Umworozi witwa Nzabakurana Jean Marie Vianney worore mu Murenge wa Kimonyi mu Karere ka Musanze avuga ko aho inganda zikora ibiryo by’amatungo zitangiriye gukora, byatumye amatungo cyane cyane ingurube zibaho neza zinabyara neza.

Yabwiye itangazamakuru ko iyo ibiryo by’amatungo bikozwe byujuje ibisabwa, bitera amatungo gukura neza.
Avuga ko ibiryo byiza byayo biyatera gukura neza, agatanga umusaruro mwiza, urugero rukaba ku ngurube kuko ibilo bitatu by’ibiribwa byazo bitanga ikilo cy’inyama.
Iyo ibigize ibyo biribwa by’amatungo bigabanutse, bituma bitakaza iby’ingirakamaro byari butere amatungo kuzamura ibilo, bya bilo bitatu by’ibiryo by’ingurube bigatanga inusu.
Umworozi Nzabakurana ati: ” Iyo ibigize ibiryo by’ingurube bihindaguritse, bituma umusaruro w’inyama zayo ugabanuka, wenda ugasanga cya kilo cy’ibiryo gitanze inusu y’inyama”.
Ibiryo by’amatungo ahanini bigizwe na soya, ibigori, ibihwagari n’ibindi.
Ibyo ahanini nibyo bigize ibiribwa amatungo yororwa kijyambere ahabwa.
Uko ibiciro byagenze ku isoko bitewe n’umusaruro mu buhinzi, bituma abakora ibiryo by’amatungo bashobora gukora ibitarimo ibigori bihagije cyangwa soya idahagije bityo amatungo ntabone indyo iboneye.
Icyakora, Jean Marie Vianney Nzabakurana ashima ko abo mu ruganda rukora ibiribwa by’amatungo rwa Zamura Feeds Ltd ruba i Musanze mu Murenge wa Kimonyi babakorera ibiryo by’amatungo bifite ubuziranenge bikagirira akamaro amatungo yabo.
Uretse ingurube, uyu mworozi yoroye andi matungo arimo inkoko na dendons.
Richard Ndekezi uyobora ikigo Zamura Feeds Ltd avuga ko bakora ibiryo by’inka, ingurube, inkoko n’inkwavu.
Avuga kandi ko hari inkoko borora k’ubufatanye bw’aborozi bo mu Mirenge itanu y’Akarere ka Musanze.
Ndekezi avuga ko korora izo nkoko bifasha aborozi kubona amafaranga aturutse ku ruhande abafasha mu buzima bwa buri munsi.
Borora kandi n’inkoko z’amagi zifasha ababyeyi kubona ayo bagaburira abana babo.
Mu gukora ibiryo bihabwa amatungo, Richard Ndekezi avuga ko baba bafite uburyo bw’ibinyabutabire bwitwa ‘formula’ igizwe n’ibinyabutabire bigenewe inkoko zifite ibyiciro by’imyaka bitandukanye.

Bakoresha cyane ibyubaka umubiri bita Poteins, ibyo byose bigakorerwa mu byumba by’ubushakashatsi bita labo.
Ndekezi ati: ” Dukora buri gihe isuzuma ngo turebe niba ibiribwa by’amatungo dukora byujuje ibisabwa mu buziranenge bw’Ikigo RSB”.
Ku kwezi ikigo Zamuka Feeds Ltd gishyira ku isoko ibiryo biri hagati ya Toni 800 na Toni 1000.
Ibigo bito n’ibinini byo mu Rwanda nibyo bigura uwo musaruro.
Hiyongeraho kandi aborozi ku giti cyabo baba bashaka ibiryo bizima by’amatungo.
Gatera Emmanuel uyobora ishami rishyiraho amabwiriza y’ubuziranenge mu Kigo cy’igihugu gishinzwe gutsura ubuziranenge, RSB, avuga ko kugira ngo abanyenganda batirara bagatezuka ku kwimakaza ubuziranenge muri byose, hakorwa ubugenzuzi haba mu bigo ubwabyo no ku masoko.
Hagati aho kandi hari amabwiriza Minisitiri w’ubucuruzi n’inganda Prudence Sebahizi aherutse gutangaza agena uburyo ibirango by’ubuziranenge bizajya bitangwa bidasiragije abanyenganda.
Gatera Emmanuel avuga ko muri iki gihe ibyo birango bizajya bitangirwa ahantu hamwe nk’uko ayo mabwiriza ya Minisitiri abigena.
Ati: ” Ibyo bizafasha mu gutuma abantu batava aha ngo bajye aha kihashakira ibindi birango”.

Indi mpinduka ni uko igihe cy’uburambe bw’ikirango cy’ubuziranenge cyongerewe kiva ku myaka ibiri gishyirwa ku myaka itanu.
Ubuziranenge muri byose ni ingenzi kugira ngo abantu barindwe ingaruka zo kurya, kunywa, kwisiga …ibintu byabangiriza ubuzima.
Niyo mpamvu Leta y’u Rwanda yashyizeho ibigo bishinzwe kugenzura niba ibintu runaka byujuje ubuziranenge hagamijwe kurinda ubuzima bw’Abanyarwanda.