Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Akagari ka Kaguhu mu Murenge wa Kinigi mu Karere ka Musanze witwa Ishimwe Aimé yabwiye itangazamakuru ko hari umwana w’imyaka 11 wimanitse mu mugozi arapfa.
Ngo uwo mwana yiganaga ibyo yabonye muri filimi y’abanyarwenya babiri ari bo “Mitsutsu na Nsabi”.
Urupfu rw’uriya mwana witwa Niyomugabo Remy rwabaye taliki 12, Nyakanga, 2023, iwabo hakaba hari mu Mudugudu wa Kaniga, mu Murenge wa Kinigi.
Umwe mu bana bamubonye avuga ko yiziritse umukandara mu giti ashyiramo umutwe maze asa nk’unyerera arapfa.
Uwo mwana yavuze ko mugenzi we yishyize umugozi mu ijosi yigana filime ya Mitsutsu na Dr Nsabi abibonye ajya gutabaza Nyina ariko undi ahagera umwana yapfuye.
Umunyamabanga nshingwabikorwa na Kinigi Ishimwe asaba ababyeyi kongera kwisuzuma bakareba ubwoko bwa filimi abana babo bareba kugira ngo batazareba ibintu bibi bakabyigana nk’uko byagendekeye uriya mwana.
Gitifu yagize ati: “Byaje bitunguranye, icyo dusaba ababyeyi ni ukuba hafi y’abana babo, haba mu matelefoni na televiziyo, bakababwira ko hari ibintu badakwiye kureba, hatazagira undi bihitana.”
Umuyobozi w’Akarere ka Musanze, Ramuri Janvier avuga ko hari gukorwa iperereza kuri urwo rupfu rutunguranye.
Yagize ati “…Dutegereje ibyo iperereza riza kugeraho mu makuru arambuye. Ni ibyago ku muryango, ku Karere, igihugu, uwo mwana yashoboraga kuziga akazavamo ugirira akamaro igihugu. Turihanganisha umuryango.”
Umurambo w’uwo mwana ku wa Kane tariki ya 13 Nyakanga 2023 wahise ushyingurwa.