Dukurikire kuri

Mu mahanga

Batereye Padiri Icyuma Mu Kiliziya

Published

on

Mu gitondo cyo kuri iki Cyumweru, Polosi y’i Nice Mu Bufaransa yafashe umugabo ikurikiranyeho iterabwoba yakoreye muri Kiliziya iri muri kariya gace. Ni Kiliziya yitiriwe Mutagatifu  Saint-Pierre-d’Arène.

Amakuru ya Le Parisien avuga ko kiriya cyuma bagiteye Padiri n’Umukilisitu babasanze mu Kiliziya.

Icyakora amakuru ava muri kiriya gice avuga ko ukekwaho gukora kiriya cyaha asanzwe ari umuntu ufite ikibazo mu mutwe.

Polisi y’u Bufaransa yatabaye

Ibi bivuzwe mu gihe muri kiriya gihugu hari kuberamo amatora y’Umukuru w’Igihugu.

Iby’uko afite ikibazo cyo mu mutwe byatangajwe na Meya w’Umujyi wa Nice witwa Christian Estrosi.

Nta makuru arambuye ku wundi muntu wakomerekeye muri kiriya gikorwa bamwe bavuga ko ari icy’iterabwoba n’ubwo ubutegetsi butarabyemeza.