Musanze: Yafatanywe Ibilo 6 By’Urumogi  

Umwanditsi wa Taarifa
2 Min Read

Kuwa Mbere, Tariki 16, Werurwe, 2026, ishami rya Polisi rishinzwe kurwanya ibiyobyabwenge ryafashe umugabo w’imyaka 43, ufite udupfunyika tw’urumogi dupima ibilo bitandatu ari kurukwirakwiza mu baturage.

Ibi ni ibyemezwa n’Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Amajyaruguru IP Ignace Ngirabakunzi.

Avuga ko uyu mugabo yafatiwe mu Mudugudu wa Bucuzi, Akagari ka Kabeza, Umurenge wa Cyuve mu Karere ka Musanze.

Uwafashwe yavuze ko arukura mu gihugu cy’abaturanyi kandi ukurikije aho yafatiwe wakumva ko yarukuye muri Uganda

Polisi y’u Rwanda ivuga ko iki gikorwa uyu mugabo yakoze ari insubiracyaha kuko mu mwaka wa 2022, we (uwafashwe), Nyina n’umuvandimwe we bahamijwe n’urukiko ibyaha bifitanye isano n’ibiyobyabwenge, baza gukatirwa igihano cy’igifungo cy’umwaka.

Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Amajyaruguru IP Ignace Ngirabakunzi avuga ko abacuruza biyobyabwenge badakwiye guhabwa agahenge.

Avuga ko bakwiye kugaragazwa kugira ngo bafatwe batarangiza abaturage.

Ati: “Ntawe ukwiye kurebera umuntu ufite aho ahuriye n’ibiyobyabwenge kuko aba ashyigikiye ibikorwa bibi. Dukwiye kubatamaza bakagaragara mbere y’uko bangiza igihugu.”

Polisi y’u Rwanda ishimira abaturage bagira uruhare mu gukumira ibyaha ndetse no kurwanya ababyishoramo ari nacyo gituma hari abafatwa bakabibazwa.

Ukekwaho icyaha cyo gukwirakwiza urumogi yashyikirijwe RIB ngo akurikiranwe.

Urumogi rubarirwa mu biyobyabwenge bihambaye aho uhamijwe icyaha cyo kurukoresha mu buryo bwose ashobora guhabwa igihano cy’igifungo cya burundu n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda arenze miliyoni makumyabiri (20.000.000 FRW) ariko atarenze miliyoni mirongo itatu (30.000.000 FRW), nk’uko biteganwa n’ Itegeko itegeko Nº68/2018 ryo ku wa 30/08/2018 rigena ibyaha n’ibihano muri rusange.

Share This Article
Leave a Comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *