Taarifa
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Reading: Musanze: Umwana Yiganye Ibyo Abona Muri Filimi Nyarwanda Ariyahura
Font ResizerAa
TaarifaTaarifa
  • English VesrsionEnglish VesrsionEnglish Vesrsion
Search
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Have an existing account? Sign In
Follow US
© 2022 Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
Mu Rwanda

Musanze: Umwana Yiganye Ibyo Abona Muri Filimi Nyarwanda Ariyahura

Umwanditsi wa Taarifa
Last updated: 15 July 2023 7:50 am
Umwanditsi wa Taarifa
Share
SHARE

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Akagari ka Kaguhu mu Murenge wa Kinigi mu Karere ka Musanze witwa Ishimwe Aimé yabwiye itangazamakuru ko hari umwana w’imyaka 11 wimanitse mu mugozi arapfa.

Ngo uwo mwana yiganaga ibyo yabonye muri filimi y’abanyarwenya babiri ari bo “Mitsutsu na Nsabi”.

Urupfu rw’uriya mwana witwa Niyomugabo Remy rwabaye taliki 12, Nyakanga, 2023, iwabo hakaba hari mu Mudugudu wa Kaniga, mu Murenge wa Kinigi.

Umwe mu bana bamubonye avuga ko yiziritse umukandara mu giti ashyiramo umutwe maze asa nk’unyerera arapfa.

Uwo mwana yavuze ko mugenzi we yishyize umugozi mu ijosi yigana filime ya Mitsutsu na Dr Nsabi abibonye ajya gutabaza Nyina ariko undi ahagera umwana yapfuye.

Uriya mwana yiganaga urwenya rukinwa n’aba bagabo( Dr. Nsabi yambaye amataratara)

Umunyamabanga nshingwabikorwa na Kinigi Ishimwe asaba ababyeyi kongera kwisuzuma bakareba ubwoko bwa filimi abana babo bareba kugira ngo batazareba ibintu bibi bakabyigana nk’uko byagendekeye uriya mwana.

Gitifu yagize ati: “Byaje bitunguranye, icyo dusaba ababyeyi ni ukuba hafi y’abana babo, haba mu matelefoni na televiziyo, bakababwira ko hari ibintu badakwiye kureba, hatazagira undi bihitana.”

Umuyobozi w’Akarere ka Musanze, Ramuri Janvier avuga ko hari gukorwa iperereza kuri urwo rupfu rutunguranye.

Yagize ati “…Dutegereje ibyo iperereza riza kugeraho mu makuru arambuye. Ni ibyago ku muryango, ku Karere, igihugu, uwo mwana yashoboraga kuziga akazavamo ugirira akamaro igihugu. Turihanganisha umuryango.”

Umurambo w’uwo mwana ku wa Kane tariki ya 13 Nyakanga 2023 wahise ushyingurwa.

TAGGED:featuredFilimiGitifuKwiyahuraMusanzeNyarwandaUmwana
Share This Article
Facebook Twitter Whatsapp Whatsapp Telegram Threads
Previous Article Umusirikare W’u Rwanda Wiciwe Muri Centrafrique Yasezeweho
Next Article Abarundi Basabwe Kwakira Gitwari Madamu Ndayishimiye Uzanye Igihembo
Tanga igitekerezo

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

- Advertisement -

Aheruka

Congo: ADF Yishe Abantu 102

Croix Rouge Mu Guhangana N’Ingaruka Z’Imihindagurikire Y’Ikirere

U Rwanda Rushyigikiye Ko Palestine Yigenga Byuzuye

REMA Irakataje Mu Gupima Ubuziranenge Bw’Ibyuka Biva Mu Binyabiziga

Urubyiruko Rw’U Rwanda Ruriyahura Cyane-RBC

- Advertisement -
Ad imageAd image
- Advertisement -

Trending News

General Kabandana Yatabarutse

Igisasu Cy’Uburusiya Cyarashwe Ku Nyubako Ya Guverinoma Ya Ukraine 

Rusizi: Meya Yasabye Abarimu Kureka Ubusinzi No Gutukana

Rwanda: Bidatinze Drones Zizageza Ibicuruzwa Mu Ngo

Asaba Ko Drones Nini Zazakoreshwa Mu Kubagezaho Intanga

You Might Also Like

Mu mahangaPolitikiUbutabera

Gusomera Kabila Byasubitswe, Hari Ibigiye Gusubirwamo

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu mahangaUbubanyi n'Amahanga

Minisitiri w’Intebe Wa Qatar Arajya Kurega Israel Kuri Trump

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu RwandaUmutekano

Polisi Irashakisha Abantu Bahohoteye Umugore Bikomeye

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu mahangaPolitikiUbutabera

Kabila Arasomerwa

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa

Taarifa is a Rwandan News Platform telling true stories by delivery quick, in-depth and exclusive news on Social, Political, and Economic issues.

  • +250788316164
  • +25078457033
  • info@taarifa.rw
  • taarifarwanda@gmail.com
Facebook Twitter Youtube Instagram Flickr Tiktok

Mu Rwanda

  • Politiki
  • CHOGM-2022
  • Umutekano
  • Ubukungu

Mu Mahana

  • Mu Mahanga

Mu Mahana

  • Imikino
  • Imyidagaduro

Indimi

English

Francais

© 2015-2023 Copyright Taarifa.rw | All rights reserved.

  • Advertise
  • About Us
  • Contact
  • Privacy Policy
  • Terms & Conditions
Go to mobile version
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?