Dukurikire kuri

Imyidagaduro

Muri Uganda Twaraye Ducyuye Inganji- Intore Massamba

Published

on

Massamba Intore yatangarije Taarifa ko igitaramo yaraye akoreye mu birori byo kwizihiza isabukuru y’imyaka 48 Lt Gen Muhoozi Kainerugaba amaze avutse, cyari imbaturamugabo kandi ngo we na Symphony Band yamucurangiraga, baraye bacyuye inganji.

‘Gucyura inganji’ avuga ni ukuhacana umucyo, abantu bakizihirwa  n’igitaramo, ntibagire icyo bakunenga.

Intore Massamba yatubwiye ko yaririmbye indirimbo zitwa Hobe, Agasaza, Nyaruguru, Inkotanyi Cyane( Muhoozi yahagutse arabyina kuko yari yarayimusabye),  Ikizungerezi, Rwanda – Uganda Bitajengwa  na Nani na Sisi Wenyewe.

Yabwiye Taarifa ko muri kiriya gitaramo hari Abanyarwanda benshi bamufashaga kubyina ziriya ndirimbo.

Massamba kandi yahaye Gen Muhoozi impano y’umupira wanditseho Inkotanyi Cyane, izina ry’indirimbo akunda cyane kandi ngo wamushimishije.

Uyu musirikare mukuru yaboneyeho no kumutumira ngo aze kubataramira mu gitaramo Gen  Muhoozi ari bwifatanyemo n’abandi banyacyubahiro bakomeye.

Massamba yahaye Muhoozi impano y’umupira wanditseho Inkotanyi Cyane

Abafana ba Masamba muri Uganda bifatanyije nawe mu kuririmba indirimbo ze

Click to comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *