Taarifa
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Reading: Musanze: Bamusanganye Litiro 2000 Z’Inzoga Yitwa ‘Nzoga Ejo’
Font ResizerAa
TaarifaTaarifa
  • English VesrsionEnglish VesrsionEnglish Vesrsion
Search
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Have an existing account? Sign In
Follow US
© 2022 Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
Mu RwandaUbuzima

Musanze: Bamusanganye Litiro 2000 Z’Inzoga Yitwa ‘Nzoga Ejo’

Umwanditsi wa Taarifa
Last updated: 18 June 2024 9:59 am
Umwanditsi wa Taarifa
Share
SHARE

Ku bufatanye bwa Polisi n’abaturage, mu Murenge wa Cyuve mu Karere ka Musanze hafatiwe inzoga y’inkorano yitwa Nzoga Ejo ingana na litiro 2,000. Yahise imenwa.

Izi litiro zose zafatiwe mu rugo rwa  Ndagijimana Callixte w’imyaka 42 wo mu Kagari ka Bukinanyana, Umurenge wa Cyuve, Akarere ka Musanze.

We yikanze abaje kumufata aratoroka, ariko umugore we witwa Mukeshimana Béatrice afatwa ari kwenga izo nzoga.

Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Amajyaruguru, SP Jean Bosco Mwiseneza yatangaje ko izo nzoga zafashwe ku bufatanye na Polisi n’abaturage.

Ati: “Polisi ku bufatanye n’inzego z’ibanze hakozwe umukwabo wo kumena inzoga z’inkorano zitwa Nzoga Ejo zingana na litiro 2,000 z’uwitwa Mukeshimana Béatrice w’imyaka 35, uyu Mukeshimanana afungiye kuri Polisi Sitasiyo ya Cyuve. Iyi Operation yakozwe hagendewe ku makuru yatanzwe n’abaturage”.

Polisi ishima abaturage bayihaye amakuru kugira ngo ifate abo bantu benga inzoga zangiza ubuzima bw’abaturage.

SP Mwiseneza ati: “Turabashimira mbere na mbere ko batanze amakuru, tunasaba buri wese gutangira amakuru ku gihe ku bantu bakora izi nzoga, kuko ziri mu bihungabanya umutekano. Abazinyoye usanga basa n’abafite uburwayi bwo mu mutwe bagahungabanya umutekano, barwana, bateza amakimbirane yo mu ngo n’ibindi byaha”.

Polisi isaba abaturage kuzibukira kunywa izo nzoga kuko zibangiriza ubuzima kandi aho bumvise ko zikorerwa bakaharangira ubuyobozi kugira ngo zifatwe zimenwe.

Inzoga yitwa Nzoga Ejo si ubwa mbere yumvikanye mu matwi y’abantu bo mu Ntara y’Amajyaruguru kuko mu mwaka wa 2022 yavuzwe mu Karere ka Gicumbi.

Kubera ko Abanyarwanda benshi bakunda inzoga, buri wese anywa iyo ashoboye kugura cyangwa akayivumba.

Abadashobora kugura inzoga ariko bafite urutoki, bahitamo kwenga bike bafite, umutobe bakawuvanga n’ibindi binyabutabire kugira utubuke kandi basinde badahenzwe.

Niyo mpamvu izo nzoga zibahuta, bamwe bakazita amazina bashingiye ku ngaruka zigira ku wa zinyoye.

Hari izo bita Umumanurajipo, Yewe Muntu( uwayisinze iyo abonye igihugu akibonamo umuntu), Imyumvire Mibi( uwayisinze umubwira ikintu akacyumva amacuri) n’izindi.

Nzoga Ejo ni inzoga yabanje kuvugwa mu Murenge wa Kageyo mu Karere ka Gicumbi.

Bayise batyo kuko umuntu uyinyoye aba atandukanye no kuzongera gukaraba ukundi.

Umusabye gukaraba ngo agire icyo atamira, undi amusubiza ko ‘azoga ejo.’

‘Nzoga Ejo’ yengwa mu bitoki ariko bakabivangamo amatafari ahiye n’ifumbire.

Umwihariko wayo ni uko uyisinze ahita atakaza ubushobozi bwo kubaka urugo by’abantu bakuru.

Ikibabaje ni uko abaturage bazikunda kubera ko zihendutse.

Litiro imwe(1) igura amafaranga 200( Frw 200).

Abenga izi nzoga bavuga ko abavuga ko zitujuje ubuziranenge babeshya kubera ngo ziba zizujuje ubuziranenge.

Ngo zenze mu bitoki bitavangiye!

Mu Karere ka Gisagara ho haba inzoga bita ‘Igikwangari’
TAGGED:GicumbiInzogaMusanze
Share This Article
Facebook Twitter Whatsapp Whatsapp Telegram Threads
Previous Article Putin Arasura Koreya Ya Ruguru Baganire Ku Ntambara Na Ukraine
Next Article Uganda Yikomye Abayishinja Gukorana Na M23
Tanga igitekerezo

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

- Advertisement -

Aheruka

Nick Ngendahayo Ari Gutegura Igitaramo Kirangiza Umwaka Kizabera I Kigali 

Perezida Wa Madagascar Yuhunze Igihugu 

Netanyahu Ati: ‘Abanzi Bacu Bamenye Ko Tutujya Twibagirwa’

U Rwanda Rugiye Kubaka Icyanya Cy’Inganda Kizatunganya Impu

Inzitizi Abo Muri DRC Babona Mu Kwambura FDLR Intwaro

- Advertisement -
Ad imageAd image
- Advertisement -

Trending News

Rwanda: Bariga Guhunika Umusaruro Ngo Inzara Izacike

U Rwanda Ruzakira Inama Y’Abaminisitiri B’Ububanyi N’amahanga Mu Bihugu Bivuga Igifaransa

Israel N’U Rwanda Twanze Guheranwa N’Amateka Mabi- Ambasaderi Einat

Hamas Yasabye Israel Kuyiha Umurambo Wa Yahya Sinwar

Bafatanywe Intsinga Za Metero 250 Bikekwa Ko Bibye

You Might Also Like

Mu RwandaUbutabera

Abakozi Ba RBC Bafunzwe Bazira Ruswa 

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu RwandaUbubanyi n'AmahangaUmutekano

RDF na Polisi Bari Guha Abatuye Sudani Y’Epfo Uburyo Bwo Kwirinda Malaria

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu RwandaPolitikiUbubanyi n'Amahanga

Mfite Impungenge Ko Ibyo Kwaka FDLR Intwaro Bizaba Amasigarakicaro- Dr Buchanan

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu RwandaPolitikiUbubanyi n'Amahanga

Makuza Ayoboye Indorerezi Za Afurika Yunze Ubumwe Mu Matora Yo Muri Cameroun

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa

Taarifa is a Rwandan News Platform telling true stories by delivery quick, in-depth and exclusive news on Social, Political, and Economic issues.

  • +250788316164
  • +25078457033
  • info@taarifa.rw
  • taarifarwanda@gmail.com
Facebook Twitter Youtube Instagram Flickr Tiktok

Mu Rwanda

  • Politiki
  • CHOGM-2022
  • Umutekano
  • Ubukungu

Mu Mahana

  • Mu Mahanga

Mu Mahana

  • Imikino
  • Imyidagaduro

Indimi

English

Francais

© 2015-2023 Copyright Taarifa.rw | All rights reserved.

  • Advertise
  • About Us
  • Contact
  • Privacy Policy
  • Terms & Conditions
Go to mobile version
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?