Musanze: Kagame Yageze Aho Agiye Kwiyamamariza

Abanyamuryango FPR-Inkotanyi uko bangana bose bamaze kwakira Paul Kagame wamaze kugera i Busogo aho agiye kwiyamamariza kuyobora u Rwanda muri Manda y’imyaka itanu iri imbere.

Aba mbere mu baje kumwamamaza bahageze mu masaha y’urukerera kuri uyu wa Gatandatu.

Barimo abaturutse  muri Musanze, Burera, Nyabihu, Gakenke n’abandi baturutse mu Mujyi wa Kigali.

Mu kiganiro Kagame aherutse guha RBA yavuze ko natorwa azakora uko ashoboye kugira ngo ibyo yari yarijeje Abanyarwanda Manda ikarangira atabibagezaho azabibagezaho ubwo bazaba bongeye kumutora.

Natorwa azaba agiye kuyobora manda y’imyaka itanu kuko mbere yari imyaka irindwi ariko biza guhinduka kubera ko Itegeko Nshinga ry’u Rwanda ryavuze ko Manda ya Perezida wa Repubulika igomba kuba ireshya n’iy’Abadepite, zombi zikagira imyaka itanu.

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version