Taarifa
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Reading: Museveni Na Suluhu Batashye Inama Yaberaga I Bujumbura Itarangiye
Font ResizerAa
TaarifaTaarifa
  • English VesrsionEnglish VesrsionEnglish Vesrsion
Search
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Have an existing account? Sign In
Follow US
© 2022 Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
Mu mahanga

Museveni Na Suluhu Batashye Inama Yaberaga I Bujumbura Itarangiye

Umwanditsi wa Taarifa
Last updated: 05 February 2023 9:14 am
Umwanditsi wa Taarifa
Share
SHARE

Inama yahuje Abakuru b’Ibihugu bigize Umuryango w’Afurika y’i Burasirazuba yaraye ibereye i Bujumbura, yamaze amasaha arenga ane. Perezida Museveni wa Uganda na Samia Suluhu Hassan wa Tanzania basohotse habura igihe gito ngo hasomwe itangazo ry’imyanzuro yayifatiwemo.

Umunyamabanga mukuru wa EAC, Dr. Peter Mathuki niwe warisomeye abari aho.

Radio Okapi y’Umuryango w’abibumbye ikorera muri DRC yari iri aho inama yabereye ivuga ko Mathuki yasomye ririya tangazo mu Cyongereza no mu Giswayili.

Iri tangazo rya paji zirindwi(7) n’ingingo 12 kandi ryanditse mu nyuguti z’icyapa, ritegeka impande zose guhagarika intambara, kandi abasirikare bagize EAC bagakomeza koherezwa mu Burasirazuba bwa DRC kugira ngo barebe ko nta ruhande rwubura imirwano kandi yari yarahagaritswe.

Muri ryo handitsemo ko mu gihe kitarenze iminsi irindwi(7) abagaba bakuru b’ingabo zo muri EAC bazahura bige uko iyoherezwa ry’ingabo muri kiriya gice cya DRC riri gukorwa banarebere hamwe uko byakomeza gukorwa neza.

Nyuma bazamenyesha Abakuru b’ibihugu byabo ibyo bemeranyijweho.

Muri uku kugarura amahoro, abayobozi b’imitwe y’inyeshyamba nabo bazakomeza kwitabira ibiganiro kugira ngo bagire uruhare rutaziguye muri urwo rugendo rugamije amahoro arambye muri DRC.

Muri iyi myanzuro handitsemo ko Perezida wa EAC ari Evariste Ndayishimiye azamagana uruhande urwo ari rwo rwose rutazubahiriza ibikubiye muri ariya masezerano, kandi akazajya abimenyesha ndetse akabiganiraho na bagenzi be bayobora ibindi bihugu bigize uyu muryango.

Abakuru b’ibi bihugu bemeje ko Uganda, u Burundi na Sudani y’Epfo bakomeza kohereza ingabo zabo mu Burasirazuba bwa DRC no kureba ko zikora neza inshingano zazijyanye.

COMMUNIQUÉ: 20TH EXTRA- ORDINARY SUMMIT OF EAST AFRICAN HEADS OF STATE@pmathuki @NtareHouse @MAEBurundi @meaca_ug @RwandaMFA @mfa_tanzania @EACAffairsKenya @SouthSudanGov @RDC_Minafet @EACJCourt @EA_Bunge pic.twitter.com/RK4VEJodka

— East African Community (@jumuiya) February 4, 2023

TAGGED:BurundiDRCfeaturedInamaIngaboMuseveniNdayishimiyeRwanda
Share This Article
Facebook Twitter Whatsapp Whatsapp Telegram Threads
Previous Article Umuturage Wa Israel Yasabye Ko Benyamini Netanyahu Yicwa
Next Article Gasabo: Yaje Gusuzumisha Ikamyo Afite Permis Y’Impimbano Yatangiwe i Burundi
Tanga igitekerezo

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

- Advertisement -

Aheruka

Angola Igiye Kujya Itunganya Diyama Yose Icukura

Abimukira Ba Mbere Boherejwe Na Amerika Bageze Mu Rwanda

Perezida Wa Mozambique Yasuye Uruganda Rw’u Rwanda Rutunganya Zahabu

Musanze: Babwiye Polisi Ikibatera Kwiba

Bukavu: Abantu Bahiriye Mu Nzu

- Advertisement -
Ad imageAd image
- Advertisement -

Trending News

Kacyiru Hari Gusizwa Ibibanza Bizubakwamo Inzu Ndende ‘Koko’

Kagame Yaganirije Ingabo Azisanze i Gabiro

Undi Muyobozi Muri WASAC Yafunzwe

RDB Yamaze Impungenge Abafite Hoteli Mu Birunga

Uburundi Bwatsembye Ko Butazafungura Vuba Umupaka Wabwo N’u Rwanda

You Might Also Like

Mu RwandaUbukungu

Rwandair Yaguze Izindi Ndege Ngari 

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu RwandaPolitikiUbubanyi n'Amahanga

Kagame Yaganiriye Na Mugenzi We Wa Mozambique

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu RwandaPolitikiUbubanyi n'Amahanga

Perezida Wa Mozambique Yatangiye Uruzinduko Mu Rwanda

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu mahangaPolitikiUbubanyi n'Amahanga

Uburundi Bugiye Kubaka Gariyamoshi

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa

Taarifa is a Rwandan News Platform telling true stories by delivery quick, in-depth and exclusive news on Social, Political, and Economic issues.

  • +250788316164
  • +25078457033
  • info@taarifa.rw
  • taarifarwanda@gmail.com
Facebook Twitter Youtube Instagram Flickr Tiktok

Mu Rwanda

  • Politiki
  • CHOGM-2022
  • Umutekano
  • Ubukungu

Mu Mahana

  • Mu Mahanga

Mu Mahana

  • Imikino
  • Imyidagaduro

Indimi

English

Francais

© 2015-2023 Copyright Taarifa.rw | All rights reserved.

  • Advertise
  • About Us
  • Contact
  • Privacy Policy
  • Terms & Conditions
Go to mobile version
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?