarwanda baba mu mahanga bari bitabiriye iriya nama banengeye imbere ya Perezida wa Sena imikorere irandaga ya ‘Banki zo mu Rwanda.’

Bagarutse kandi no ku mikorere y’uburyo ikoranabuhanga bita IREMBO rikora bavuga ko rigenda biguru ntege!

Ibi ndetse n’ibindi byahavugiwe bikubiye mu Nama nyunguranabitekerezo yateguwe na Sena y’u Rwanda igamije kureba uko abaturage b’u Rwanda bagezwaho serivisi z’imari mu buryo budaheza.

Perezida wa Sena watangije iriya nama  yagaragaje ko kuyunguranaho ibitekerezo bigomba gushimangira intambwe u  Rwanda rumaze kugeraho.

- Kwmamaza -
Ad imageAd image

Bigomba kandi gukorwa  hazirikanwa ko intego y’u Rwanda ari uko mu 2024, Abanyarwanda bose bazaba bageze ku myaka y’ubukure bazaba bashobora gukoresha serivisi z’imari 100%.

Muri iriya nama abavugiye Abanyarwanda baba mu mahanga  bavuze ko murandasi mu Rwanda ifite ikibazo cyo kugenda gahoro ndetse ngo bahura n’ingorane zo kubona serivisi zitangirwa kuri murandasi binyuze ku IREMBO.

Bavuze ko serivisi za Banki akenshi zitihuta, basaba ko hanozwa imikorere yihuse kandi myiza.

Perezida wa Sena Dr Augustin Iyamuremye yagarutse ku bibazo bigaragazwa n’abaturage bijyanye n’uburyo Ibigo by’imari byubahiriza Itegeko ryo kurengera umuguzi wa serivisi y’imari.

Harimo kandi ko biriya bigo bigomba gukorera  mu mucyo no kugira inama abaguzi ba serivisi y’imari.

- Advertisement -

Akenshi ibigo by’imari  bihugira  mu kubara inyungu no kwishyuza inguzanyo ariko ntibishyira imbaraga mu gukangurira abaturage kwitabira iby’imari ndetse no kumva ibibazo byabo ngo bikemuke.

Dr Iyamuremye ati: “ Kugira ngo tugere ku iterambere twifuza rishyira umuturage ku isonga, bidusaba guhuza imyumvire ku bibazo bitandukanye bibangamiye igihugu cyacu, kumva imiterere y’imbogamizi zihari, no gushyira hamwe ubushake bwo kubikemura, dufatanyije.”

Perezida wa Sena Dr Augustin Iyamuremye yibukije abayobozi ko umuturage ari we songa ry’ubuyobozi

Perezida wa Sena y’u Rwanda Dr Augustin Iyamuremye yashimiye abayobozi bitabiriye iriya nama , avuga ko ubwitabire bwabo bugaragaza ubushake bafite n’inzego bahagarariye, mu guharanira iterambere n’imibereho myiza y’Abanyarwanda.

Kuri Perezida wa Sena icy’ingenzi ni uko buri muyobozi agomba kugira intego y’uko umuturage wese abaho neza.

Minisitiri w’ikoranabuhanga na Inovasiyo na Minisitiri w’imari n’igenamigambi ndetse na Guverineri wa Banki nkuru y’u Rwanda bitabiriye iriya nama
Abayobozi bakuru muri Sena y’u Rwanda bayoboye iriya nama nyunguranabitekerezo

Uruhare Rw’Ikoranabuhanga Mu Kuzahuka K’Urwego Rw’Imari Mu Rwanda

TAGGED:BankifeaturedImariSenaSerivisi
Share This Article
Facebook Twitter Whatsapp Whatsapp Telegram Threads
Previous Article Abagore Ni Ingenzi Mu Kunga Abafitanye Amakimbirane
Next Article Ikigo Kiga Iby’Ingagi Kizadufasha Kuzikorera Igenamigambi- Min W’Intebe Dr Ngirente
Tanga igitekerezo

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

- Advertisement -

Aheruka

DRC: Umusirikare Yarasiye Abantu Mu Kiliziya 

Perezida Kagame Mu Nama Na Bagenzi Be Yiga Ku Iterambere Rya Afurika

Ngirente Ashima Uruhare Rwa Rwandair Mu Guhuza Afurika

U Rwanda Rurafungura Ambasade Muri Hongrie

Rwanda: Abana Basobanukiwe Ibidukikije Bagiye Kubisangiza Abandi

- Advertisement -
Ad imageAd image
- Advertisement -

Trending News

Rwanda: Abagabo Bapfa Baruta Ubwinshi Abagore

Kagame Ari Mu Bufaransa 

Abasirikare Batatu B’u Rwanda Biciwe Muri Mozambique 

Roma: Gutora Papa Ku Munsi Wa Mbere Byananiranye

Aba Cardinals Batora Papa Bamaze Gushyira Ibintu Ku Murongo…

You Might Also Like

Mu RwandaUmutekano

Nyarugenge: Bafatanywe Ubwoko 31 Bw’Amavuta Yangiza Uruhu

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu RwandaUbumenyi N'Ubuhanga

Niba Utabasha Guhagarara K’Ukuguru Kumwe Mu Masogonda 10 Umenye Ko Washaje…

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu mahangaPolitiki

Bobi Wine Agiye Kongera Kwiyamamariza Kuyobora Uganda

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu mahangaPolitiki

Papa Leo XIV Yasuye Imva Y’Uwo Aherutse Gusimbura

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa

Taarifa is a Rwandan News Platform telling true stories by delivery quick, in-depth and exclusive news on Social, Political, and Economic issues.

  • +250788316164
  • +25078457033
  • [email protected]
  • [email protected]
Facebook Twitter Youtube Instagram Flickr Tiktok

Mu Rwanda

  • Politiki
  • CHOGM-2022
  • Umutekano
  • Ubukungu

Mu Mahana

  • Mu Mahanga

Mu Mahana

  • Imikino
  • Imyidagaduro

Indimi

English

Francais

© 2015-2023 Copyright Taarifa.rw | All rights reserved.

  • Advertise
  • About Us
  • Contact
  • Privacy Policy
  • Terms & Conditions
Go to mobile version
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?