Musanze –Gakenke: Bahawe Imbuto Y’Ibigori Bizezwa Ko Izamera Biranga

Guhinga ibigori bimufasha mu kubona ibiryo by'ingurube ze

Abahinga mu gishanga cya Mukinga gikora kuri Musanze na Gakenke bararira ayo kwarika nyuma y’uko bahinze ibigori ntibyere n’imbuto bahawe bizezwa ko izamera nayo bikaba uko!

Abaganiriye na bagenzi bacu ba Kigali Today bavuga ko nyuma yo kubona ko ibyo bahinze byanze kumera, begereye ubuyobozi n’abafite ubuhinzi mu nshingano bagezaho icyo kibazo.

Babijeje kuzabaha indi mbuto, barayibaha ariko ari nayo iranga.

Uko byagendaga gutyo ni ko igihe cy’ihinga cyakomezaga kubacika.

Mu myaka yashize  bageraga muri uku kwezi( Ugushyingo) ibigori ari bikuru.

Muri Kanama, 2023 nibwo batangiraga gutera ibigori bikazageza mu Ugushyingo bimaze gukura.

Akobahoranye Lucie ati: “Baduhaye imbuto ipfuye itandukanye n’iyo bajyaga baduha, tuyishyize mu butaka aho kumera irabora. Batubwiye ko imbuto baduhaye zitandukanye n’izo baduhaga mbere kuko ngo iz’ubu zirimo ibigore n’ibigabo.  Ubu turi mu kwa cumi na kumwe, kandi twari twabiteye mu mpera z’ukwezi kwa munani. Ubusanzwe  muri iki gihe byabaga  bimaze kuba bikuru none turi gutera ni ku nshuro ya gatatu.”

Avuga ko bafite impungenge z’uko inzara izabica kuko ibigori biri mu by’ibanze byabatungaga bikabafasha guhangana n’inzara mu gihe bategereje ko indi myaka yera.

Mugenzi we witwa Bucyanayandi Innocent nawe yunze murye, avuga ko imbuto babahaye idakwiye bityo ikaba yarabarumbiye.

Hacye muho ibigori byeze muri Musanze na Gakenke ngo byatewe n’uko hari abagize amakenga batera ibigori bakoresheje imbuto bibikiye.

Umuyobozi w’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe ubuhinzi n’ubworozi (RAB), Dr Ndabamenye Télésphore avuga ko yasuye igishanga abo baturage bahinzemo biriya bigori bikabora asanga byaratewe n’izuba ryavuye mu duce tumwe na tumwe.

Dr.Ndabamenye ati: “Icyo gishanga twaragisuye tunagitindamo.  N’ubwo twagize imvura yaje ku gihe, ariko mu turere dutandukanye hirya no hino ntabwo yaguye neza.  Icyo twabashije kubonamo n’uko mu butubuzi bw’imbuto, hari abafite amoko y’imbuto atera, zimwe muri zo nyuma yo gutera ubutaka bwabaye nk’ubuzimira ntizamera neza.”

Uwo muyobozi avuga ko inzego z’umutekano, iza RAB, abakorera Ikigo gishinzwe gukurikirana iby’ubuziranenge (RICA), MINALOC n’abashinzwe ubuhinzi mu Ntara no mu turere bafashije abo bahinzi mu gusimbuza imbuto yanze kumera.

Yagize ati: “Hari ukuntu bijya bibaho imbuto yamara guterwa hamwe na hamwe izuba rikava ntiyere neza. Icyo gihe akenshi umuntu yihutira gusimbuza kandi ibyo byarakozwe, abaturage bahabwa n’ifumbire.  Twabafashije kongera gutera, ubu bari kubagara, ikurikirana rirahari rirahagije kugira ngo kiriya gishanga kizabashe gutanga umusaruro”.

Hagati aho abaturage bavuga lo bahangayikishijwe n’uko batangiye kwishyuzwa ifumbire kandi imbuto bayifumbije yararumbye, ibyo bakabifata nk’akarengane.

Abahinga igishanga cya Mukinga bavuga ko ubusanzwe cyajyaga beza umusaruro utari munsi ya toni 7 kuri hegitari umwe.

Mu gihe ibi ari uko bimeze, hari ahandi havugwa icyonnyi cya Nkongwa mu bice by’Amajyaruguru harimo no mu Karere ka Musanze na Nyabihu.

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version