Taarifa
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Reading: Musanze: Abanyonzi Bibukijwe Akamaro Ka Gerayo Amahoro
Font ResizerAa
TaarifaTaarifa
  • English VesrsionEnglish VesrsionEnglish Vesrsion
Search
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Have an existing account? Sign In
Follow US
© 2022 Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
Mu RwandaUbuzimaUmutekano

Musanze: Abanyonzi Bibukijwe Akamaro Ka Gerayo Amahoro

Umwanditsi wa Taarifa
Last updated: 16 August 2025 7:47 am
Umwanditsi wa Taarifa
Share
IP Ignace Ngirabakunzi aganira n'abanyonzi bahagarariye abandi
SHARE

Abatwara amagare bakorera mu mujyi wa Musanze basaga 100 bibukijwe ko kwirinda impanuka bakazirinda n’abandi ntawe bitagirira akamaro, Polisi ibasaba kujya babizirikana.

Igare ni ikinyabiziga kitagira moteri, gifite amapine abiri mato, kitagira ihoni cyangwa feri ya moteri ikomeye ku buryo iyo ifashwe ikinyabiziga gihita gihagarara.

Ibyo hamwe n’ibindi biri mubyagombye gutuma  abatwara amagare bitwararika kugira ngo birinde impanuka akenshi zibica, abadapfuye bakamugara.

Mu bahura n’ako kaga, harimo abafite ingo ndetse babyaye abana benshi ku buryo iyo bapfuye, babasiga ari impubyi zibayeho nabi.

Abanyonzi nabo ni Abanyarwanda, bityo Leta ntishaka ko hagira uwo muri bo upfa cyangwa akamugara bitewe n’impamvu zishobora kwirindwa ku kigero gifatika.

Polisi yabwiye abanyonzi b’i Musanze ko kugira ngo bubahirize neza amategeko y’umuhanda n’uburyo bunoze bwo kuwugendamo, bagomba guhesha agaciro umwuga wabo kugira ngo ubateze imbere.

Bibukijwe ko nyuma ya saa kumi n’ebyiri z’umugoroba nta gare riba ryemerewe kujya mu muhanda.

Impamvu zabyo Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Amajyaruguru Inspector of Police(IP) Ignace Ngirabakunzi atanga, ni uko amagare nta matara maremare agira afasha utwaye igare kureba kure kandi n’ikindi kinyabiziga kimuturutse imbere kikamubonera kare kikamenya uko kimugendera.

IP Ignace Ngirabakunzi yibukije aba abatwara amagare ku mpamvu z’akazi ko bafite uruhare mu kwimakaza gahunda ya Gerayo Amahoro yashyizweho mu mwaka wa 2019, igamije kuzamura imyumvire y’abakoresha umuhanda ngo birinde amakoza yabateza impanuka.

Yababwiye kandi ko gutwara igare wanyoye inzoga niyo zaba ari nke ari ukwiyahura.

Abanyonzi babwiwe ko gutwara igare wasomye icupa ari ukwishyira mu kaga.

Ndetse yaburiye ababikora ko uwo Polisi izafata yabikoze azabihanirwa.

I Musanze hagaragara abantu batwaye amajerekani yuzuye inzoga akenshi ziba zivuye muri Nyabihu.

Bamwe muri bo, nk’uko Polisi yabitangarije Taarifa Rwanda, bagera mu nzira bakazisomaho barangiza bagapfundikira ubundi bagakomeza kuyonga igare.

Uko inzoga izamuka mu maraso ni ko isindisha uwo munyonzi bikamutera kutareba imbere ye neza bityo ibyago byo gukora impanuka bikiyongera.

Abanyonzi 100 bari bahagarariye abandi bakorera muri Musanze babwiwe ko gukorana neza na Polisi biri mu nyungu zabo kuko itagamije kubafunga ahubwo ishaka ko bakora akazi kabo batekanye kandi mu nyungu zabo n’iz’igihugu.

TAGGED:AbanyonziAmagareGerayo AmahoroInzogaMusanzePolisi
Share This Article
Facebook Twitter Whatsapp Whatsapp Telegram Threads
Previous Article Rwanda: Abakanishi Bagiye Guhugurwa K’Ugukanika Batiri Za Bisi Z’Amashanyarazi
Next Article Trump Na Putin Ntibemeranyije Guhagarika Intambara Ya Ukraine
Tanga igitekerezo

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

- Advertisement -

Aheruka

Tombola Inzozi Lotto Yahagaritswe Gukorera Mu Rwanda

Hafi Kimwe Cya Kabiri Cy’Ibyo u Rwanda Rwohereza Mu Muhanga Gikomoka Ku Buhinzi- PM Nsengiyumva

Amerika Ntishaka Umusirikare Wayo Ubyibushye

Nyuma Y’Imyaka Babana, Sonia Rolland Yakoze Ubukwe Ashagawe N’Abakobwa Be

Drone Y’Ingabo Za DRC Yagabye Igitero Ku Birindiro Bya AFC/M23

- Advertisement -
Ad imageAd image
- Advertisement -

Trending News

Ambasaderi Nyamvumba Yahaye Rayon Sports Umukoro

Kagame Yabwiye Abateguye UCI Ko Bahawe Ikaze Mu Rwanda Igihe Cyose Bazashakira

Abangavu B’Abanyarwakazi Batsinzwe Bahabwa Amadolari

Amasezerano Y’u Rwanda N’Ibirwa Bya Trinidad And Tobago Mu Bwikorezi

Rwanda: Umunya Slovenia Atwaye Isiganwa Ry’Isi Mu Bagabo Batwara Igare

You Might Also Like

IkoranabuhangaMu Rwanda

U Rwanda Rugiye Gushinga Ikigo Gitoza Gukumira Ibitero By’Ikoranabuhanga

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu RwandaUbubanyi n'AmahangaUbukungu

Hatangijwe Ihuriro Ry’Abashoramari Bo Mu Bwongereza Bakorera Mu Rwanda

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
IbidukikijeMu RwandaUbukungu

REMA Ivuga Ko Isiganwa Rya UCI Ryasukuye Ikirere Cya Kigali

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu RwandaUbukunguUmutekano

RIB Yavumbuye Amayeri Akomeye Bakoresha Biba Amadolari 

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa

Taarifa is a Rwandan News Platform telling true stories by delivery quick, in-depth and exclusive news on Social, Political, and Economic issues.

  • +250788316164
  • +25078457033
  • info@taarifa.rw
  • taarifarwanda@gmail.com
Facebook Twitter Youtube Instagram Flickr Tiktok

Mu Rwanda

  • Politiki
  • CHOGM-2022
  • Umutekano
  • Ubukungu

Mu Mahana

  • Mu Mahanga

Mu Mahana

  • Imikino
  • Imyidagaduro

Indimi

English

Francais

© 2015-2023 Copyright Taarifa.rw | All rights reserved.

  • Advertise
  • About Us
  • Contact
  • Privacy Policy
  • Terms & Conditions
Go to mobile version
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?