Taarifa
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Reading: Musanze: Umwana W’Imyaka 12 ‘Urera’ Barumuna Be ARATABAZA
Font ResizerAa
TaarifaTaarifa
  • English VesrsionEnglish VesrsionEnglish Vesrsion
Search
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Have an existing account? Sign In
Follow US
© 2022 Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
Imibereho Y'AbaturageMu Rwanda

Musanze: Umwana W’Imyaka 12 ‘Urera’ Barumuna Be ARATABAZA

Umwanditsi wa Taarifa
Last updated: 18 November 2024 7:54 am
Umwanditsi wa Taarifa
Share
Ababyeyi b'aba bana barafunzwe, none umukuru muri bo arera barumuna be
SHARE

Mu Murenge wa Muko mu Karere ka Musanze hari umwana w’umukobwa w’imyaka 12 urera abavandimwe be batatu. Abaturanyi b’abo bana babwiye itangazamakuru ko abo bana bagiye kumara imyaka ibiri bibana.

Ababyeyi babo barafunzwe, Nyina afungiye mu igororero rya Musanze na Se ari mu kigo cy’inzererezi cya Kinigi.

Abo bana baba mu Mudugudu wa Nyiramuko mu Kagari ka Cyivugiza mu Murenge wa Muko ho mu Karere ka Musanze, barerwa n’umukuru muri bo witwa Umuhoza Junior ubivanga no kujya kwiga.

Bagenzi bacu ba IGIHE bavuga ko uwo mwana w’umukobwa yiga  mu mwaka wa kane w’amashuri abanza, musaza we akiga  mu mwaka wa  wa kabiri, naho umuto muri bo atangiye mu mashuri y’inshuke.

- Kwmamaza -
Ad imageAd image

Nyina yitwa Uwamahirwe Philomѐne agororerwa mu Igororero rya Musanze akaba yarafunzwe nyuma yo gukurikiranwaho ko yabikuje amafaranga y’undi muntu kuri telefoni ahamywa icyaha ahanishwa gufungwa imyaka ibiri, biteganyijwe ko izarangira muri Gicurasi 2025.

Se w’aba bana we yitwa Mugiraneza Elie akaba ari  muri Transit Center ya Kinigi kuko yafashwe akekwaho kwiba,  akaba amazemo amezi atandatu.

Amakuru avuga ko kugira ngo abo bana babayeho kubera ubugiraneza bw’umuturanyi wabo ubamenyera amafunguro iyo bavuye ku ishuri, barangiza kurya bakajya kuryama mu nzu yabo BONYINE.

Umuhoza( mukuru w’abo bana bose ari nawe ubarera) asaba uwagira ubushobozi bwo kubitaho uwo ari we wese ko yabatabara kuko babayeho nabi kandi bonyine.

Yagize ati: “Hari umuntu wadufashije uduha ibiryo no ku ishuri hari ibikoresho ntari nabona kandi naho tujyayo rimwe na rimwe. Ababyeyi banjye barabafunze icyo gihe nigaga mu mwaka wa kabiri. Twajyaga mu ngo zose aho tugeze bakatugaburira. Turifuza ko bajya badufasha tukiga kuko nta bene wacu dufite hafi hano”.

- Advertisement -

Umwe mu baturanyi b’aba bana yavuze ko ubuzima bwabo ari  ikibazo gikomeye cyane.

Impamvu ni uko bidakwiye ko abana bato bato bene kariya kageni babaho bonyine, nta muntu mukuru ubitaho.

Ati: “ Birababaje kubona abana bangana gutya bibana mu nzu, bakeneye kwitabwaho ngo bige, bagaburirwe, bagurirwe ibikoresho n’ubundi burere . Ariko urabona ko nk’abana bibana n’umutekano wabo uba uhangayikishije”.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Muko witwa Janvier Bisengimana yavuze ko ikibazo cy’abo bana ‘atakizi’.

Avuga ko agiye kubaza akumva uko bimeze n’ubwo urugo abo babamo ruri mu ntambwe nke uvuye  ku biro by’Akagari n’Umurenge.

Umuyobozi w’Akarere ka Musanze wungirije ushinzwe imibereho myiza y’abaturage, Kayiranga Théobald, yavuze ko nawe iki kibazo yakibajije Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Muko akamubwira ko nyirarume w’abo bana agiye  kubatwara akajya kubarera.

Kayiranga ati: “Nta makuru mfite ahagije kuri kiriya kibazo ariko  gitifu yambwiye ibintu bibiri. Yambwiye ko koko ababyeyi ba bariya bana bafunzwe, byo ni n’ibishoboka ko abantu bashobora kubafunga. Ambwira ko bariya bana mu minsi yashize hari umugore wabareraga, uyu munsi rero yambwiye ko nyirarume yaraye abatwaye, ni ibyo twabashije kumenya”.

TAGGED:AbabyeyiAbanafeaturedGufungwaMukoMusanze
Share This Article
Facebook Twitter Whatsapp Whatsapp Telegram Threads
Previous Article Lambert Mende Yagarutse Muri Dipolomasi Ya DRC
Next Article Mu Mezi Abiri Mu Majyaruguru Abantu 339 Bafatiwe Muri Magendu- Polisi
Tanga igitekerezo

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

- Advertisement -

Aheruka

DRC: Umusirikare Yarasiye Abantu Mu Kiliziya 

Perezida Kagame Mu Nama Na Bagenzi Be Yiga Ku Iterambere Rya Afurika

Ngirente Ashima Uruhare Rwa Rwandair Mu Guhuza Afurika

U Rwanda Rurafungura Ambasade Muri Hongrie

Rwanda: Abana Basobanukiwe Ibidukikije Bagiye Kubisangiza Abandi

- Advertisement -
Ad imageAd image
- Advertisement -

Trending News

Rwanda: Abagabo Bapfa Baruta Ubwinshi Abagore

Kagame Ari Mu Bufaransa 

Abasirikare Batatu B’u Rwanda Biciwe Muri Mozambique 

Roma: Gutora Papa Ku Munsi Wa Mbere Byananiranye

Aba Cardinals Batora Papa Bamaze Gushyira Ibintu Ku Murongo…

You Might Also Like

Mu RwandaUmutekano

Nyarugenge: Bafatanywe Ubwoko 31 Bw’Amavuta Yangiza Uruhu

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu RwandaUbumenyi N'Ubuhanga

Niba Utabasha Guhagarara K’Ukuguru Kumwe Mu Masogonda 10 Umenye Ko Washaje…

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu mahangaPolitiki

Bobi Wine Agiye Kongera Kwiyamamariza Kuyobora Uganda

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu mahangaPolitiki

Papa Leo XIV Yasuye Imva Y’Uwo Aherutse Gusimbura

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa

Taarifa is a Rwandan News Platform telling true stories by delivery quick, in-depth and exclusive news on Social, Political, and Economic issues.

  • +250788316164
  • +25078457033
  • [email protected]
  • [email protected]
Facebook Twitter Youtube Instagram Flickr Tiktok

Mu Rwanda

  • Politiki
  • CHOGM-2022
  • Umutekano
  • Ubukungu

Mu Mahana

  • Mu Mahanga

Mu Mahana

  • Imikino
  • Imyidagaduro

Indimi

English

Francais

© 2015-2023 Copyright Taarifa.rw | All rights reserved.

  • Advertise
  • About Us
  • Contact
  • Privacy Policy
  • Terms & Conditions
Go to mobile version
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?