Abatwara amagare bakorera mu mujyi wa Musanze basaga 100 bibukijwe ko kwirinda impanuka bakazirinda n’abandi ntawe bitagirira akamaro, Polisi ibasaba kujya babizirikana.
Igare ni ikinyabiziga kitagira moteri, gifite amapine abiri mato, kitagira ihoni cyangwa feri ya moteri ikomeye ku buryo iyo ifashwe ikinyabiziga gihita gihagarara.
Ibyo hamwe n’ibindi biri mubyagombye gutuma abatwara amagare bitwararika kugira ngo birinde impanuka akenshi zibica, abadapfuye bakamugara.
Mu bahura n’ako kaga, harimo abafite ingo ndetse babyaye abana benshi ku buryo iyo bapfuye, babasiga ari impubyi zibayeho nabi.
Abanyonzi nabo ni Abanyarwanda, bityo Leta ntishaka ko hagira uwo muri bo upfa cyangwa akamugara bitewe n’impamvu zishobora kwirindwa ku kigero gifatika.
Polisi yabwiye abanyonzi b’i Musanze ko kugira ngo bubahirize neza amategeko y’umuhanda n’uburyo bunoze bwo kuwugendamo, bagomba guhesha agaciro umwuga wabo kugira ngo ubateze imbere.
Bibukijwe ko nyuma ya saa kumi n’ebyiri z’umugoroba nta gare riba ryemerewe kujya mu muhanda.
Impamvu zabyo Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Amajyaruguru Inspector of Police(IP) Ignace Ngirabakunzi atanga, ni uko amagare nta matara maremare agira afasha utwaye igare kureba kure kandi n’ikindi kinyabiziga kimuturutse imbere kikamubonera kare kikamenya uko kimugendera.
IP Ignace Ngirabakunzi yibukije aba abatwara amagare ku mpamvu z’akazi ko bafite uruhare mu kwimakaza gahunda ya Gerayo Amahoro yashyizweho mu mwaka wa 2019, igamije kuzamura imyumvire y’abakoresha umuhanda ngo birinde amakoza yabateza impanuka.
Yababwiye kandi ko gutwara igare wanyoye inzoga niyo zaba ari nke ari ukwiyahura.

Ndetse yaburiye ababikora ko uwo Polisi izafata yabikoze azabihanirwa.
I Musanze hagaragara abantu batwaye amajerekani yuzuye inzoga akenshi ziba zivuye muri Nyabihu.
Bamwe muri bo, nk’uko Polisi yabitangarije Taarifa Rwanda, bagera mu nzira bakazisomaho barangiza bagapfundikira ubundi bagakomeza kuyonga igare.
Uko inzoga izamuka mu maraso ni ko isindisha uwo munyonzi bikamutera kutareba imbere ye neza bityo ibyago byo gukora impanuka bikiyongera.
Abanyonzi 100 bari bahagarariye abandi bakorera muri Musanze babwiwe ko gukorana neza na Polisi biri mu nyungu zabo kuko itagamije kubafunga ahubwo ishaka ko bakora akazi kabo batekanye kandi mu nyungu zabo n’iz’igihugu.