Musanze: Umukingo Wagwiriye Abantu

Mu Murenge wa Remera Akagari ka Kamisave Umudugudu wa Rugari, mu Karere ka Musanze umukingo watengutse ugwira inzu yari iryamyemo abantu bane umwe arahagwa.

Imvura imaze imaze iminsi igwa muri aka gace niyo yatumye uwo mukingo uriduka.

Iyo mvura yamaze igihe igwa kuko yatangiye saa saba z’ijoro igeze bukeye.

Inkuru y’ibi byago yamenyekanye mu mu rucyerera rwo ku wa 04 Gicurasi 2024.

- Advertisement -

Iriya nzu yari iryamyemo Nikobamporeye Constance w’imyaka 40 arapfa ariko abana be batatu bavanwamo ari bazima.

Umugabo nyiri urugo ntiyari ahari.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Remera witwa Barihuta avuga ko bahise bihutira gutabara.

Yagize ati: “Imvura yaguye mu ijoro ryakeye yatumye igitengu kigwira inzu y’umuryango wa Kuradusenge Uyu muryango wari ugizwe n’abantu batanu ariko umugabo we ntiyari ahari kuko yari yaragiye gupagasa i Kigali”.

Avuga ko abandi bahise bajyanwa kwa muganga kuko bakuwemo bakiri bazima, bakaba bajyanywe kwa muganga.

Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Amajyaruguru, SP Mwiseneza Jean Bosco yemereye baganzi bacu ba UMUSEKE iby’aya makuru,.

Ati: “Twabimenye twihanganishije umuryango wa nyakwigendera. Abakomeretse boherejwe ku Bitaro bya Ruhengeri naho uwitabye Imana arashyingurwa n’umuryango we .”

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version