Taarifa
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Reading: Musanze: Bazindutse Inkoko Itarabika Baje Kumva Umukandida Wa FPR 
Font ResizerAa
TaarifaTaarifa
  • English VesrsionEnglish VesrsionEnglish Vesrsion
Search
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Have an existing account? Sign In
Follow US
© 2022 Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
Mu RwandaPolitiki

Musanze: Bazindutse Inkoko Itarabika Baje Kumva Umukandida Wa FPR 

Umwanditsi wa Taarifa
Last updated: 22 June 2024 8:16 am
Umwanditsi wa Taarifa
Share
SHARE

Abatuye umujyi wa Musanze no mu nkengero zawo hamwe no mu bice by’icyaro, mu ma saha y’urukerera rwo kuri uyu wa gatandatu tariki 22 Kamena 2024, bari bamaze gusesekara mu mihanda, babukereye berekeza ku kibuga kinini kiri I Busogo, aho umukandinda w’Umuryango FPR Inkotanyi ari bitangirire ibyo kwitamamariza umwanya w’Umukuru w’Igihugu.

Uwo ni Paul Kagame yiyamamarizaho.

Bamwe muri abo baturage babwiye Kigali Today ko batigeze baryama kuko iyi tariki bari bamaze igihe kinini bayitegereje.

Umwe muri bo yagize ati: “Twazindutse ngo tugere aho Paul Kagame yiyamamariza hakiri kare bityo bitworohere no gukurikirana neza impamba umukandida wacu aduhishije kuri uyu munsi y’imigabo n’imigambi ateganyiriza Abanyarwanda”.

Bavuga ko banyotewe no kwiyumvira imigabo n’imigambi y’ibyo abateganyiriza mu gihe yaramuka atorewe kuyobora igihugu muri manda y’imyaka itanui iri imbere.

Umubare munini baba abakuru ndetse n’urubyiruko, bari bambaye imyambaro igizwe n’imipira, abandi ingofero, bafite ibyapa abandi amabendera bigaragaraho ibirango by’Umuryango FPR Inkotanyi.

Umujyi rwagati wa Musanze hatatswe umutako rutura uriho amatara yaka mu ibara ritukura ndetse n’ubururu, ku rundi ruhande hagaragara aharimbishijwe hifashishijwe ibitambaro by’amabara y’umweru ubururu n’umutuku.

Abaturage bavuga ko ubu ari uburyo bwo kugaragaza ko bishimiye kwakirana yombi umukandida wabo Paul Kagame.

TAGGED:AmatorafeaturedKagameKwiyamamazaMusanze
Share This Article
Facebook Twitter Whatsapp Whatsapp Telegram Threads
Previous Article FPR Ishimira Imitwe Ya Politiki Izifatanya Nayo Mu Matora
Next Article FPR Ishima Urubyiruko Rugiye Gutora Bwa Mbere
Tanga igitekerezo

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

- Advertisement -

Aheruka

RDB Yamaze Impungenge Abafite Hoteli Mu Birunga

Ingengabihe Y’Umwaka Utaha W’Amashuri Yatangajwe

Yanditse Igitabo Ku Gahinda Yatewe No Gupfusha Umugore We

Uganda: Umwe Mu Bakire Bakomeye Yiciwe Mu Biro Bye

Kagame Yaganirije Ingabo Azisanze i Gabiro

- Advertisement -
Ad imageAd image
- Advertisement -

Trending News

MINAGRI Irasaba Abahinzi Kudahubukira Gutera Imyaka

Abakekwaho Kwiba Mu Isoko Rya Kimironko Bafashwe

Afurika Yunze Ubumwe Igiye Gushyiraho Komisiyo Ku Masezerano Ya Kigali Na Kinshasa

Kacyiru Hari Gusizwa Ibibanza Bizubakwamo Inzu Ndende ‘Koko’

Kagame Yaganirije Ingabo Azisanze i Gabiro

You Might Also Like

Mu mahangaPolitikiUbubanyi n'Amahanga

Uburundi Bwatsembye Ko Butazafungura Vuba Umupaka Wabwo N’u Rwanda

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu mahangaPolitiki

Gaza: Ingabo Za Israel Zishe Abanyamakuru

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu RwandaUbutaberaUmutekano

Bafatanywe lbilo 30 By’urumogi Babitwaye Kuri Moto

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu RwandaPolitiki

Abangilikani Bizihije Imyaka 100 Ishize Bageze Mu Rwanda

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa

Taarifa is a Rwandan News Platform telling true stories by delivery quick, in-depth and exclusive news on Social, Political, and Economic issues.

  • +250788316164
  • +25078457033
  • info@taarifa.rw
  • taarifarwanda@gmail.com
Facebook Twitter Youtube Instagram Flickr Tiktok

Mu Rwanda

  • Politiki
  • CHOGM-2022
  • Umutekano
  • Ubukungu

Mu Mahana

  • Mu Mahanga

Mu Mahana

  • Imikino
  • Imyidagaduro

Indimi

English

Francais

© 2015-2023 Copyright Taarifa.rw | All rights reserved.

  • Advertise
  • About Us
  • Contact
  • Privacy Policy
  • Terms & Conditions
Go to mobile version
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?