DRC Yihanije Ibigo By’Ikoranabuhanga Biyisahura Amabuye

Guverinoma ya Demukarasi ya Congo yabwiye ibigo bikora ibyuma by’ikoranabuhanga ko bikwiye kutagurira abantu babizanira amabuye kuko aba yibwe kandi yavuye ahantu hamenewe amaraso.

Kinshasa yibasiye cyane ikigo Apple kuko aricyo gikora telefoni zikunzwe kurusha izindi ku isi za iPhone.

Icyakora si ubwa mbere iki gihugu gishinje ibigo bikora ikoranabuhanga kugurira abakiba amabuye y’agaciro.

Ikindi ni uko ibyo iki gihugu gishinja ibi bigo byo muri Amerika bishingiye no kuri raporo iherutse gusohoka ku kibazo cy’abasahura DRC amabuye y’agaciro.

Ni iy’ikigo International Justice Taskforce.

Abanyamategeko ba DRC bakorera ikigo kitwa Amsterdam & Partners nibo bamenyesheje Apple ko batishimiye ko igurira amabuye abantu bafite amaraso mu biganza byabo.

Boherereje umuyobozi wa Apple witwa Tim Cook ibibazo agomba gusubiza kuri iki kibazo.

Banditse ko uko iminsi ishira ari ko Apple igurira amabuye abantu bafite amaraso mu biganza byabo bakorera mu Karere DRC iherereyemo.

Mu nyandiko yabo bavuga ko kuba Apple n’ibindi bigo bikora ikoranabuhanga bitiza umurindi abacukura amabuye y’agaciro binyuze mu kubagurira amabuye.

Kubera iyo mpamvu basaba abayobozi b’ibyo bigo guhagarika kubagurira bityo ngo bakazabivamo kuko babuze isoko.

Umuvugizi wa Guverinoma ya DRC witwa Patrick Muyaya avuga ko ibyo abahanga mu by’amategeko bavuga bishingiye no kubyo abandi banditse muri raporo zitandukanye.

Abo ku ruhande rwa Apple bo bavuga ko ibyo bashinjwa nta shingiro bifite kuko bikoreye igenzura rigamije kureba aho ayo mabuye akomoka.

Guverinoma ya DRC ivuga ko bayisahura bakajya gukora ikoranabuhanga abaturage bayo bahasize ubuzima.

Bavuga ko basanze nta hantu hakorerwa ubucukuzi budakurikije amategeko babonye mu ho bakura amabuye.

Apple ivuga ko ikurikirana neza kugira ngo irebe aho amabuye ikoresha ava, ikareba niba ava ahizewe kandi acukurwa mu buryo bukurikije amategeko.

Ikigo Global Witness muri raporo yacyo yo mu mwaka wa 2022 kivuga ko bamwe mu bacukura amabuye y’agaciro ya DRC bakayagurisha Apple barimo n’abasirikare bakuru ba DRC.

The East African yanditse ko Guverinoma ya DRC nitabona ibisubizo bishimishije,  abanyamategeko bayo bazagana inkiko.

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version