Musanze: Bazindutse Inkoko Itarabika Baje Kumva Umukandida Wa FPR 

Abatuye umujyi wa Musanze no mu nkengero zawo hamwe no mu bice by’icyaro, mu ma saha y’urukerera rwo kuri uyu wa gatandatu tariki 22 Kamena 2024, bari bamaze gusesekara mu mihanda, babukereye berekeza ku kibuga kinini kiri I Busogo, aho umukandinda w’Umuryango FPR Inkotanyi ari bitangirire ibyo kwitamamariza umwanya w’Umukuru w’Igihugu.

Uwo ni Paul Kagame yiyamamarizaho.

Bamwe muri abo baturage babwiye Kigali Today ko batigeze baryama kuko iyi tariki bari bamaze igihe kinini bayitegereje.

Umwe muri bo yagize ati: “Twazindutse ngo tugere aho Paul Kagame yiyamamariza hakiri kare bityo bitworohere no gukurikirana neza impamba umukandida wacu aduhishije kuri uyu munsi y’imigabo n’imigambi ateganyiriza Abanyarwanda”.

- Advertisement -

Bavuga ko banyotewe no kwiyumvira imigabo n’imigambi y’ibyo abateganyiriza mu gihe yaramuka atorewe kuyobora igihugu muri manda y’imyaka itanui iri imbere.

Umubare munini baba abakuru ndetse n’urubyiruko, bari bambaye imyambaro igizwe n’imipira, abandi ingofero, bafite ibyapa abandi amabendera bigaragaraho ibirango by’Umuryango FPR Inkotanyi.

Umujyi rwagati wa Musanze hatatswe umutako rutura uriho amatara yaka mu ibara ritukura ndetse n’ubururu, ku rundi ruhande hagaragara aharimbishijwe hifashishijwe ibitambaro by’amabara y’umweru ubururu n’umutuku.

Abaturage bavuga ko ubu ari uburyo bwo kugaragaza ko bishimiye kwakirana yombi umukandida wabo Paul Kagame.

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version