Taarifa
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Reading: Musanze: Uwari Uherutse Gufungurwa Kubera Ubujura Yabukubitiwemo Arapfa
Font ResizerAa
TaarifaTaarifa
  • English VesrsionEnglish VesrsionEnglish Vesrsion
Search
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Have an existing account? Sign In
Follow US
© 2022 Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
Mu Rwanda

Musanze: Uwari Uherutse Gufungurwa Kubera Ubujura Yabukubitiwemo Arapfa

Umwanditsi wa Taarifa
Last updated: 29 May 2023 12:02 pm
Umwanditsi wa Taarifa
Share
SHARE

Mu Karere ka Musanze Mu Murenge wa Muko haravugwa urupfu rw’uwitwa Niyongabo w’imyaka 19 y’amavuko wakubiswe n’abantu bavuga ko bamusanze yiba intoryi bikamuviramo urupfu. Uyu mwana wari ukuba ingimbi y’imyaka 19, yari arangije igifungo cy’imyaka ibiri yakatiwe nabwo azira kwiba.

Byose byabaye taliki 25, Gicurasi, ubwo uriya musore yafatwaga n’irondo ari gusarura intoryi zo mu kw’abandi.

Yazisaruraga mu murima wa Veronica.

Amakuru avuga ko abamufashe bahamagaye Polisi ngo ize irebe iby’uwo mujura, iraza imushyikiriza ubugenzacyaha.

Icyo gihe byabaye ngombwa ko abanza kujyanwa kwa muganga kugira ngo avurwe mbere yo gukurikiranwa mu nzego zibishinzwe.

Nyuma y’iminsi ibiri byaje kumenyekana ko Niyongabo yapfuye, aguye mu bitaro bya Ruhengeri.

Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda mu Ntara y’Amajyaruguru Superintendent of Police( SP) Alex Ndayisenga yamaganye abakubita abantu ngo ni uko babafatiye mu cyaha.

Ati: “Abaturage turabibutsa ko bakwiye kwirinda kwihanira kuko ari icyaha gihanwa n’amategeko. Tubibutse ko ucyekwaho  icyaha wese ashyikirizwa Polisi cyangwa urwego rw’ubugenzacyaha”.

Ubwo twandikaga iyi nkuru, abakekwaho uruhare muri uku gukubita bikaviramo umuntu urupfu ntibarafatwa.

Uwapfuye ni mwene Mpanga na Uwizeyimana.

I Musanze kandi haherutse kwicirwa impunzi y’Umurundi yari imaze amezi atatu ihimukiye mu rwego rw’akazi.

Uyu mugabo mbere wabaga mu nkambi ya Mahama mu Karere ka Kirehe, yari umwarimu muri rimwe mu mashuri yigenga y’i Musanze.

Ubwo yari avuye kunywa inzoga, yahuye n’abantu barashyamirana, mu kurwana aza gukubita umutwe muri kaburimbo, bimuviramo urupfu.

Hari umunyeshuri w’umukobwa witwa Umuhire Ange Cecile nawe wigaga mu mashuri yisumbuye uherutse gupfa nyuma yo kwikubita hasi mu bwogero.

Yigaga ku kigo kitwa Ecole de Sciences de Musanze.

TAGGED:IkigoImpunziInkambiIntoryiMusanzePolisiubujura
Share This Article
Facebook Twitter Whatsapp Whatsapp Telegram Threads
Previous Article RIB Yahakanye Ibyo Kubaza Umunyemari Rusizana Niba Ari ‘Umushumba’
Next Article Murandasi Ntikwiye Kuba Iyo Gutoneka Abarokotse Jenoside-Umuyobozi Wa Airtel- Money
Tanga igitekerezo

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

- Advertisement -

Aheruka

Nta Muntu Uri Hejuru Y’Amategeko- Rutikanga Avuga Ku Ifungwa Ry’Abanya Sudani

Gisagara: Ikamyo Ya Howo Yishe Abana Babiri

Igitutu Cya Trump Kuri Ukraine Ngo Ikunde Ibone Amahoro

Qatar Yasinyanye Na DRC Amasezerano Atandatu

Umutekano W’Abana Urenze Indyo Yuzuye-Umuyobozi wa UNICEF Mu Rwanda

- Advertisement -
Ad imageAd image
- Advertisement -

Trending News

RDB Yakoresheje Imibare Inyomoza Abanditse Ko Abanyamerika Bashora Mu Rwanda Bagabanutse

Abo YouTube Ihemba Bize Uko Ubwenge Buhangano Bwarushaho Kubungura

Umuyobozi Wa Polisi Ashima Umusanzu W’Iya Eswatini 

Icyerekezo Minisiteri Y’Uburezi Ifite Ku Mubare W’Abarimu

Menya Uko u Rwanda Rwakiriye Amasezerano Yasinywe Hagati Ya Kinshasa Na AFC/M23

You Might Also Like

Mu Rwanda

IVUGURUYE: Umuyobozi W’Ikirenga Wa Qatar Yageze i Kigali

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu Rwanda

Kagame Yaganiriye N’Itsinda Ry’Abayobozi Ba Banki Y’Isi

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu Rwanda

Abanyarwanda Icyo Bakwiyemeza Nticyabananira- Maj Gen (Rtd) Jack Nziza

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Umutekano

Ubusinzi Burakomeje Mu Batwara Ibinyabiziga- Polisi

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa

Taarifa is a Rwandan News Platform telling true stories by delivery quick, in-depth and exclusive news on Social, Political, and Economic issues.

  • +250788316164
  • +25078457033
  • info@taarifa.rw
  • taarifarwanda@gmail.com
Facebook Twitter Youtube Instagram Flickr Tiktok

Mu Rwanda

  • Politiki
  • CHOGM-2022
  • Umutekano
  • Ubukungu

Mu Mahana

  • Mu Mahanga

Mu Mahana

  • Imikino
  • Imyidagaduro

Indimi

English

Francais

© 2015-2023 Copyright Taarifa.rw | All rights reserved.

  • Advertise
  • About Us
  • Contact
  • Privacy Policy
  • Terms & Conditions
Go to mobile version
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?